Digiqole ad

Itsinda ry’abacuranzi ba Stromae ryageze mu Rwanda

 Itsinda ry’abacuranzi ba Stromae ryageze mu Rwanda

Hano bari mu biganiro bakigera i Kigali

Stromae, cyangwa se Paul Van Haver ni umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda. Mu gihe biteganyijwe ko agomba kuza gutaramira mu Rwanda, itsinda ry’abashinzwe imitegurire y’aho agomba kuririmbira ‘Stage’ n’abacuranzi be basesekaye mu Rwanda.

Hano bari mu biganiro bakigera i Kigali
Hano bari mu biganiro na Judo Kanobana wateguye iki gitaramo bakigera i Kigali

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2015 nibwo iryo tsinda ryageze i Kigali. Imwe mu mpamvu batangaje itumye baza mbere y’iminsi itanu ibura ngo igitaramo kigere, ngo ni ugushaka kwitegura bihagije ku buryo bazasiga abanyarwanda bishimye.

Muri Kamena 2015 nibwo byari bitagenyijwe ko uyu muhanzi yagombaga kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagombaga gukorera igitaramo agakomereza mu Rwanda, biza kwanga kubera ikibazo cy’uburwayi yagise agira.

Mu minsi ishize ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwe rwa facebook yatangaje ko ku itariki ya 10 Ukwakira 2015 azaba ari muri Congo dore ko icyo gitaramo cyamaze kuba, naho ku ya 17 Ukwakira 2015 akazakorera igitaramo i Kigali kizabera muri stade ya Kaminuza yigenga ya Kigali ku Gisozi ‘ULK’.

Bafataga imizigo yabo berekeza aho bagomba gucumbika
Bafataga imizigo yabo berekeza aho bagomba gucumbika
Ku byumba byabo
Ku byumba byabo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ok naze ashimishe gakondo ye , kuko amazi ashyuha ntiyibagirwe iwabo wa mbeho….buriye naho yajjya muri stade amahoro akishyuza 1000 pourtour , 2,000 ku mpande na 5000 ahasigaye stade yakub ita ikuzura…kuko ari igihangage mu muziki

  • Ku babizi uyu musore ni mwene nde ???

    Izina rya se ?

    • ni mwene Rutare Pierre

  • icyo nzi nuko ari umunyeshyorongi!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish