Digiqole ad

Imyitwarire y’umukunzi intera agahinda ariko kumwanga byarananiye

Ndi umusore mfite imyaka 22 ndimo kurangiza kaminuza, nkiri mu mashuri yisumbuye nakundanye n’umukobwa icyo gihe nari mu mwaka wa kane na we ari mu wa gatatu, uwo mukobwa yari mwiza pe, ku buryo ubwiza bwe bwari bumaze kumugira ikirangirire bose bamuzi.

Kuba uyu mwari ari njye yakundaga byari ishema dore ko abahungu bo ku kigo bose bamwirukagaho ariko akemera njye gusa.

Twarakundanye, dusohokera ahantu hatandukanye, (murabizi namwe ibya secondaire) umukobwa yanyerekaga ko ari njye njyenyine akunda pe nkanabibona kandi nanjye nari naramusariye.

Umukobwa yaje gukora tronc commun aratsinda agaruka ku kigo dore ko yari yanze kunsiga njyenyine bitewe n’uburyo yankundaga, byari ibyishimo ku ritwe buri saha dore ko twahoranaga tugatandukana tugiye mu ishuri gusa.

Ngeze mu mwaka wa gatandatu urangiza ayisumbuye, umukobwa yahindutse nk’ikirere dore ko natunguwe no kumva ko ari mu rukundo n’umuhungu twiganaga, byarambabaje ku buryo numvaga no kwiga ntacyo bikivuze kuri njye bitewe n’uburyo namukundaga byimazeyo.

Naramubajije ansubiza ko ibya njye na we byarangiye mera nk’umusazi ku buryo icyo gihe nahise ntaha mu rugo nanga kuzamubonana n’uwo muhungu nkaba narwana na we.

Nakoze ikizamini kirangiza secondaire ku  bw’amahirwe mbona bourse, hashize iminsi nza kubona numero ntazi irampamagaye kuri telefone igendanwa yanjye, ndayitaba numva ni wa mukobwa ampa congratulations; ansaba ko tubonana ndamwemerera.

Twarahuye ampa impano yari yanteguriye, tumaranye akanya gato yatangiye kurira mubajije ikimuriza ansubiza ko ababazwa n’ibyo yankoreye, yansabye imbabazi ansaba ko twasubirana na njye nta kuzuyaza mba ndemeye dore ko kumwikuramo byari byaranze.

Twaje gusohaka tujya night club ntungurwa no kubona umukunzi wanjye anywa inzoga n’itabi, ibyobyo wenda nari kubyihanganira wenda yari kuzahinduka, icyambabaje kurushaho iryo joro namuburiye irengero, haciye iminsi ibiri telefone ye itariho, byaratinze aza kumpamagara ansabye imbabazi musaba ko tubonana kuko naramukundaga cyane kandi nkumva ntamureka uko yaba ameze kose.

Twarahuye mugira inama nk’inshuti nziza, yanyemereye ko aretse inzoga n’itabi. Ntibyatinze nagiye gufata kamwe hamwe n’abandi basore duturanye. Mu kabari twari, kabagamo amacumbi yo kuraramo (Lodges) nzagutungurwa no kubona uwo nitaga umukunzi asohotsemo.

Yari kumwe n’umugabo ukuze, akimbona, umukobwa yikubise hasi, atangira guhamagara izina ryanjye, abantu bari aho barumirwa.

Yansabye imbabazi mu bantu sinamenye aho amarira yanjye yaturutse nararize cyane muha imbabazi kuko nagize agahinda mbonye apfukamye, yanze kuva hasi atarabona imbabazi. Nahise nishyiramo ko wenda atazongera.

Tukimara gusezeranaho telefone y’iwe ntiyongeye gucamo.

Gusa ndamukunda cyane kuri uyu wa gatandatu nari nasohokanye na bagenzi banjye twigana i Butare tujya muri night club, aho nakubitanye n’uwahoze ari umukunzi wanjye, njye nkikunda mubona yasinze ibi byimazeyo ari kumwe n’umusore w’umuzungu.

Uwo muzungu namuteye ubwoba ubwo mfata wa mukobwa mutwara muri chambre yanjye nanga ko akomeza guseba, sinigeze nsinzira iryo joro naraye nibaza impamvu mukunda ntankunde, ndara ndira yaje gukanguka nka saa sita z’amanywa, atungurwa no kubona mwicaye iruhande.

Nagize agahinda cyane kuko n’ubwo akora ibyo byose ndacyamukunda dore ko ubwiza bwe bundwaza kandi n’amateka, ibihe byiza twagiranye bikananira kumwikuramo.

Mungire inama uburyo nahindura uyu mukobwa kuko kuri jye ambereye byose, nagerageje kumwikuramo byaranze.

Nkore iki kugira ngo ahinduke angarukire amazi atararenga inkombe ko kuri njye nkimukunda kandi nkaba numva nta wundi mukobwa nakunda, none se ndeke umukobwa nakunze akomeze kwiyandarika kandi mukunda byimazeyo ?

Mbigenze nte ko nkimukunda, nzakore iki koko ko ngiye gusara kubera uyu mwari wanyitwariye umutima. Inama zanyu zarokora ubuzima bwa babiri kuko isura ye intera buri gihe nk’umuzimu. Murakoze !

Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko noneho iyi nkuru yo irandangije, ubu se koko umuntu w’umusore, imyaka 22 kuki ushaka kwica ubuzima bwawe kandi urora?sinumva ngo abakobwa ni benshi , ubwo wabuze undi mukobwa muzima , wagize Imana ubona défaut zose z’uwo wita umukunzi wawe nge nakugira inama yo kumureka kuko ushobora no kuhasarira, rangiza amashuri yawe, nibiba ngombwa ukomeze, ushake ama cash uzajya mu by’abakobwa nyuma ufite aho ugejeje, ubwo se uzagera igihe cyo gushaka umeze ute? ubwo hari n’urukundo uzaba ugifite? va mu bagore ubanze wiyubake. thanks.

  • Urahaze urwo rukundo ntirukibaho shaka nawe umukobwa uzabimukorere mu maso umunyure iruhande muri kumwe uzabona reactions ibindi ni ubudabagizi wowe usajijwe n’umukobwa ibindi bibazo biri hanze aha nibiza ntuazakuramo imyenda ukiruka nta soni

  • vakundaya sha ubwsose urimuzima

  • Umva iyi nama nkugiriye:Ntugakunde umukobwa ngo umwimariremo wese kuko iyo mutanye birakubabaza ugahungabana.Abakobwa bose bafate kimwe nubura umwe ufate undi naho ubundi ubuhemu busigaye buriho bwazagusaza ugata umutwe.Ndabona ariho isi ituganisha ntabwo ari kimwe na kera umukobwa yakomeraga ku busugi bwe kandi agatinya ababyeyi.

  • Wa mwana we nawe urindangare nta soni ngo mbese ngire nte kandi umaze kumufata kenshi. Nonese yewe mwana wa mama igihe uzamucyura mu rugo izo nkozi zibibi zikakumena agahanga uzavuga uti bampekiye? Iga naho ibyo bya adolescence byawe urimo bishingukemo. Umuzungu mwa ahaaaaaa. Ese ubundi we amahuli ko utabivuze neza yarayakomeje? cyangwa yigize ikirara birangirira aho?

  • Ariko ndatangaye pe. Mbega umusore utareba kure. Ariko yaraguhaye wumva ntawundi wajyaho ahari da! Gusa sinzi niba uzi gukora analysis. Ahubwo se mu ishuri ho uratsinda, cyangwa ibyo wiga urabyumva? Byantangaza. Gusa komeza umukunde, ariko nanone unategure umuganga i NDERA uzakwitaho warwaye mu mutwe, wasarishijwe n’icyo cyomanzi cy’umukobwa.

  • yewe musore ni ngombwaugomba kubabara kuko
    wari waramukunze ariko se icyo cyomanzi urunva wagihindura ufite ubuhe bushobozi? nibyo Antoine yigeze kwigisha urubyiruko ngo impanvu ingo zubu zitaramba umuntu akunda undi yarangiza akabona imico mibi ariko ngo aramukunda azamuhindura uzamuhindura se uri Imana?Izo mbabazi wamuhaye izo ncuro zose ntibigire icyo bimubwira ihebere ubwo koko usibye kubeshya muri uru Rwanda wahabuze umukobwa mwiza kandi ufite uburere?buretse umuzane abo bagabo bajye bamutwara agusigiye nimpinja nibwo uzabyunva rahira ko utaziruka kumusozi yigaramiye? cg se azane sida nutangira kwinnyaho uzambwire niba ukimukunda

  • umva sha nkujyire inama:uracyarimuto va mubwana kuko uri ku ishyira mu mugozi kandi utazavamo wowe ubwawe nti washobora ku muhindura buretse Imana ahubwo ujyende ujye umusabira uwiteka ammukure muri izo ngeso.KANDI NAWE UJYE — USENGA KUJYIRANGO Imana ikujyire Inama kubera urukundo surwo gukinishwa utitoze wahagwa.

  • nshuti njye ndumva wakomeza kwihangana kuko kwihangana ariko kunesha kureka siyo solution ahubwo aho niho agukeneye cyne kurusha ibindi bihe byashize ndumva nimba igihe cyitarenga azahinduka nyuma yigihe tutazi ariko azahinduka bitewe nawe ariko numureka ntaho uzaba umusize kuko ntaho uza utndukaniye nababandi baryamanaga nawe bivuga ko ubuzima bwe buri mybiganzabyawe ubundi muri beble bavuga ngo “nimba umuntu agukubice kumusaya umwe uhindukire utange nurundi ruhande” bishatse ku vga ko nimba wowe ufite umico mwiza ukohora iruhanderwe ndizera ko azagera akabibona akareba ibyo umukorera byinshi azahinduka kandi no gusenga burya birafasha mubuzma

  • Ngo amazi atararenga inkombe? Yarenze inkombe kera yasenye n’amazu atwara n’imirima… Ngo umwari? Uwo si umwari yataye isaro… Pole sana Musore ariko ku rundi ruhande ugize Imana. Ibuye ribi rigaragaye ritarica isuka. Maze hari abandi bahemukirana baramaze kubana no kubyarana. Nzi umugore wataye umugabo asahura n’amafaranga yose yari mu mabanki yijyanira n’umuzungu i Burayi, hambere umugabo we yazaniwe Vcd iriho uwo mugore, asigaye akina Porno. Nawe ukwiye kwihana. Uragaragara nk’ukunda utubyiniro kandi abari b’umutima si hariya wabasanga. Ubwiza bw’umubiri burashukana kandi burayoyoka. Ubwiza bw’umutima buhoraho kandi bunakesha umubiri n’iyo umuntu yaba ashaje. Gutana n’uwo ukunda birababaza ariko igikomere cyabyo gikira nko mu myaka 3 cg mbere ho gato cg nyuma, biterwa n’urugero n’ubundi mwagezeho mukundana. Uri muto ntuzite mu ruzi urwita ikiziba.

  • Icyo asigaje ni ukukwanduza SIDA cyangwa gutwita akabikugerekaho ukabyemera. Va kuri iyo ndaya. Iyabayari yemeye guhinduka burundu mwakomeza mugakundana ariko kubyemera si ukubikwemerera ku magambo ahubwo ni ukubimubonaho mu myitwarire, ataribyo gerageza umwibagirwe, naho ubundi cyera wazakwicuza! Ubundi ngo ibuye ryagaragaye ntira ricyise isuka!

