Digiqole ad

Abahanzi 15 binjiza amafaranga menshi mu mwuga wabo mu Rwanda

 Abahanzi 15 binjiza amafaranga menshi mu mwuga wabo mu Rwanda

Urutonde rw’abahanzi 15 bashobora kuba binjiza amafaranga menshi ku kwezi mu Rwanda

Uko imyaka igenda ihita, niko muzika nyarwanda igenda irushaho gutera imbere ndetse na bene kuyikora barushaho kubona inyungu y’ibyo bakora. Nta muntu n’umwe waciraga akari urutega muzika nyarwanda kimwe n’abahanzi, dore ko mbere banitwaga ba Sagihobe n’andi mazina adahesha agaciro umwuga wabo.

Urutonde rw'abahanzi 15 bashobora kuba binjiza amafaranga menshi ku kwezi mu Rwanda
Urutonde rw’abahanzi 15 bashobora kuba binjiza amafaranga menshi ku kwezi mu Rwanda

Zimwe mu mpamvu twavuga zerekana ko abahanzi na muzika nyarwanda bimaze gutera intambwe igaragara, ni uburyo hari bamwe mu bahanzi nyarwanda binjiza amafaranga y’u Rwanda agera cyangwa asaga Miliyoni buri kwezi, ni amafaranga yinjizwa n’Abanyarwanda bacye.

Bitewe ahanini n’uko iminsi igenda ihita, ninako usanga hari bimwe bitangiye gukosoka aho abahanzi batangiye gukora muzika ibyara inyungu kurusha kwishimisha nk’uko bamwe mu gihe gishize babikoraga. Wasangaga hari abahanzi baririmbye kugira ngo indirimbo zabo zizacurangwe nibura inshuro imwe ku maradiyo nayo yo mu Rwanda.

Icyakwishimirwa kugeza ubu, ni uko mu buryo bugaragara hari impamvu zashingirwaho umuntu avuga ko hari iterambere rya muzika n’abahanzi muri rusange.

Amakuru dukesha zimwe mu nshuti z’abahanzi bamwe na bamwe, yemeza ko hari abahanzi nyarwanda bamaze kubakaba amazina ku buryo ku kwezi batabura Miliyoni binjiza.

Hari bamwe bafitanye amasezerano na Sosiyete n’ibigo binyuranye bamamariza, ibyo bahagarariye nk’Abambasaderi muri rubanda, n’ibibakoresha mu bitaramo cyangwa ubukangurambaga bunyuranye; ndetse n’abandi bayakura mu bitaramo by’ubukwe bugenda buba hirya no hino.

By’umwihariko, bamwe mu bahanzi n’abatuganya muzika bagaragara ku rutonde rukurikira, abenshi bakunze kugaragara mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bamaramo amezi atandatu, buri muhanzi yinjiza Miliyoni ku kwezi.

Urutonde rwa bamwe mu bahanzi bashobora kuba binjiza miliyoni ku kwezi

1.Knowless (Afitanye amasezerano na MTN, WDA, UNICEF na Bralirwa)

2.King James (Afitanye amasezerano na Airtel, akunze gutumirwa mu bitaramo n’ubukwe)

3.Christopher (Afitanye amasezerano na Tigo kandi atumirwa cyane mu bitaramo n’ubukwe)

4.Jules Sentore (Ibitaramo n’ubukwe)

5.Bruce Melody (Afitanye amasezerano na Tigo, ndetse atumirwa kenshi mu bitaramo)

6.Amag The Black (Afitanye amasezerano na Airtel)

7.Riderman (Afite inzu itunganya muzika y’Ibisumizi, ndetse atumirwa kenshi mu bitaramo)

8.Jay Polly (Afitanye amasezerano na MTN, ndetse atumirwa kenshi mu bitaramo)

9.Dream Boys (Ifitanye amasezerano na Tigo, ndetse itumirwa kenshi mu bitaramo)

10.Urban Boys (Batumirwa mu bitaramo bikomeye hafi ya byose bibera mu Rwanda)

11.Masamba (Ari kumwe n’itsinda rya Gakondo yashinze, nawe ku giti cye, akora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze yarwo)

12.Tom Close (Akunze gukoreshwa mu bukangurampaka bunyuranye nk’ubw’ibishyimbo, ibijumba, gukangurira abana gukunda gusoma, ndetse atumirwa mu bukwe n’ibitaramo binyuranye)

13.Clement (Afite inzu itunganya muzika ‘KINA Music’ ndetse ajya akorana na MTN na Tigo)

14.Pastor (Atunganya muzika mu Rwanda n’i Burayi, agacurangira abahanzi mu bitaramo bikomeye)

15.Bagenzi Bernard (Afite inzu itunganya muzika ‘Incredible Records’, ndetse afitanye amasezerano na Bralirwa)

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ibishyimbo n ibijumba? Ariko nanwe!!!!

  • Ibishyimbo n ibijumba? Ariko namwe!!!!

    • Ko ubihinyura se ? Cyangwa ntujya wumva campagne zamamaza amoko mashya y`ibishyimbo birimo ubutare n`ibijumba bikorwamo amandazi ?

  • Ha ha ha ha ha ha ha aka a ngwibishyimbo pe haha haha

  • Sha mujye mwandika mufite facts. kuba umuntu atumirwa mu birori bivuze ko yinjiza amafranga menshi? Amafranga y’ ibitaramo si amafranga umuhanzi ashingiraho. Mujye mubabaza amasezerano bafitanye n’ amacompany ndetse n’ imitungo bafite. Sinon iyi nkuru iri mu kigaare

  • kuva ubu ngiye kurya ibishyimbo n ibijumba byinshi kubera ko Tom Close abyamamaza

  • Senderi se ko tutamubona kandi aririmba muri gahunda nyinshi

    • Numusaza kandi numusilikari.

  • Iyi nkuru nta kuri ifite

  • Amafaranga menshi atagira umubare?
    rimwe uti hari abinjiza amafaranga ageze kuri Miriyoni ku kwezi, utangiye urutonde rwabo nk’aho wavuze ayo binjiza ku kwezi, uba uratangiye ngo batumirwa mu bitaramo byinshi no mu makwe! Kweli! Urumva koko iyo ari indicator yo kugenderaho ngo wemeze ko binjiza amafaranga menshi?

    None se nibo bonyine batumirwa muri ibyo bitaramo cg mu makwe? Dear, mu gihe utagaragaje umubare w’amafaranga binjiza buri kwezi, ibindi byose ni stories

  • SENDERI na TUYISENGE batumirwa mu minsi mikuru itegurwa mu Turere hafi ya twose ko mutabavuze?
    Nagize ngo mugiye kutubwira ibyo mwakoreye ubushakashatsi, naho ni ukugereranya: Ngo “bashobora kuba binjiza……”!

  • ntakuri kuraho

  • ubukangurambaga bw’ibishyimbo n’ibijumba buhuriye he n’umuziki? Uretse King James ujyana na leta muri Rwanda day zose, abandi bose ntanumwe winjiza 500K kukwezi. Nimpamo rwose n’ejo nabisubiramo.

  • Fake article

  • KUKI UTAMENYE AYO BINJIZA MUMISORO YA RRA ?NIBA BAKORESHA “IBM”MUKUYABARA? MUVUGE IBYO MWAKOREYE UBUSHAKASHATSI.

Comments are closed.

en_USEnglish