REG BBC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Patriots BBC 78-68
Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya Basketball gishobora kwegukanwa na REG BBC nyuma yo gutsinda amakipe akomeye bagihanganiye arimo Patriots BBC itorohewe kuri uyu wa gatanu tariki 29 Mata 2017, itsindwa amanota 68-78.
Umukino wahuje amakipe abiri akomeye kurusha andi mu Rwanda, ikipe nshya muri shampiyona REG BBC yaguze abakinnyi bafite amazina akomeye nka Kami Kabange na Ally Kubwimana Kazingufu, na Patriots BBC yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka igendera kuri Mugabe Aristide, Elie Kaje na Hakizimana Lionel.
Ibihumbi by’abakunzi b’uyu mukino w’intoki bari buzuye petit stade Amahoro nubwo byabasabye kwishyura 1000 frw mu myanya isanzwe na 3000 frw muri VIP.
Umukino watangiye REG BBC igaragaza imbaraga nyinshi byatumye itsinda amanota arindwi (7) Patriots BBC itarinjiza mu gakangara na rimwe. Byatumye umunya-Tanzania utoza Patriots BBC Henry Mwinuka ahita asaba “temps mort”.
Nyuma yo kuganira no kugerageza kwinjira mu mukino, Patriots BBC yagarutse neza itsinda amanota 25 REG BBC yinjije amanota ane gusa. Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 25-11.
John Bahufite yabonye ko ashobora gutakaza uyu mukino nkuko byagenze mu mukino ubanza wa shampiyona, aha iminota myinshi Patrick Nshizirungu w’imyaka 18 gusa, umusore wongereye amaraso mashya muri REG BBC bituma bagabanya ikinyuranyo agace ka kabiri karangira barushwa inota rimwe gusa, 33-32.
Mu gace ka gatattu nibwo REG yagaragaje inararibonye cyane kuri Kami Kabange na Benjamin Mukengerwa bagaragazaga imbaraga nyinshi no kugerageza gutsinda amanota menshi. Agace ka gatatu karangiye REG BBC iyoboye n’amanota 53 kuri 49.
Binaborohera kurangiza agace ka nyuma mu byishimo by’intsinzi yo gutsinda mukeba amanota 78-68. Nubwo habura imikino itanu ngo shampiyona irangire ubu REG BBC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo irusha amanota abiri Patriots BBC iyikurikiye.
Imikino iteganyijwe muri iyi weekend
Kuwa gatanu
Espoir 90-71 APR
Patriots 68 – 78 REG BBC
Kuwa gatandatu
IPRC-Kigali vs CSK saa 15h
Mu bagore
The Hoops Rwanda vs APR saa 13h
Ku cyumweru
UGB vs Rusizi saa 09h
IPRC-South vs REG saa 12h
Roben NGABO
UM– USEKE