Didier Gomes Da Rosa ashima akazi gakomeye Masudi yakoze muri Rayon
Rayon sports isigaje gutsinda umukino umwe igatwara igikombe cya shampiyona, kandi iri muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro ishobora kwisubiza. Didier Gomes Da Rosa wahesheje Rayon igikombe cya shampiyona iheruka yabwiye Umuseke ko abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakwiye kubaha akazi gakomeye ka Masudi Djuma.
Umutoza Masudi Djuma yageze muri Rayon sports nk’umutoza wungirije mu Ukuboza 2015 nyuma y’amezi atatu afata ikipe nk’umutoza mukuru ayihesha igikombe cy’amahoro mu mwaka wa mbere ayitoza none mu mwaka wa kabiri afite amahirwe menshi yo kuyihesha igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League2016-17’.
Umufaransa Didier Gomes Da Rosa watoje Rayon sports umwaka w’imikino 2012-13 yabwiye Umuseke ko abakunzi b’umupira w’amaguru w’u Rwanda bakwiye guha agaciro Masudi Djuma kuko ari gukora amateka.
Yagize ati: “Shampiyona y’u Rwanda ndayizi, igitutu kiyibamo nzi uburemere bwacyo kandi nibuka neza ubuzima Rayon sports ibamo. Ni akazi gakomeye gutwara igikombe mu mwaka wa mbere utoza Rayon bikaba akazi gakomeye kurushaho kuyihesha ibikombe bibiri mu myaka yikurikiranya.
Masudi ntabwo tuziranye ariko ni umutoza mwiza. Nkeka ko kuba yaragize ibihe byiza ari umukinnyi mu Rwanda ari ikintu kimufasha cyane mu kuyobora abasore bato bari muri Rayon kuko bifuza kugera ku rwego yakinnye. Abakinnyi batitanga 100% ntiwatwa igikombe mu Rwanda. Akarusho noneho uyu mwaka ashobora no gutwara ibikombe bibiri. Ni wakoze akazi gakomeye muri Rayon kandi akwiye kubyubahirwa.”
Didier Gomes Da Rosa ubu utoza Jeunesse Sportive Madinet Skikda yo mu kiciro cya mbere muri Algeria yakomeje avuga ko yifuriza Rayon sports kwitegura neza umwaka utaha ikazagera kure mu marushanwa ya CAF.
Rayon Sports isabwa amanota atatu ngo itware igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2016-17. Nitsinda Mukura VS mu mukino w’ikirarane zifitanye kuwa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2017 kuri Stade ya Kigali bizaba birangiye.
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Ni agaciro ku ekipe yacu ndetse nokumutoza dukunda
Ahubwo nibikunda Gomez azatumirwe muri celebration turamwemera nawe yaradususurukije.
Comments are closed.