Umutoza wungirije wa Rayon ‘Maso’ abona abayobozi be bamubeshyeye
Ubuyobozi bwa Rayon sports bwatangaje ko umutoza mukuru wayo Masudi Djuma yahagaritswe icyumweru kubera kutumva inama z’abamwungirije. Umukino wa mbere w’ibihano watojwe n’umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice Maso, nyuma yawo yemeza ko abayobozi be bamubeshyeye.
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2017 nibwo inkuru itunguranye yatangajwe ko umutoza mukuru wa Rayon sports Masudi Djuma yahagaritswe imikino ibiri adatoza, ashinjwa umusaruro muke, kutumva inama z’abatoza bamwungirije no gusuzugura ubuyobozi nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier.
Umwanzuro wo guhagarika uyu mutoza byatunguye ntibyanashimisha benshi mu bafana b’iyi kipe kuko yari ayoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ anarusha amanota menshi APR FC ibakurikiye.
Umukino wa mbere w’ibihano by’uyu mutoza wahuje Rayon sports na Rugende FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro. Nyuma yo gutsinda ibitego 9-0 mu mukino ubanza uwo kwishyura yawutsinze 3-0, bya Lomami Frank na Nahimana Shasir watsinze bibiri.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wungirije muri Rayon sports Nshimiyimana Maurice Maso yabwiye abanyamakuru ko yabeshyewe n’ubuyobozi kuko asanzwe akorana neza na Masudi Djuma.
“Masudi twakoranye neza, nta kibazo kiri mu mikoranire yacu, ibaruwa imuhagarika bayinyeretse…Njyewe ku giti cyanjye nka Maurice twakoranye neza, ku ruhande twasangiye byose, twashakanye amanota twabashije kubona iyo dukorana nabi ntitwari kubasha kugera hariya turi muri shampiyona.
Ibyo umuyobozi avuga ajye abivuga ku giti cye nk’umuyobozi, na njye mbivuze ku giti cyanjye, kandi iyo atangaza ko tutumvikana..ubundi umutoza mukuru abari chef wa staff, yari kuvuga ngo abatoza banyungirije ntibanyumva..tukagenda. Icyemezo ni we ugifata kuko ibitekerezo byacu sinangombwa ngo abyumve kuko aba afite uburenganzira bwo kubyanga.
Undi mukino w’ibihano w’ibihano by’uyu mutoza mukuru Rayon sports izasura Musanze FC kuri stade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze.
Indi mikino ya 1/16 yo kwishyura
Kuwa gatatu, taliki ya 26 Mata 2017
- Isonga vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 13:00)
- APR Fc vs Vision Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
- AS Kigali vs Heroes Fc (Stade de Kigali, 15:30)
- Espoir Fc vs Esperance SK (Rusizi, 15:30)
- SC Kiyovu vs Etoile de l’est (Mumena, 15:30)
- Amagaju Fc vs Akagera Fc (Nyagisenyi, 15:30)
- AS Muhanga vs Vision JN Fc (Stade Muhanga, 15:30)
- Gicumbi Fc vs Miroplast Fc (Gicumbi, 15:30)
- Police Fc vs United Stars (Kicukiro, 15:30)
- Bugesera Fc vs Hope Fc (Bugesera, 15:30)
- Marines Fc vs Pepiniere Fc (Rubavu, 13:00)
- Etincelles Fc vs Kirehe Fc (Rubavu, 15:30)
- Mukura VS vs Intare Fc (Stade Huye, 15:30)
- Sunrise Fc vs Rwamagana City Fc (Nyagatare, 15:30)
Kuwa Kane, taliki ya 27 Mata 2017
- La Jeunesse vs Aspor Fc (Mumena, 15:00)
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Umwami yagabiye Rayon sport inka y’inyambo ngo ijye ibakamirwa bucyeye bagura abakinnyi babakongomani yanka barayirya umwami arabavuma ngo:
1.Muzarinda musenyuka mutarabona aho mutura
2. Muzagira abakunzi benshi Ariko ntamusaruro bazabaha
3. Muzarangwa n’ishyari ryandi makipe
4. Muzagira abayobozi bashyira inyungu zabo bwite kurusha izikipe
5. Muzashimwa rimwe ntimuzashimwa kabiri .
Bizabokame muragapuuuu
Uretse ko gutukana atari ubupfura ibyo uvuze nta musanzu bitanga muri ruhago nyarwanda. Kwanga Gikundiro rero nakubwira iki shyira mo agatege n’aho yakiniye ntukahagere ingoma ibihumbi! Naho iby’abayobozi batwivangamo bafite undi bakorera bazakorwa n’isoni. It’s a matter of time! Gikundiro oyeeee!
Comments are closed.