“Buri muhanzi aririmba bitewe n’umuhamagaro we”- Dominic Nic

Ashimwe Dominic Nic ni umwe mu baririmbyi bakaba n’abanditsi b’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’. Ku kibazo cy’abahanzi bagiye batangirira muri Gospel bikaza kurangira bisanze mu ndirimbo zisanzwe ‘Secura’, avuga ko nta mpamvu yo kuba wabaveba kuko buri muntu agira umuhamagaro we. Ibi abitangaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise ‘Ndishimye’ ije nyuma y’igihe kigera hafi ku […]Irambuye

Gretta asanga kutamenyeka k’umuhanzi bidaterwa n’ubuswa gusa

Dukunde Gretta ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bakoranye cyane na Producer Washington wo mu gihugu cy’u Bugande. Avuga ko kutamenyekana kw’abahanzi benshi mu Rwanda atari uko ari abaswa ahubwo bisaba imbaraga zitari iz’umuntu umwe. Benshi mu bahanzi bavuga ko gutangira ubuhanzi bisaba ko uba ufite amikoro ahagije cyangwa se ufite abantu bagufasha mu bikorwa bya […]Irambuye

Meddy afata Massamba nk’umuhanzi w’ibihe byose

Ngabo Médard Jobert uzwi cyane muri muzika nka Meddy avuga ko afata Massamba nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose akurikije igihe amaze muri muzika ndetse na zimwe mu ndirimbo ze zitajya zisaza. Meddy ubu ubarizwa muri Letza Zunze Ubumwe z’Amerika, ibi abitangaje nyuma y’aho bombi baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cya Rwanda Day iheruka yabereye i Amsterdam […]Irambuye

Itsinda ry’abacuranzi ba Stromae ryageze mu Rwanda

Stromae, cyangwa se Paul Van Haver ni umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda. Mu gihe biteganyijwe ko agomba kuza gutaramira mu Rwanda, itsinda ry’abashinzwe imitegurire y’aho agomba kuririmbira ‘Stage’ n’abacuranzi be basesekaye mu Rwanda. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2015 nibwo iryo tsinda ryageze i Kigali. Imwe mu mpamvu batangaje […]Irambuye

Khizz yasezeye muri muzika burundu

Hakizimana Kizito wamenyekanye cyane ku izina rya Khizz muri muzika nyarwanda, ntazongera kugaragara mu bitaramo nk’umuhanzi ahubwo azajya agaragara nk’umufatanya bikorwa w’abahanzi. Ibi abitangaje nyuma y’aho hari hashize igihe uyu muhanzi adashyira hanze ibihangano bishya. Benshi mu bakurikiraniraga hafi ibihangano bye bakaba baribazaga ibyo yaba ahugiyemo. Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Khizz yatangaje ko yari […]Irambuye

Abahanzi 15 binjiza amafaranga menshi mu mwuga wabo mu Rwanda

Uko imyaka igenda ihita, niko muzika nyarwanda igenda irushaho gutera imbere ndetse na bene kuyikora barushaho kubona inyungu y’ibyo bakora. Nta muntu n’umwe waciraga akari urutega muzika nyarwanda kimwe n’abahanzi, dore ko mbere banitwaga ba Sagihobe n’andi mazina adahesha agaciro umwuga wabo. Zimwe mu mpamvu twavuga zerekana ko abahanzi na muzika nyarwanda bimaze gutera intambwe […]Irambuye

en_USEnglish