Ghana, Gabon na Nigeria mu bihugu 13 byatumiwe mu irushanwa ryo kwibuka
FERWAFA yatumiye ibihugu 13 birimo ibihangange bya Afurika mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irushanwa ry’iminsi ibe rizabera mu Rwanda muri Kamena.
Kuva tariki ya mbere kugera tariki 4 Kamena 2017 mu Rwanda hateganyijwe irushanwa ryatumiwemo ibihugu 13 biziyongera ku ikipe y’igihugu Amavubi mu irushanwa ry’amakipe 14 ryo kwibuka abafana, abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abayobozi b’umupira w’amaguru bazize Jenoside.
Ibyo bihugu ni: Maroc, Guinea Conakry, Equatorial Guinea, Togo, Congo Brazzaville, Libya, Burkina Faso, Ethiopia, Gabon, Liberia, Ghana, Kenya, na Nigeria.
Iri rushanwa ryo kwibuka niryo ritumiwemo ibihugu byinshi kurusha imyaka ishize. Biteganyijwe ko abazitabira bazabanza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo kwiga uko aya mahano yagwiriye u Rwanda yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe.
Irushanwa ryo kwibuka umwaka ushize 2016 ryitabiriwe na Maroc gusa. Naho umwaka wawubanjirije 2015 hitabiriye ibihugu bitatu; Kenya, South Sudan na Tanzania.
Iri rushanwa rizabera u Rwanda imikino ya gicuti yo kwitegura umukino ruzasuramo Centre Africa mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019, umukino uzabera i Bangui tariki 11 Kamena 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Mutekereze amafranga azagenda kuri ariya makipe yose niba ari igihugu kizayafata en charge! Mu gihe abacitse ku icumu ry’iyo jenoside barimo ababa mu nzu zenda kubagwaho. Mu gihe ruhago y’u Rwanda irimo ubukene bunuma. Mu gihe benshi mu banyeshuri biga kaminuza batunzwe n’ubuntu bwa Nyagasani. Umuntu aherutse kungereranyiriza amafranga Leta isigaye ishyira mu mihango yo kwibuka isigaye ikorerwa mu byinshi mu bihugu byo ku isi ndumirwa. Nabaga nibwira ko bikorwa n’abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu mu bushobozi bwabo. Reka da! Birimo ingengo y’imari ya Leta! Ku muvuduko turiho, mu minsi iri imbere bazajya bavuga u Rwanda, buri muntu wese yumve mbere na mbere jenoside yakorewe abatutsi. Ese niyo sura y’u Rwanda mu mahanga twifuza kubaka? Kwibuka ni byiza kandi ni ngombwa, ariko nabyo tubikore tudasesagura, kandi twibuka ko abacitse ku icumu ari bo ba mbere twagombye gufata mu mugongo.