Kanyandekwe Pascal yatowe nk’umuyobozi mushya wa AS Kigali
Ikipe y’umupira w’amaguru y’umujyi wa Kigali yabonye abayobozi bashya bayobowe na Kanyandekwe Pascal bagiye kuyobora muri manda y’imyaka ibiri. Batowe mu nama y’iteko rusange yateraniye ku biro by’umujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki 11 Gicurasi 2017.
Nyuma y’imyaka myinshi umujyi wa Kigali utunze unayobora ikipe y’umupira w’amaguru ‘Association Sportive de Kigali’ habaye impinduka mu miyoborere yayo.
Umujyi wa Kigali uzakomeza guha inkunga iyi kipe yawo ariko ntuzakomeza kwinjira mu miyoborere ya AS Kigali nkuko byatangajwe na Vice Mayor Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ufite imikino mu nshingano ze mu mujyi wa Kigali Muhongerwa Patricia.
Amatora ya komite nyobozi nshya igiye kuyobora AS Kigali mu myaka ibiri igizwe n’abantu 13. Igitangaje ni uko ari iyi komite ari 40% y’abantu bose bagize inteko rusange ya AS Kigali kuko ari 32.
Komite nyobozi ku myanya ikurikira:
- Ku mwanya wa Presidentni Kanyandekwe Pascal
- Ku mwanya waVice President ni Havuguziga Charles
- Ku mwanya w’ Umubitsini Kayombya Claire
- Umwanya w’Umujyanama kubijyanye na Tekenike ni Gasana Francis
- Umunyamabanga ni Nshimiye Joseph
Uyu munyamabanga mushya watowe azafatanya akazi k’ubunyamabanga no kuba Team Manager inshingano yari amazeho imyaka ibiri.
Komite Ngenzuzi:
President ni Kalisa Jean-Sauveur
Abajyanama ni Murekatete Pateicie na Kayiranga Emmanuel.
Komite nkemurampaka:
President ni Ruzima Serge,
Vice Perezida Rulisa Chris
Umunyambanga Nirere Marie Rose.
Abajyanama ni Mutesi Gasana na Madamu Murebwayire Alphonsine.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW