Ndambiwe guhozwa ku nkeke n’uwo twashakanye

Mbanje kubasuhuza mwese duhurira kuri uru rubuga, nkaba mfite ikibazo cy’”Umugabo ampoza ku nkeke ambwira ko azaduta n’abana akigendera”. Nashimishijwe no kubona hari abantu bagira inama nziza kuri uru rubuga, bishobora gutuma hahinduka byinshi mu mibanire y’ingo z’iki gihe, kuko hari n’igihe imiryango itakigira icyo ivuga bitewe n’ibyo babona biba byarabarenze tugahitamo kuza hano. Kubwanjye […]Irambuye

Eng. Jule Sibomana afite impano idasanzwe mu by’amafilimi

Sibomana yiga mu mwaka wa kane mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga (KIST) mu bijyanye n’Ubwubatsi bugezweho (Civil Engineering) ariko amaze kugera kuri byinshi akesha impano ye yo kwandika amafilimi no kuyayobora ngo yiteguye gufatanya n’abandi guteza imbere iby’amafilimi mu Rwanda. Sibomana yatangiye gukunda filimi akiri muto aho yumvaga atewe amatsiko no kubona igitekerezo cyahimbwe n’abantu kitabayeho, […]Irambuye

Udufaranga yazigamye akiri umunyeshuri tumaze kumugeza kuri byinshi

Munyeshuri Jackson ni umusore w’imyaka 24, ubu aba mu mujyi wa Kigali yatangiye kuzigama udufaranga yiga muri Segonderi (Seondary School), nyuma tuza kumufasha kugera ku rwego rwo gushinga kompanyi ifotora, yiga Kaminuza ndetse ibikorwa bye bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 210 buri kwezi. Jackson avuga ko yatangiye gutekereza ku buzima bwe bw’ejo hazaza amaze kurangiza amashuri yisumbuye, […]Irambuye

Uganda: Abasirikare biciwe muri Sudan y’Epfo, 12 barakomeraka

Mu gihe ingabo za Uganda zoherejwe ku rugamba muri Sudan y’Epfo kurwana ku butegetsi bwa Salva Kiir, abagera ku icyenda bamaze kugwa muri iyi mirwano na ho abandi 12 barakomeretse nk’uko bitangazwa n’igisirikare cy’iki gihugu. Uyu mubare ariko utangazwa na Uganda, inyeshyamba zo muri Sudan y’Epfo zo zivuga ko zahitanye abarenga aba. Perezida Yoweri Museveni […]Irambuye

Sudan y’Epfo: Umujyi munini wa Malakal wambuwe inyeshyamba

Ingabo za Sudan y’Epfo ziratangaza ko kugeza ubu umujyi wa Malakal ufatwa nk’umujyi w’ifatizo muri iki gihugu kubera ubukungu bwa petelori ufite, utakiri mu maboko y’inyeshyamba ko ugenzurwa n’ingabo za Leta. Nyuma y’icyumweru cyose aka gace kaberamo imirwano itoroshye, ariko kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’ingabo za guverinoma ya Sudani y’Epfo, Malakal yongeye gufatwa nyuma y’ukwezi […]Irambuye

USA: Kuri Obama, ingaruka zo kunywa urumogi zisa n'izo kunywa

Perezida Barack Obama yavuze ko kunywa urumogi bitagira ingaruka kurusha kunywa inzoga uretse ko byafatwa nk’igitekerezo kibi mu gihe hatorwa itegeko ryemerera zimwe muri Leta zo muri Amerika kurunywa. Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Leta ya New York kuri iki cyumweru, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Obama yatangaje ko abana b’abakene ari bo bagirwaho […]Irambuye

U Rwanda ku mwanya wa kane muri Africa mu bwisanzure

Raporo nshya yakozwe n’Umuryango ‘Heritage Foundation’ ikaba yitwa ‘2014 Index of Economic Freedom’ igaragaza ko u Rwanda ari urwa kane muri Africa mu bwisanzure bw’ubukungu nyuma y’ibirwa bya Maurice, n’ibihugu nka Botswana n’ikirwa cya Cap Vert. Kuri uyu mwanya u Rwanda rufite amanota 64,7%, ku isi rukaba ku mwanya wa 65. Iyi Raporo igaragaza ko […]Irambuye

Nakuyemo inda ku bushake ariko n’ubu imihango yanze kugaruka

Ndabasuhuje bavandimwe, mfite ikibazo ngira ngo mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 24, nahuye n’akaga kameze gutya! Rimwe mvuye ku kazi ntaha nateze moto ngeze hafi y’iwacu ahantu hari ishyamba kandi hijimye, tuhasanga abantu baduteze, batwara ya moto, baboha umumotari, bamfata ku ngufu bamboshye barigendera. Gusa twaje gutabarwa n’abandi bantu bari bahanyuze mu gitondo. Nyuma y’icyumweru […]Irambuye

en_USEnglish