Khizz yasezeye muri muzika burundu
Hakizimana Kizito wamenyekanye cyane ku izina rya Khizz muri muzika nyarwanda, ntazongera kugaragara mu bitaramo nk’umuhanzi ahubwo azajya agaragara nk’umufatanya bikorwa w’abahanzi.
Ibi abitangaje nyuma y’aho hari hashize igihe uyu muhanzi adashyira hanze ibihangano bishya. Benshi mu bakurikiraniraga hafi ibihangano bye bakaba baribazaga ibyo yaba ahugiyemo.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Khizz yatangaje ko yari afite indirimbo nyinshi muri studio ariko atazigera azishyira hanze kuko yamaze gufata ikindi cyerekezo kitari ubuhanzi.
Yagize ati “Kubera impamvu ntashaka kuba nashyira hanze, muzika sinzongera kuyigaragaramo nk’umuhanzi. Ahubwo ngiye gukomeza akazi ko kuba ushinzwe ibikorwa muri Incredible Records ari naho maze iminsi nkorera”.
Muri ‘Incredible Records’ Khizz agiye kujya akorana na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo, Young Grace, Danny Nanone, Ciney ndetse na Patricko.
Khizz yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane yanashyize kuri album ye ya mbere yise ‘Paradise’ zirimo, Paladise,Ndakunzwe,Nzagaruka ft Uncle Austin,Niwe Ntawundi ft Tom Close,Ifoto n,izindi.
Mu mwaka wa 2013 aza kongera gushyira hanze album ya kabiri yise ‘Uwagukurikira’ yari iriho indirimbo 12 zirimo, ‘Millionaire,Waje Utinze,Ohereza’ n’izindi.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=6fi2huXKufA” width=”560″ height=”315″]
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yooooooo Khizzzzz ndababaye trop! ndi fan wawe ndagukunda cyane nkunda indirmbo zawe cyane cyane iyitwa “Harageze” Basi ntakundi niba aribyo wahisemo.
Nubundi ntacyo yaririmbaga
njye nubundi ntawe narinzi., ahubwo mura mupromotinze
Comments are closed.