Patient Bizimana yateguye igitaramo kuri Pasika
Ku nshuro ya gatatu Patient Bizimana umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ yateguye igitaramo ngaruka mwaka yise ‘Easter Celebration’ Kizabera muri Radisson Blu Hotel ku Kimihurura tariki ya 16 Mata 2017.
Muri icyo gitaramo hakazaba hari abandi bahanzi bazaza kumufasha barimo Apollinaire Habonimana w’i Burundi na Marion Shako wo muri Kenya .
Mu mwaka wa 2016 ubwo yateguraga ‘Easter Celebration’ ku nshuro ya kabiri, byaje kuvugwa ko yibwe asaga miliyoni 10. Icyo gihe akaba yari yatumiye Solly Mahlangu uririmba akanavuga ubutumwa.
Patient Bizimana avuga ko yishimira uburyo abanyarwanda bamaze kumva neza ibitaramo birimo ubutumwa bw’iyobokamana bitewe n’imibare y’abamaze kwitabira ibitaramo bye.
Bitandukanye cyane no mu gihe gishize aho wasangaga muri stade cyangwa se ahandi habera ibitaramo bikomeye huzura kubera icyamamare mu muziki usanzwe nta wukora indirimbo zihimbaza Imana wayuzuza.
Biteganyijwe ko kwinjira muri icyo ari amafaranga 5000 frw na 10.000 frw mu myanya y’icyubahiro. Amasaha yo gutangira akaba ari saa kumi n’ebyiri {06h00} z’umugoroba.
https://www.youtube.com/watch?v=ax_Bhhmuqa4
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
patient Bizimana nakomerezaho turamushyigikiye kandi Imana ikomeze imwagure.
Comments are closed.