Muhanga: Unity Club yemeza ko hari ‘Abarinzi b’Igihango’ bagize uruhare muri Jenoside
Mu biganiro byahuje inzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga, abagize Unity Club, na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club, Iyamuremye Regine, yatangaje ko bagiye kongera gutoranya abarinzi b’igihango kubera ko bamwe mu bari batowe, basanze baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Hashize amezi abiri igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango mu tugari n’imirenge kibaye, amwe mu mabwiriza yagengaga iki gikorwa yavugaga ko hagomba gutoranywa umuntu wese wagize ibikorwa by’indashyikirwa mu bihe bitandukanye igihugu cyanyuzemo, harimo n’ibihe bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akirinda kuyigiramo urugare urwo arirwo rwose.
Mbere amabwiriza yagengaga uburyo bwo gutoranya abarinzi b’igihango ntiyabuzaga abantu bagize uruhare muri Jenoside gutorwa, ari nayo mpamvu bashingiyeho bakuramo abo icyaha cya Jenoside cyahamye bari baratoranyijwe muri gahunda y’abarinzi b’igihango.
Mu mabwiriza harimo ingingo hari umubare w’abantu bane muri buri kagari ndetse n’imirenge, barimo abaturage babiri n’abayobozi babiri bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bihe bitandukanye igihugu cyanyuzemo bagombaga gutorwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club, Iyamuremye Regine, wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, avuga ko ku ikubitiro bagiye kuvanamo abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kubera ko iki cyaha kidasaza kandi ko umuntu adashobora kuba inyangamugayo mu gihe cyose yahamwe n’icyaha cya Jenoside.
Ndayisaba Aimable, umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, yasobanuye ko mu gutoranya abarinzi b’igihango bibanze cyane cyane ku bantu bahishe Abatutsi muri Jenoside, ndetse ngo baje gukora ibikorwa by’ingenzi na nyuma y’aho.
Gusa yasobanuriwe ko mu gutoranya abarinzi b’igihango batakwiye kugendera ku mateka ya vuba igihugu kivuyemo ko ahubwo bagomba gushingira ku bihe bitandukanye u Rwanda rwanyuzemo ari nabyo bishyira aba bantu muri uru rwego.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame, akaba ari we wabanje guhabwa igikombe nk’ Umuyobozi waharaniye ubumwe n’ubwiyunge, ku mwanya wa kabiri hakaba harahembwe Amashyirahamwe y’abantu banyuranye yakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga.
5 Comments
Ariko se abagize uruhare muri Jenoside bari babatoreye iki koko? ahubwo bitondere iki gikorwa kugirango hatazongera gutorwa abaduhekuye.
Kubahitamo byari byatewe ni iki Muzee azajye ababaza impamvu batoye abantu nk’aba.
iriya nkuru titre yayo ntago ariyo nagato,
i Muhanga ntago batoye abagize uruhare muri Genocide, nubwo amabwiriza yagenderwagaho atabibuzaga, gusa ibindi biri mu nkuru byo ni ukuri!!
@BBC
Ndabona ukora amakosa mu myandikire y’ikinyarwanda. Mu kinyarwanda ntabwo bavuga cyangwa bandika “ntago”, ahubwo bavuga kandi bandika “ntabwo”
Jye ndabona nta hantu handitse ko Muhanga batoye abakoze jenoside
Comments are closed.