  • ushobora kuba waravutse utujuje amezi 9, ntasoni!! sitabi ninzoga gusa anywa nawe azakunywa narangiza afatire umuryango wawe. njye ndakubabariye disi mbona ubuzima bwawe bushobora kuzizinga nka filme, courage wowe imana yaguhaye agatuza gakomeye nkamabuye kadashobora kwandura sida, niyo wayandurase ko ntacyowaba!!!

  • sha uwo mukobwa ntazagutera sida koko ? umuntu usinda akayoberwa n’aho ari !!!
    kuva aka kanya hita umureka wige amashuri yawe umufate nk’uwapfuye

  • Wa musore we rero urasaba inama ariko uburyo ukunda uriya mukobwa sinzi niba inama wagirwa wayubahiriza. Subiza ubwenge ku gihe urebe incuro zose wamubabariye nyuma yo kugusaba imbabazi ariko mwamara gutandukana akisubirira muri gahunda ze. Gukunda utagukunda rero wa musore we ushatse wabireka ugashaka undi mukunzi utazagutagangaza akagutera na Sida. Cyangwa urasanga ntacyo ukiramiye niba nawe utaraviriyemo aho! Ariko ubundi afite irihe banga kubaxataratwara inda!

  • Uwiyise Mucyecuru ndamugaye kabisa. Ni nde wamubeshyE ko abantu bavutse bataruzuza amezi 9 badatekereza neza. Ubucyecuru wiyitirira ntacyo bukumariye. Abantu bavutse bataruzuza amezi 9 ni abantu bazima nk’abandi!

  • ariko noneho abatanga ibitekerezo rwose benshi baranyumije burya agahwa kari kuwundi karahandurika nge ibi byigeze kumbaho nibaza ko uwo byabaho kuri we yabona uburemere bw’ikibazo uyu muvandimwe afite , naho ubundi bitarakubaho ntakundi wavuga usibye ibi muri kuvuga nange kera niko najyaga mvuga bimbayeho ndumirwa gusa naje kubikira amahoro , muvandimwe inama naguha niyi icya 1 nikindi gihe uzirinde gukunda umuntu ngo umwimariremo uzage usiga akanya mu mutima ko kuvuga ngo naba ubuhemu nzabyakira ntugakunde cyaneee kuko nukunda cyaneee uzatungurwa kuko iy’isi tubaho ibaho ibintu birenze ubwenge bw’umuntu indi nama shaka ukuntu ukora uko ushoboye ujye uba uri kure yeee ntukamubone ikindi uzage ushaka ibintu uhugiramo bituma utamutekereza igihe kizagera akuvemo ariko wirinde kuzajya umubona , naho kumuhindura byo byihorere burya umuntu ahindurwa n’Imana naho ibyo kuvuga ngo uzamuhindura bizakongerera uburwayi bw’urukundo kuko uko ugenda uri kumwe nawe bituma urushaho kumukunda urumva rero ntabwo wowe waba ufite uburwayi ngo ujye kuvura abandi kandi uziko abo ujya kuvura barushaho kukongerera uburwayi ushaka kumufasha washaka undi muntu wozeye akazajya amugira inama wowe ukajya kure yeee mu rwego rwo kwivura wowe ubawe INAMA ya nyuma yamfashije nugutakambira Imana ikagufasha gusohoka muri icyo kibazo amahoro naho ubundi nutitonda uzahakura sida nizindi ngaruka ziremereye .

