Digiqole ad

Byimana: Amaze Imyaka 15 mu mugongo wa nyina

Mukamuhoza Ange umwana wo mu mudugudu wa Busororo, akagari ka Kirengeli mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, umubyeyi we yatangaje ko yatangiye kumuheka kuva avuka mu 2000 kugeza uyu munsi kubera uburwayi budasanzwe uyu mwana yavukanye.

Mukamuhoza Ange-wibereye-mu-mugongo.
Mukamuhoza Ange wibera mu mugongo wa nyina

Mukamuhoza Ange ni umwana w’umukobwa wabyawe na Mukanyandwi Consolée na se wabataye akigendera.

Afite ubu imyaka 15 ariko kuva akivuka ntiyigeze agaragaza ibimenyetso by’umwana usanzwe kuko atigeze arira, yonka cyangwa ngo nakura aseke nk’abandi bana.

Mukanyandwi wabyaye uyu mwana yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Muhanga ko umwana we atigeze arira na gato ubwo yavukaga, ibi ngo byababereye ikimenyetso ko ari umwana uvutse nabi ndetse udasanzwe.

N’agahinda kenshi ati ” Byakomeje gutyo dusanga umwana ntabwo yuzuye, ntiyicara, ntarira, ntaseka, ntavuga abasha kurya gusa. Umugabo yaje guhitamo kudusiga ngo ntiyabana n’umwana nk’uyu.”

Uyu mubyeyi ngo yagiyemu bitaro bya Kabgayi na Gatagara amuvuza ariko bamubwira ko uburwayi bw’uyu mwana batabuvura ko bwavurirwa hanze ku mafaranga menshi cyane.

Kwa muganga ngo niho yaje kumenyera ko umwana we nta ruti rw’umugongo yavukanye, akibaza ko ari nabyo bimutera kuba ameze gutyo no mu mutwe akaba atuzuye.

Mukanyandwi avuga ko uyu mwana yamukenesheje cyane bigatuma atita no ku bandi bana babiri afite, bo badafite ikibazo cy’uburwayi ubwo aribwo bwose.

Ati “ Ntacyo nkora neza kuko mba mufite mu mugongo, najnye yarandemaje ubu nta mugongo ngira. Kuko aticara, iyo aryamye araremba akamera nk’upfuye nkasubiza mu mugongo.

SInabashije no kumushyira mu bigo byita ku bamugaye kuko ngo afite nyina kandi sinabasha kubona ibyo basaba. Ni umusaraba ukomeye cyane nikoreye.

Uyu mwana ntasinzira, ntiyicara, ntavuga iyo ashonje aruma (n’amenyo) nyina mu mugongo akamenya ko umwana we ashonje.

Ikifuzo cy’uyu mubyeyi ni uko yafashwa nibura kumushyira mu bigo byabugenewe kuko ngo bihari mu Rwanda ngo “Nibura nkabona uko nkorera abandi babiri nabyaye tugatera imbere.”

Iyo ureba umubyimba wa Mukamuhoza wagira ngo ni umwana utarageza imyaka itanu, ariko wamureba mu maso ukabona ko ari mukuru.

Mukanyandwi ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana bumugenera amafaranga ibihumbi birindwi (7 000Frw) yo kumuvuza iyo yarwaye akavurwa by’ibanze, iyo ashize ngo amusubiza mu rugo kuko nta kindi yakora.

Umwana we ngo ahora mu mugongo ku buryo nawe byamumugaje
Umwana we ngo ahora mu mugongo ku buryo nawe byamumugaje
Mukamuhoza-Ange mu maso ni mukuru ariko umubiri ni uw'umwana
Mukamuhoza Ange mu maso ni mukuru ariko umubiri ni uw’umwana

 

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.

0 Comment

  • nukuri uwomubyeyi akyeneye ubufasha kandi turajya kumavi Imana Iramufasha,erega Byose Bibera Impamvu!

  • Ahumure ubuntu bw’IMANA bumuhaze kuko yihanganye akamurera.Mana rengera uwo mugore

  • nukuri kuko uyu mubyeyi w’umumama atabaye nkase akihangane ,ndahamyako imana izamugororera bikomeye,nakomeze kwihangana turamusengera.

  • Mana nukuri utabare uyu mubye rwose pe, araruhijwe

  • Ibi nukuri bibaho, umuntu akavuka gutya, gusa twe twitwa ko turi bazima tuba dukwiye kwakira neza abana nkaba. Ndashimira byimazeyo uyu mubyeyi wiyakiriye, Uwiteka amwongerere.

  • ari umubyeyi, ari umwana bose bararushye pe, Mana we tabara

  • hari ikigo kiba igahanga ku kicukiro cyakira abana nk’abo.uwamenya uburyo nabonana na nyina w’umwana

    yampamagara kuri 0784981215 shobora kumufasha

    • Urakoze cyane Richard! Byibuze wowe utanzu umusanzu ufatika. Umuseke mwashatse iyi nkuru muhuze uyu mubyeyi na Richard. Murakoze cyane.

    • Richard Imana iguhe imigisha myinshi pee.gusa uyu mugabo ni irresponsable. hanyuma Richard nakwisabira umaze kubona uko uvugana nuyu mubyeyi ndakwinginze uzashake uburyo wabitubwira ubinyujije kuri uru rubuga tubashe gukora natwe ibyo dushobora kd Imana izabidufashamo.wa mu byeyi we Nyagasani akube hafi pe urananiwe.

  • Njye ndagaya abagabo pe! Maze kubona ko abagabo batagira impuhwe, iyo umugabo abana n’umugore we bakagusha ishyano nka ririya ahita abura neza neza.Simvuze abagabo bose ariko abenshi niko bameze.

  • ibigeragezo si karande kandi si n’umurage Mama we Imana yo mu Ijuru irazi icyo yabikoreye komeza wihangane.

  • Uyu mubyeyi afungure ikigega cyo gufasha Uyu mwana, abazamugirira impuhwe bazamufashe. Umuntu yamufasha ate?

  • Iyi nkuru ni nziza pee, yabaye umuseke yitakunkuru nkizi, ikagabanya ndumunyarwanda. Mwakoze gutara iyi nkuru. This is journalism

  • uwo mubyeyi azashake abakozi bimana bamusengere kuko Imana ifite ububasha ndetse nubushobozi bwo kumukiza.

  • Mana tabara uyu mubyeyi kuko arakomerewe Mana dufashe rwose turamusabiye .

  • mamawe ihangane kuko nyumayibigeragezo haribisubizo komera kd shikama kuko iyabikoze irabizi.

  • ibaze kuntu isintabutabera igirakoko ngo umurenge umugenera 7000 kuki batitaba za akarere kobyibura bakamugenera inkunga ihoraho gusa uwiteka akomezekugufasha mubyeyi .aba mama imana igibaha umugisha utagabanyije .ubwo nyamugabo yirirwa asinda aho mukagari

  • Imana ishobora byose imufashe kuko araremerewe cyane gusa niyihangane Imana irabizi ni isaha itaragera naho ubundi gutabarwa kuri munzira niyihangane kandi ajye asenga cyane kuko uriya ni umusaraba! tuzajya natwe tumusabira ku Mana ishobora byose! amen!

  • NDABABAYE CYANE RWOSE,ABAMAMA BARAGOWE PE.UMUGABO AGUTERE INDA NARAGIZA AGUTE NGO WABYAYE UTUZUYE.URIYA MUGABO AKWIYE GUKURIKIRANWA N’UBUTABERA AKABIHANIRWA.

  • Uwiteka IMANA iramuzi cyane nakomeze kwihangana butinde butebuke izamufasha imumare agahinda.

  • Imana itabare uyu mumama vraiment arananiwe amuhe ubufasha, nabonye hari umuntu watanze contact za phone kugira ngo azamufashe.Imana imutabare

  • naba nawe richard,gsa imvugo ibe ingiro.ngaho muhizi elisee naguhuze nuriya mubyeyi kuko ababaye

  • yooh, uwo mubyeyi Imana imugenderere ikomeze kwihagana kwe abashe guheka uwo musaraba we, gusa turifuza kumenya adress twamubonaho kugirango tubashe kumufasha mu byo umuntu yabona.

  • birababaje cyane kandi biteye agahinda.njye igitekerezo natanga nuko umuseke wagira uruhare mugushyiraho umurongo cg uburyo twacamo kugirango tumufashe kandi umuntu wese uha agaciro kuba yaravutse ari muzima nahaguruke dufashe uyu mu mama kuko araruhijwe. iyi niyo nkuru yambere ibanjirije umwaka. umuseke mubaye abambere

  • mana uwomugabo yashebeje abandibagabo akwiriye igihano gikomeye nahubundi ahubwo nafashwe kuko igihugucyacu tugeze kuntera ishimishije kdi nibyobigo nibifashe uwomubyeyi arababaye pee!

  • Ndabona uwamufasha ari uwamwakira uriya musaraba (umwana) akamushyira mu bigo by’abihaye Imana byita kuri bene bariya nk’aho Kicukiro, Gisagara, mu i Rango (Huye, nyuma yaho agahabwa inka yo kumufasha gusubira mu buzima busanzwe kandi icyo kigabo kigahanwa niba hariho itegeko rimuhana.

  • Mama we! ni wowe ukurikira Imana muri iyi si
    Mama warakoze ntawe muhwanye peee!!!!!
    Ntujya utujya kure kabone ibihe by’akaga!!!!!!!!!
    Ntawundi wakwihanganira nk ibi atari wowe Mama!!!!!!!!!!
    Wenda Imana izagirire gusa ko uri Mama iguhe ku murage wayo yageneye abayikiranukiye!!!!!!!!!
    Uragahora ushimwa Mama!!!!!!!!
    Mbomeyeho umwanya wo gushimira Mama wanjye!!!!!!! Amen

  • Bavandimwe nshuti z’Umuseke.com,
    mumfashe dushimire abanyamakuru kubw’inkuru icukumbuye kandi ivuga ku buzima bwimbitse bwabene gihugu. ndashimira cyane abantu bose bagaragaje ubushake bwuko haramutse habonetse uburyo bwo gufasha uriya mubyeyi babikora. nanjye ndi muri abo. hari nabandi wenda bafite uwo mutima, ariko kubera ko nta buryo ubufasha bwabo babona babutanga, bagize bati Imana imutabare! ibyo ni byo pe. ariko se imutabare ikoresheje bande? ko ari twe tubimenye, abandi batabizi, nababizi (ubuyobozi bwaho atuye) ko mwumvise ubufasha bamugenera??

    igitekerezo cyanjye kiri mu buryo butatu kandi ndashaka ko dufatanya kugira ngo niba ibi tubimenye, tugire impact, bityo iyi ntibe inkuru yo gusoma ahubwo ibe inkuru yo gukora bigaragare ko buri wese afite umutima utabara, umutima wurukundo:

    1. Kumufasha kugera ku bigo byakira abana bafite ikibazo nka kiriya. ndashimira Richard ko yemeye kubimufashamo. ndizera ko abashyizeho iyi nkuru bazi aho bayivanye, bityo bagezayo Richard kimwe nundi wese waba afite aho yabarangira.

    2. KWISHYIRA HAMWE: abafite umutima wo gutanga ubufasha bose. ndumva twatanga ibitekerezo byuburyo twakoresha uburyo bw’itumanaho ryihuse kugira ngo tumenyane, tuvugane uburyo twakegeranya inkunga yacu. urugero, hari abakoresha facebook, telefone zigendanwa cg abakoresha email. ndumva twahana amakuru rero tukavugana uburyo twazahura, tugakusanya inkunga yacu, ikamushyikirizwa.

    3. KWEGERANYA UBUFASHA: byumvikanye ko urugo rwe rwasenyutse. afite abandi bana babiri bazima (tutazi ikigero barimo, niba biga cg batiga; niba barya cg bafite imirire mibi, mutuelle, imyambaro, ….) tutazi uko babayeho, ariko nyina ahangayikiye kandi nta yandi mikoro afite. nkaba numva tugendeye kuri ibyo, twishyize hamwe, buri wese agatanga uko yifite, turenze icumi (nubwo numva nhsaka ko tuba ijana cg tukarenga) twaba turi umubare utari muto ku buryo icyo twamufashisha cyamugirira umumaro.

    Abumva twafatanya, contacts zanjye ni izi:
    facebook:Rwaburindi Dieudonne
    email: [email protected]
    phone: 0725983866/0789632874
    Murakoze.

  • Abafita mubye uko batabara ni mutabare kuko uriya mubyeyi afite umusaraba ukomeye!Ishyire mu mwanya we maze wibazi ngo ari njye nakwifuza ko bankorera iki?Maze icyo wifuza ko bagukorera niba ufite uburyo ugire uko umugabanyiriza umutwaro!

  • Nanjye nshimiye umuseke washyizeho iyi nkuru birakwiye ko dufashanya nk’abanyarwanda nanjye nifuzaga kumenya adress naboneraho uriya mubyeyi niyo mwaduha numero y’umuyobozi w’umudugudu cg umujyanama w’ubuzima.

  • Mbega ibibazo Imana ikomeze kumufasha turabasengera ariko namwe musenge cyane!!!

  • Birababaje cyane,akwiriye gufashwa pe .

  • nitwa richard nari nasabye ko bampa nomero z’uyu mubyeyi kugirango mushakire ubufasha

    nabashije kubona nomero ya tel nyina w’umwana ashobora kubonekaho,mpita nihutira kujya ku kigo cyakira abana bameze nk’uriya.

    nasanze umuyobozi adahari(umubikira)ariko navuganye n’umwungirije.

    muri icyo kigo harimo abana 33 kandi bitaweho neza mu buryo buboneye.yabwiye ko bakira abana bavuye mu karere ka kicukiro

    ariko abwira ko umuyobozi wabo afite liste iriho ibindi bigo biri mu turere byakira
    abana

    nabashije kubona nomero ya telephone y’umuyobizi w’ikigo kuburyo ejo nzamubaza ibyo bigo,kandi nkomeze musaba ko yakakira uyu mwana

    dukomeze dufatanye, dushake igisubizo cy’uyu mubyeyi.tel zajye ni 074981215

    • Mbanje kubashimira cyane mwese abagaragaje ibitekerezo byanyu kandi n’umunyamakuru wanditse iyinkuru yakoze, ikindi ndahaya uyumugabo watekereranye uyumubyeyi rwose yisubireho, kuko ibyo yakoze ntabwo ari iby’umunyarwanda wubu nawe akeneye kwigishwa ndi umunyarwanda, ikindi Richard nawe komerezaho Imana ikomeze kubana nawe gusa ndibaza ibibazo bibiri;
      Uyumwana abaganga bavugako atakira kuburyo ntacyo yakorerwa akabasha gukira, ikindi ese ikigo nicyimwakira azabaguhabwa ubufasha kuburyo azabasha gukira nanjye nzatanga inkunga yanjye ndakomeza gukurikirana iyinkuru, Richard komeza ushakire ubufasha uyumwana na Nyina nawe Imana izakugororera yite kubawe no kubyawe.

      • urakoze cyane,numva ikihutirwa n’ugashyira uyu mwana mu bigo bizobereye kwakira aba bana kuko narahasuye bafite abana bagera kuri 33 bameze nk uyu, bafite n’abaganga babakorera Kinésithérapie buri munsi

        kugirango nyina abohoke, abashe kwita kubandi bana

  • nari ngize ikindi gitekerezo cy’uburyo twafasha uyu mubyeyi:

    twese twandikira akarere ka ruhango tugasaba ko kafasha uyu mubyeyi,tukaboherereza na Link iriho iyi nkuru,ababishoboye munaterephone

    dore adresse z’akarere ka ruhango:

    SOUTHERN PROVINCE
    P.O Box: 12, RUHANGO
    Phone: 0788303140
    FREE CALL:4052
    E-mail: [email protected]

  • Richard, komerezaho Yezu Christu akugende imbere kandi azaguhemba

  • HAR’ABAGABO BAKWIYE KWITWA IRINDI ZINA.

    SE YACIYEHO NYINE NTIYABIVAMO.

Comments are closed.

en_USEnglish