Digiqole ad

Gretta asanga kutamenyeka k’umuhanzi bidaterwa n’ubuswa gusa

 Gretta asanga kutamenyeka k’umuhanzi bidaterwa n’ubuswa gusa

Gretta avuga ko abahanzi benshi ari abahanga ahubwo habura amikoro

Dukunde Gretta ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bakoranye cyane na Producer Washington wo mu gihugu cy’u Bugande. Avuga ko kutamenyekana kw’abahanzi benshi mu Rwanda atari uko ari abaswa ahubwo bisaba imbaraga zitari iz’umuntu umwe.

Gretta avuga ko abahanzi benshi ari abahanga ahubwo habura amikoro
Gretta avuga ko abahanzi benshi ari abahanga ahubwo habura amikoro

Benshi mu bahanzi bavuga ko gutangira ubuhanzi bisaba ko uba ufite amikoro ahagije cyangwa se ufite abantu bagufasha mu bikorwa bya muzika.

Kuko abahanzi bikorera ku giti cyabo ngo usanga bahura n’ingorane nyinshi zirimo kutamenyakana kw’ibihangano byabo aho usanga umuhanzi ufite label abarizwamo ariwe wumvikana cyane hirya no hino.

Mu kiganiro na Umuseke, Gretta yakomeje avuga ko bitoroshye ko umuhanzi ku giti cye ashobora kugira aho agera nta bundi bufasha runaka afite.

Yagize ati “Rimwe na rimwe usanga abantu bavuga ko mu Rwanda hari abahanzi bake. Ariko nyamara barahari ahubwo abenshi ntabwo bazwi kubera ubushobozi.

Ahubwo usanga benshi mu bahanzi bakiri hasi harimo abahanga kurusha abazwi cyane. Gusa kugira ngo abone aho amenera azamenyekane n’intambara itoroshye kuko hasabwa imbaraga zitoroshye”.

Gretta avuga ko yari amaze iminsi ari mu bijyanye n’amasomo ndetse n’akazi byatumaga atagaragara. Ariko ko yagarutse muri muzika kubera ko nta kintu kimutega.

Bwa mbere yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ntukijijishe’ anavuga ko ari indirimbo yamuhenze mu zindi zose ashobora kuba yarakoze.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Gretta nkawe sinari nkuzi nibwo nkikumva !!!

    Ngaho rero kora cyane utugeze ho ibihangano twumve yuko biryoheye amatwi.

    Courage

Comments are closed.

en_USEnglish