  • uyu mwana w’umuhungu si ugukunda gusa afite ikibazo mu mutwe gikomeye ndatangaye pe ngo amazi atarenga inkombe ubundi se yanditse gutya azi icyo bisobanura ndavuga uyu mugani, wa mwana we harya ngo wiga muri unuversite umuntu nkawe nta analyse ugira koko ubwo se wiga iki? ubwo se uzabasha gufata ibyemezo numara kurangiza ayo mashuli yawe, sha nsha wowe ngo wananiwe kumwikuramo ngo ni mwiza ahubwo se ubwo bwiza bwe ububona ute ? koko burya uwo twese dukunda ubona ari mwiza aruta bose sha ntibitangaje imyaka ufite niyo ikoshya gutekereza gutya banza ukure uzicuza icyo ibi byose wabikoreye ngo nanze kumureka, saba rendez vous indera kuko nawe uzasara mu minsi iri imbere kuko nta kindi usigaje, reka uw omukobwa wa mwana we ntukanjye uyoborwa na sentiment wa mwana we zizakwicisha ngo ni urukundo, mu kinyarwanda baravuga ngo agapfa kaburiwe ni impongo

    • Ngo asabe rendez vous i Ndera azasara mu misni iri imbere? Ahubwo abamuri hafi ni bamujyane i Ndera kuko yamaze gusaa cyera. Ikindi nuko niba ari Leta ikwishyurira ayo irayapfusha ubusa hari abandi babagabo yakagombye kuba iyishyurira. Naho wowe uri Zero mu mutwe.

  • Nshuti yanjye, ni byiza ko uri muri kaminuza i Butare (ariko singire uwo mbangamira), uri murumuna wanjye. Reka nkubwire, fata akanya wicare ahantu umaze kuruhuka neza, utekereze ibyo urimo! Uri mu marangamutima gusa (n’ubwo bibaho nk’umuntu), uri kwiyinjiza mu rwobo rwijimye kandi rurimo intare kandi burya ubuzima cga urugo ni ibintu bikomeye cyane umuntu adakwiye kuzanamo amaranga mutima. Ubwo se urumva umuntu ujya mu ma lodges n’abasaza, unywa inzoga kuri urwo rugero, n’ibindi wavuze urumva ari uwo gutegerezaho iterambere ryihuta turimo. Ntuzi abantu bo hanze aha, wowe mubabarire ariko umenye ko we atazakubabarira (ese kuki we atakubabarira n’ubu?). Wowe ntubazi, yabaye turi kumwe ngo tuganire, ngo nkubwire ibyo uwari uwanjye yankoreraga tubana twaranasezeranye! Ongera utekereze neza, nusanga ibyo ari gukora nabikora mubana uzabyihanganira (harimo n’ibirwara), ukomeze; ariko nusanga utazabyihanganira, ubivemo. Ese ugira ngo abeza barabuze, uwakubwira uwo mfite ubu! Nyamara uwo muntu wawe sinamwiza, sha jya utekereza nk’umuntu uri muri kaminuza (ubwiza si inyuma gusa, ni inyuma n’imbere kandi urumva ko uwo nta n’imbere agira, mu gihe ari naho haba hagomba kuruta inyuma); uwo rero ni mubi pe, ndakurahiye!!! Komera kandi wihangane.

  • Inama nakugira senga Imana cg kuko wahuye n’ikiyobyabwenge gikomeye cyane kimeze nk’itabi dore ko itabi Bibilia ivuga ko kurireka ari ugutsinda abadayimoni benshi cyane. Uwo mukobwa yasabwe n’abadayimoni benshi mureke vuba kandi ujye usenga kenshi kuko byagukukiyemo kubona ubona ibintu n’amaso yawe kandi uri muzima ariko bikakunan ira kubireka kandi ari bibi. Iyi nkuru yawe irababaje, ntabwo umuntu nkuwo wowe wabasha kumuhindura kuko guhinduka k’umuntu bikorwa n’imbaraga z’Imana gusa. hunga udapfa, gira vuba utazahorana marira m’ubuzima bwawe bwose, ca ukubiri na satani kuko uwo ni umukobwa we, katika jina la yesu reka ikiyobya bwenge kibi nkicyo kuko ntimwari mwabana, iyaba mwarabanye wari kwihangana ariko uracyafite amahirwe.
    Nt kintu wakora ngo umuhindure kuko n’Imana ubwayo ntiyabikora kuko ntihatira abantu guhinduka kumbaraga, ubwo se mwazakomezanya ukabona yanze guhinduka warenganya Imana koko, kandi izi nama uzazisome. Bibaye byiza wazongera ukatwandikira ukatubwira icyemezo wafashe.

