Digiqole ad

Niyonshuti ashobora kwitabira isiganwa rya 2 rikomeye ku isi ‘Giro d’Italia’

 Niyonshuti ashobora kwitabira isiganwa rya 2 rikomeye ku isi ‘Giro d’Italia’

Adrien Niyonshuti nimwe munyarwanda rukumbi ukina mu masiganwa y’ikiciro cya mbere (World Tour)

Ku nshuro ya mbere umunyarwanda agiye kwitabira isiganwa rya kabiri rikomeye ku isi, Giro d’Italia. Adrien Niyonshuti yatoranyijwe mu ikipe izahagararira Team Dimension Data for Qhubeka muri iri siganwa rimara ibyumweru bitatu rizenguruka Ubutaliyani.

Adrien Niyonshuti nimwe munyarwanda rukumbi ukina mu masiganwa y'ikiciro cya mbere (World Tour) (2)
Adrien Niyonshuti nimwe munyarwanda rukumbi ukina mu masiganwa y’ikiciro cya mbere (World Tour)

Kuva tariki 5 kugera tariki 28 Gicurasi 2017 mu mihanda itandukanye y’Ubutaliyani hazazenguruka ibihangange byose mu gusiganwa ku magare ku isi, mu isiganwa rizenguruka iki gihugu ‘Giro d’Italia’ igiye kuba ku nshuro ya 100 kuko yabayeho bwa mbere muri 1917.

Iri siganwa ry’amateka rizitabirwa n’amakipe yose akomeye nka; Bahrain Merida yo mu Butaliyani iyobowe Vincenzo Nibali wegukanye iri siganwa umwaka ushize, Movistar Team ya Nairo Quintana nimero ya kabiri ku isi n’ayandi.

Ikipe rukumbi yo muri Afurika izibira iri siganwa ni Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo. Mu bakinnyi 11 iyi kipe yatoranyije izakuramo abakinnyi icyenda (9) bazitabira Giro d’Italia harimo n’umunyarwanda Adrien Niyonshuti.

Uyu mugabo w’imyaka 30 ni ku nshuro ya mbere agiye kwitabira isiganwa ryo ku rwego rwa (2.UWT) rya kabiri mu gukurikiranwa n’abakunzi b’amagare benshi inyuma ya Tour de France.

Abakinnyi 11 Team Dimension Data yatoranyije

  1. NIYONSHUTI Adrien
  2. BERHANE Natnael
  3. FRAILE Omar
  4. GIBBONS Ryan
  5. HAAS Nathan
  6. JANSE VAN RENSBURG Jacques
  7. KING Benjamin
  8. ANTON Igor
  9. SBARAGLI Kristian
  10. TEKLEHAIMANOT Daniel
  11. VAN ZYL Johann

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish