U Rwanda ku mwanya wa kane muri Africa mu bwisanzure bw’ubukungu
Raporo nshya yakozwe n’Umuryango ‘Heritage Foundation’ ikaba yitwa ‘2014 Index of Economic Freedom’ igaragaza ko u Rwanda ari urwa kane muri Africa mu bwisanzure bw’ubukungu nyuma y’ibirwa bya Maurice, n’ibihugu nka Botswana n’ikirwa cya Cap Vert.
Kuri uyu mwanya u Rwanda rufite amanota 64,7%, ku isi rukaba ku mwanya wa 65.
Iyi Raporo igaragaza ko mu myaka 20 ishize habayeho impinduka zo ku rwego rwo hejuru, u Rwanda rwazamutseho amanota 24,4 % ndetse ruza no ku mwana wa gatanu mu bihugu byagaragaje izamuka ry’ubukungu ku rwego rushimishije ku isi.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba ngo ntawashidikanya ko ibi bigerwaho kubera ingufu zishyirwa mu mikorere myiza na buri rwego rufite aho ruhuriye n’ubukungu bw’u Rwanda.
Aha yatangaje ko gutanga ubwisanzure mu ishoramari mu Rwanda ari kimwe mu bikomeje gutuma u Rwanda ruhagarara neza mu bukungu.
Ibi kandi byaje gutsindagirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete aho na we yatangaje ko u Rwnda rwagerageje gushyira impinduka nyinshi mu bigo byose bifite mu nshingano zabyo aho bihuriye n’ubukungu.
Ikindi yagarutseho ni uko guha ubwisanzure ishoramari mu Rwanda ari imwe mu ntwaro zikomeje kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Twagerageje korohereza ba rwiyemewamirimo n’abashoramari bifuza gushora imari yabo mu Rwanda, na none kandi hagakubitiraho kubafasha kwishyura ibicuruzwa ndetse n’imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga, ibi byose ni byo bituma ishoramari ryihutisha ubukungu bwacu.”
Nk’uko Minisitiri Gatete akomeza abivuga mu bindi bikomeje kwihutisha ubukungu bw’u Rwanda, harimo uko Abaturarwanda bashobora kubikuza hakoreshewe imashini, ndetse bagashobora no kwishyura serivisi zimwe na zimwe hifashishishijwe ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa.
Yasobanuye ko n’ubwo bitari byoroshye kuba u Rwanda rwaratangiriye kuri zero mu myaka 20 ishize, ariko rukaba ruri kuza muri iyi myanya, ari ku bw’ingufu z’Anyarwanda bakomeje gushyiramo.
Mu bihugu bituranyi, Uganda iza ku mwanya wa 91 ku isi ikaba ku mwanya wa 10 muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Mu gihe Tanzania iza ku mwanya wa 15 na ho Kenya ikaza ku mwanya wa 17 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara naho u Burundi buri no ku mwanya wa nyuma mu bihugu bigize umuryango w’Africa y’uburasirazuba.
Iki gihugu cy’Uburundi kiri ku mwanya wa 31 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Newtimes
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
kuba u Rwanda ruri gutera imbere ibyo ntawubishidikanyaho ahubwo uwo mwanya njye ndabona ari uwa kure! ariko ntakibazo nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi ndabyizeye ko numwanya wa mbere bizageraho nawe tukawibikaho.
dd
Comments are closed.