  • SALUT ,uwo mwana watangiye uvuga ko yitondaga none yasaze rimwe ese wamukurikiranye ,ukamenya niba nta bibazo byu muryango we afite.

  • Sha ahanyenyereye ntihuma muveho burundu kuko ntarumfu rurut urwo

  • Sha iyo ni imyaka ikoshya, umuntu yabaye ikirara kera none ngo wananiwe kumwikuramo? Ubwo se ko numva ahinduranya abagabo nk,ikariso ntazandura kabutindi akayikuzanira, agapfa kaburiwe ni impongo, mureke uzabona undi.

  • reka iyo ndaya nibikunanira uzirwarize jye nta kindi nakubwira.ikindi mwipimishe sida bwa nyuma mwihorere kunda abandi kuko munabanye azagusaza wibaze uwo uriwe.reka sha gukina nindaya ujye mubundi buzima isi yuzuye abakobwa beza benshi.nibyo kandi.

  • Yebabaweee!!mbega umusore umbabaje!we petit umuntu yahindutse daimoni nawe uracyagisha inama!va kuri shitani mu Izina rya Yesu!sanga abakozi b’Imana bakugirire délivrance ataba yaragushyizemo imyuka mibi!Nyagasani akugangahure mu Izina rya Yesu,AMEN

  • Niko se petit iyo ko numva ari shitani urumva yakumarira iki rwose ntukirohe mu muriro uwureba tegereza umuntu uzamubona naho uyu byararangiye kdi ngo ahanyereye ntihuma! Nakubwiye muri make usesengure!

  • YEZU Ati”nimureke abapfu bahambe abapfu babo”nonese petit ko numva nawe utari serious koko urashaka ko tugufashe iki koko ko numva ibyawe nawe bidasobanutse.dore rero wa mwana we,banza wige kuba umugabo kdi umenyeko uzabona umugore ujyanye nuko umze WOWE.nonese ko uvuga ngo watunguwe no kubona anywa inzoga wowe wanywaga fanta?nonese ko utangazwa no kumubonana nabandi muri club uba wagiyeyo kubwiriza petit?hindura imico yawe ubundi uzashake uwo muhuje imico naho iyo ndaya wiyirenganya ntacyo uyirusha uretse kuba ukiyikunda.sorry for you kadogo

  • ubuse uku nukli cga ni film warebye?ubwoae uwo umutegerejemo iki kweli?imyaka 22 ni micye cyane kubana n’ibikomere by’urukundo haracyari kare cyane pe
    nta NTURO YABAYE IPUSI NIYO IGARUTSE MU RUGO UTUGESO TWO GUHUMA IRATUGUMANA that’s my advice leave that girl.

  • ariko petit iyo ukina n’intare ureba umwana w’intama uba wumva ntakimwaro ufite? kumyaka 22 ufite si mikeya kuburyo uvugango watwawe n’isura! sigaho ureke kwihamba uri muzima!

  • Bamwe mu bantu bandika kuri uru rubuga baba badushushanya, ubwo se urumva ibi bishoboka cyangwa ni film ?

  • Ariko njye hari ibintu ntiyumvisha:niba koko ibi uyu musore avuze ari byo,bishoboka bite ko yaza hano agisha inama ku bintu nk’ibi?Ahubwo se musore nkwibarize:wumva nta kibazo ufite?Ubwo se ujya gusazwa n’icyo kirara cy’umukobwa uharanira iki?Harya ngo ni isura ye!Hahahaha!Dore inama yewe mwa:Ukimara gusoma iyi comment,uhite ujya kwa muganga wipishe urebe niba nta gakoko ka VIH yakubitsemo.Nugira amahirwe ugasanga uri muzima,uce ukubiri n’ubwo budabagizi urimo.Uracyari muto, nta mpamvu yo kwiyahura.Ese ubwo wibwira ko isura y’umugore ariyo yubaka?Banza wige urangize amashuri,wihangire umurimo ubone cash, iby’inkundo uzabijyamo nyuma kuko ndumva utaraba “mur” mu mutwe.Rekana n’icyo cyohe ngo ni umukobwa,uzabona uw’umutima igihe nikigera.Nudakurikiza iyi nama hamwe n’izindi abandi bakugiriye,umbwire, hari umubaji nzi ukora neza cercueils, mbe nkuguriyeyo imwe.

  • Ngo iki? Mbuze icyo mvuga dore ko nigenje! Uyu mukobwa ndabona yarapfuye ahagaze, niba hari gato asigaranye nashake Imana arebe ko yazuka.Naho wowe wa muhungu we agapfa kaburiwe ni impongo nturi uruhinja! Uzamugire inama umusengere ariko mwikuremo kuko ubu se icyo umukundira ni iki? Ubwiza butari ku mutima ni ubw’izina.

  • yewe musore iyubahe pe ! ureke uwo mukobwa kuko imyitwarire ye yagukura nomubuzima. nonese niba umuntu akunda imineke nayibona no muri puberi azajye kuyitora ngo nuko ayikunda ,sha munshuti zawe zabahungu mugendana bakube hafi , bagufashe kwikuramo uwo mukobwa. NIBA UKUNDA UUZIMA BWAWE REKA UWO MUKOBWO PE . UMURENSE NANJYE WABA UMFASHIJE KANDI UFASHIJE NABNDI : UMURYANGO WAWE YEWE N” IGIHUGU CYAKUBYAYE ,SIGAHO. UMVIRA INAMAZA SAZAWANGU KANDI USHOBORA NO KWEGERA ABIHAYE IMNANA BAGUFASHA

  • Wa musore we niba ari ukuri ukaba utatubeshya, ntacyo uzimarira nutamenya kwifatira imyanzuro. Ubwiza? Nta soni sha? Nyine aracuruza nawe uzamuzane agucururize nta kundi. Cyangwa murayasangira sha? Bakunzi b’umuseke twamagane abasaba inama nakwita izamabwa.Abashakanye nibo njya mbona ibyabo nkumva bibabaje kdi nabo ndatekereza ko baba barashakanye muri condition nkizo urimo. Mwitonde SURA SI ROHO.

  • Noneho najye kwihangana birananiye ngiye kuvuga.petit rwose iby’urukundo n’uwo mukobwa byikuremo burundu kuko uretse kugusaza yanagutera indwara niba nubu atarazikwanduje kuko nkurikije uko ameze ntago mwaba mutararyamana.uracyari muto cyane ibyurukundo ba ubivuyemo ubanze ugire nka 26ans ubone gushaka girl frendi kd ntuzakurikize isura kuko irashukana ahubwo umutima.

  • Ni byenda gusesta yagira ahe abantu, yewe wakoze twaseste imbavu turazifata.

  • REKA UMUNTU NIMWIZA NINYINA WA JAMBO? NYINE UMUBONA INYUMA NAHUBUNDI YARASHIZE. IGA USHAKE UBUZIMA NAHO IBYORIMO EJO HARAHO WAZASANGA BARIMO GUFATAHO IMBONA NKUBONE UGAHITA WIMANIKA MUKAGOZI.Cg UZAGENZURE NEZA USHOBORA KUBA UFITE IKIBAZO MUMUTWE.KANDI YAMAZE KUBONA KO WOWE UTAMUHAGIJE REKA IBIGABO BYIBISUMA BY AMAFARANGA BYIRIRE.IPIMISHE NIBA ATARAKWANDUJE — USENGE IYI MWIJURU IZAGUHA UNDI IKITABUZE MURUTOKI NAMAKOMA .

