Digiqole ad

USA: Kuri Obama, ingaruka zo kunywa urumogi zisa n'izo kunywa inzoga

Perezida Barack Obama yavuze ko kunywa urumogi bitagira ingaruka kurusha kunywa inzoga uretse ko byafatwa nk’igitekerezo kibi mu gihe hatorwa itegeko ryemerera zimwe muri Leta zo muri Amerika kurunywa.

Perezida Obama yaba yaratumuraga ku gatabi mu bwana bwe
Perezida Obama yaba yaratumuraga ku gatabi mu bwana bwe

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Leta ya New York kuri iki cyumweru, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Obama yatangaje ko abana b’abakene ari bo bagirwaho ingaruka zo gufungwa kurusha abana b’abakire mu gihe banyoye urumogi.

Obama yagize ati “Nkiri muto natumuye aka gatabi nka bimwe mu biranga abana, ariko nkurikije imyitwarire n’imyafatire byandangaga nyuma yo kugatumuraho nsanga ntaho bitaniye n’iy’uwanyoye itabi ry’isigara risanzwe, nanyoye igihe kinini mu gihe cy’ubugimbi bwajye.”

Yakomeje avuga ko adatekereza ko kunywa urumogi bitagira ingaruka cyane kurusha kunywa inzoga.

Ku bwa Perezida Obama ngo n’ubwo ibi abifata gutya, ariko yabwiye abakobwa be babiri Sasha na Malia ko ibi ari igitekerezo kibi ndetse atari na byiza ku buzima bwa muntu.

Obama yasoje agira inama abana babaye imbata yo kunywa iki kiyobyabwenge ko bitari bikwiye kubaranga mu gihe kandi binanyobwa cyane cyane n’abana b’abakene bikaba byabongerera ibibazo ku byo bari basanganywe.

Amaleta amwe na mwe muri Amerika yamaze kwemeza ko gukoresha marijuana ubundi yafatwaga nk’ikiyobyabwenge nta kibazo.

Obama ariko yavuze ibiyobyabwenge bikaze bigira ingaruka zikomeye.

Yagize ati “Ntekereza kandi na none, ko iyo bibaye gukoresha ibiyobyabwenge bikomeye, ingaruka bigira kuwabikoresheje zirakomeye no ku muryango mugari bigira igihombo kinini.”

AFP

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iriya afite mu kanwa se ni isegereti isanzwe cg ni urumogi

  • Ganja planta….

  • @Kayitare Mubaze nawe

Comments are closed.

en_USEnglish