Ku mwanya wa mbere USA kuri Cocaine, Iceland ku rumogi na Norway ku nzoga
Abantu bari basanzwe baziko Ubuholandi aricyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abaturage banywa urumogi cyane ariko ubushakashatsi bwerekanye ko igihugu cya Iceland aricyo kiza ku mwanya wa mbere ku Isi. USA niyo ya mbere ku Isi ikoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine na Amphetamine naho Norway ikagira abaturage banywa agasembuye kurusha abandi ku isi.
Mu Burayi nyuma ya Norway haza Ubudage, Finland n’Ubwongereza.
Ubusanzwe mu murwa mukuru w’Ubuholandi, Amsterdam, hasanzwe habayo amaduka azwi umukiliya ajya kuguraho urumogi ku mugaragaro.
Ariko icyegeranyo cyakozwe n’abahanga bo muri Recovery Brands bashingiye ku mibare bahawe n’ishami rya UN rishinzwe guhashya ibiyobyabwenge( UNODC) ndetse n’ubushakashatsi bikoreye basanzwe igihugu cya Iceland ariyo kiza ku isonga mu gufata ku ‘gatabi ko ku mugongo w’ingona’.
Muri Iceland, ku bantu 1000 abari hagati ya 160 na 190 banywa urumogi buri munsi.
Nubwo amategeko atabyemera muri kiriya gihugu, abategetsi barabyihanganira kereka iyo bagize uwo basangana urumogi rwinshi nawe kandi bamuca amande.
Ikindi gishobora kuba gitera abaturage kunywa urumogi ari benshi muri kiriya gihugu ni uko umuntu yemerewe kunywa inzoga ari uko yujuje imyaka 25 y’amavuko kandi zikaba zihenda cyane.
Muri USA iza ku mwanya wa kabiri mu kunywa urumogi, abantu bari hagati ya 130 na 160 ku bantu 1000 banywa urumogi. Nyuma ya USA haza Espagne ifite 10% y’abaturage banywa urumogi.
Igitangaje ngo ni uko 94 % by’inoti zose zizenguruka muri Espagne bapimye bakazisangaho utuvungukira tw’urumogi.
Uretse kuba USA iza ku mwanya wa kabiri mu gukoresha urumogi, iza no ku mwanya wa mbere mu gukoresha ibiyobyabwenge bikaze nka cocaine, morphine na methadone(ibi bya nyuma bikaba bigabanya ububabare).
Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100 by’Abanyamerika babaswe n’ibiyobyabwenge k’uburyo bakeneye ubufasha bw’abaganga nk’uko ikigo The National Institute on Drug Abuse (NIH) kibyemeza.
Abanyamerika kandi ngo bakoresha ikiyobyabwenge cyenda gukora na optium, iki bakaba bakita opioid nacyo kizwiho kwibagiza abantu ibibazi barimo.
Ku byerekeye agasembuye, Norway iza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bagakunda cyane.
Ku baturage 1000 byibura abagera kuri 893 banywa inzoga mu buryo bwakwitwa ko buhoraho.
Nubwo bwose ngo kugura agasembuye bihenda, ariko ngo barikokora bakakagura ndetse ngo n’urubyiruko rufite imyaka 15 runywa inzoga byibura rimwe mu cyumweru.
Ibihumbi 300 by’abatuye Norway bafatwa nk’abanywi ba cyane b’agasembuye ni ukuvuga ko batajya bagasiba na rimwe.
Uretse Norway, ibihugu nk’Ubwongereza, Ubutaliyani na Portugal nabyo ngo bibamo abantu babaswe na ‘manyinya’ benshi.
UM– USEKE.RW