Digiqole ad

Meddy afata Massamba nk’umuhanzi w’ibihe byose

 Meddy afata Massamba nk’umuhanzi w’ibihe byose

Hano ni mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu minsi ishize

Ngabo Médard Jobert uzwi cyane muri muzika nka Meddy avuga ko afata Massamba nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose akurikije igihe amaze muri muzika ndetse na zimwe mu ndirimbo ze zitajya zisaza.

Hano ni mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu minsi ishize
Hano ni mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu minsi ishize

Meddy ubu ubarizwa muri Letza Zunze Ubumwe z’Amerika, ibi abitangaje nyuma y’aho bombi baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cya Rwanda Day iheruka yabereye i Amsterdam mu gihugu cy’u Buholandi.

Ku wa 09 Ukwakira 2015 bongera guhurira mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi cyari kiswe ‘Ubusabane’ cyari cyatumiwemo Teta Diana na Meddy.

Massamba yaje kuza ku rubyiniro abantu batari bazi ko ari ariho cyangwa se ari bunaririmbe. Bityo zaja gutungurwa n’ukuntu asanze Meddy ku rubyiniro ‘Stage’ batangira kuririmbana.

Mu kiganiro na Umuseke, Meddy yatangaje ko Massamba ari umuhanzi afata nk’uw’ibihe byose muri muzika nyarwanda.

Yagize ati “Mu bantu bamaze gutuma muzika nyarwanda igera aho igeze kuri ubu, na Massamba mbona ari umwe mu bantu barwanye nabyo.

Kuko nibuka neza ko mbere yo kuba umuhanzi nabyirutse numva indirimbo za Massamba. Kugeza n’ubu nta zindi ndirimbo bacuranga mu bukwe atari ize.

Ibyo rero byerekana imbaraga z’umuhanzi. Kuko usanga akenshi muri twe hari umuhanzi ukora indirimbo nti namare ukwezi kumwe yumvikana ku maradiyo cyangwa se no hanze”.

Ku bitaramo byagiye bivugwa ko Meddy ashobora kuzakorera mu Rwanda, yavuze ko atari ibintu byo gupfa gukora bisaba imbaraga nyinshi zo kubitegura. Ariko ko afite gahunda mu gihe cya vuba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish