APR na Police FC zanganyije zongerera Rayon amahirwe ku gikombe

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda yabaye muri iyi weekend isize APR FC irushwa na Rayon Sports iyoboye urutonde amanota arindwi (7) kandi iyirusha imikino ibiri. Ni nyuma yo kunganya na Police FC 1-1 mu mukino wabereye ku Kicukiro kuri iki cyumweru. Kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2017 nibwo hakinwe imikino ine isoza indi y’umunsi […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI Wai Yeka abona Musanze FC yose ikwiye ibihembo

Umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe rutahizamu Wai Yeka wa Musanze FC yashyikirijwe igihembo cye mbere y’umukino batsinzwemo na Rayon sports 1-0. Yashimiye bagenzi be bamufashije kwitwara neza. Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2017 nibwo Umuseke IT Ltd ifatanyije na AZAM TV na FERWAFA bashyikirije umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier […]Irambuye

Bigoranye Tidiane Kone yahesheje Rayon sports  intsinzi i Musanze

Rayon sports ikomeje gushimangira ko ishobora gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Mu mukino wari ugoye ibonye amanota atatu itsinda Musanze FC 1-0 cya Tidiane Kone kuri stade Ubworoherane. Uyu mukino Rayon sports yawugiyemo idafite umutoza mukuru Masudi Djuma uri mu bihano. Byatumye itozwa n’umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice Maso. Ntiyari ifite kandi bamwe mu bakinnyi […]Irambuye

REG BBC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Patriots

Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya Basketball gishobora kwegukanwa na REG BBC nyuma yo gutsinda amakipe akomeye bagihanganiye arimo Patriots BBC itorohewe kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mata 2017, itsindwa amanota 68-78. Umukino wahuje amakipe abiri akomeye kurusha andi mu Rwanda, ikipe nshya muri shampiyona REG BBC yaguze abakinnyi bafite amazina akomeye nka Kami […]Irambuye

Moussa Camara yatorotse Rayon sports ajya i Dubai nta ruhushya

Rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara wari muri Rayon sports yatorotse ajya mu igeragezwa muri Dibba Al Fujairah FC yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu adasabye uruhushya. Mu gihe habura iminsi itatu ngo Rayon sports isure Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League, umwe mu bakinnyi bayo Moussa Camara […]Irambuye

Nshuti Savio azajya mu Bubiligi gukora igeragezwa muri KAA La

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 Nshuti Diminique Savio yabonye ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi, KAA La Gantoise. Tariki 15 Nyakanga 2015 nibwo Rayon sports yasinyishije abakinnyi barindwi (7) bavuye mu Isonga FC. Bayifashije gutwara igikombe cy’amahoro 2016 banafite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona […]Irambuye

Peace Cup 1/8: APR FC yatomboye Sunrise, Rayon itombola Musanze

Amakipe 15 yamaze kubona itike ya 1/8 cy’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera amakipe yiganjemo ayo mu kiciro cya kabiri mu ijonjora ry’ibanze, imikino yakinwe hagati muri iki cyumweru. APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize yatomboye Sunrise FC naho Rayon sports ifite igikombe giheruka yatomboye Musanze FC. Kuri uyu wa kabiri tariki 25 […]Irambuye

Umutoza wungirije wa Rayon ‘Maso’ abona abayobozi be bamubeshyeye

Ubuyobozi bwa Rayon sports  bwatangaje ko umutoza mukuru wayo Masudi Djuma yahagaritswe icyumweru kubera kutumva inama z’abamwungirije. Umukino wa mbere w’ibihano watojwe n’umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice Maso, nyuma yawo yemeza ko abayobozi be bamubeshyeye. Kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2017 nibwo inkuru itunguranye yatangajwe ko umutoza mukuru wa Rayon sports Masudi Djuma yahagaritswe […]Irambuye

Antoin Hey yahamagaye 41 bitegura Central Africa batarimo Rwatubyaye

Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gutangira kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon, na CHAN izabera muri Kenya. Umutoza mushya Antoine Hey afatanyije na Mashami Vincent umwungirije bahamagaye abakinnyi 41 bagomba gutangira imyiteguro, batarimo Abdul Rwatubyaye. Umukino ubimburira indi Antoine Hey azatoza ni uwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019. Umukino uzahuza u […]Irambuye

Niyonshuti ashobora kwitabira isiganwa rya 2 rikomeye ku isi ‘Giro

Ku nshuro ya mbere umunyarwanda agiye kwitabira isiganwa rya kabiri rikomeye ku isi, Giro d’Italia. Adrien Niyonshuti yatoranyijwe mu ikipe izahagararira Team Dimension Data for Qhubeka muri iri siganwa rimara ibyumweru bitatu rizenguruka Ubutaliyani. Kuva tariki 5 kugera tariki 28 Gicurasi 2017 mu mihanda itandukanye y’Ubutaliyani hazazenguruka ibihangange byose mu gusiganwa ku magare ku isi, […]Irambuye

en_USEnglish