  • Musore nawe wize koko.narinziko ibyo byakora injiji.nawe koko.ngo ubwiza??iyaba waruziko abakobwa beza aribyo birara.biragaraga ko uwo mukobwa akunda hirya no hino ntaho yaguhishe p nuko wowe wirengagije udashaka kubona icyo aricyo.bu mugabo wiregagize ubwiza ahubwo utekereze avenir yawe.ubuse na gukundira ukamushyira murugo ubona muzabana igihe kirekirr koko.va muribyo utekereze uwo uriwe nuwo ushaka kuzaba.

  • disi ihangane mubuzima duhura nibikomeye byinshi; gusa umunyeko uwo ukunda akunda abandi kandi ubwo hari umwana ugukunda akarara ataryamye naho wowe utekereza icyo cyomanzi. iyo ni shitani rekura ahubwo itazagutwika kandi baca umugani ngo NTAWE UTOKORA IFUKU nubwo wakora iki atari YESU UBIKOZE uwo mwari ntashobora guhinduka . azagutesha umutwe kugeza ubaye umusazi kandi nawe ubwawe urisaza ngo uramukunda hahahaha uracyari umwana nukura uzabimenya

  • Ihangane cyane bro.!ariko reka gukina n’ingwe uyibona.kko amaherezo wapfa kdi ugapfa nabi cyane!uracyakeneye kubaho kdi nigihugu kiracyagukeneye ngo ukigeze kuri byiza byinshi.nonese inshuro umaze kumubona ntizihagije?warababariye ariko ntakosoka.URAMUKUNDA ARIKO NTIYIGEZE ABIHA AGACIRO.mureke si uwawe kdi wikuremo amarangamutima ya rwana.erega nshuti;”IYO INJANGWE YARAYE MUGASOZI IBA YABAYE INTURO!”

  • uzongere umuganirize umubwire ko ari wiyicira future kandi wowe umukunda ushaka ko mwazibanira akaramata….fais la raisonner…nubona abyumvishe a la place yo kujya muri night club muzashke itorero muge mujya gusenga;;;haba aho bagira iminsi yo gusengera ingo bamwe bagatanga temoignages zuo bakize mujye mujyanamo.ndizera ko musenze byakemuka.bon courage et bne chance

  • reka nkwibwirire nshuti uzamusabe akantu kamwe uti niba unkunda ndaguasaba akantu kamwe uti urabona ko wankosereje bihagije nkihangana none icyo ngusaba ni kimwe nuko niba unyemereye ko utazasubira muri ibi bikorwa bibi wemeye ko igihe cyose nzajya nguhamagara uzajya ufata phone nkakubaza aho uri nkareba ko utari mu bikorwa bibi uti ni mu rwego rwo kugira nkugarurire ikizere sha nabikwemerera uzabigerageza ukomeze umugire inama nanabyemera ukobona uramuhamagara ntafate phone nakugira inama yo kujya kure ye ntuzage umubona ugashaka ibyo uzajya uhugiramo bigatuma utamwibuka ugasaba Imana ko yamukuvanamo bitabaye ibyo uri muto uzavanamo imbwa yiruka kandi ntuzicuze kuko agapfa kaburiwe n’impongo

    • Ntabwo nshaka kuguca intege wa musore we ariko nsinanakurenganya ayo niyo mayobera y’urukundo! Uwo mukobwa uri kumwibeshyaho, igihe cyo kugukunda cyarangiye kandi iyo urukundo rwaguteye umugongo ntirupfa kugaruka!
      Umva inama isumba izindi zizamukugarurira yarauje, amaze guca bugufi!
      Mukureho ayo marangamutima yose, tuza wicecekere, wirengagize ibye byose, ujye usa nk’aho utabibonye,uzababara, ariko nibyo bizagukiza kandi humuka amaso reka amaso y’umubiri urebeshe amaso y’umwuka ubone uburyarya bwe! Yapfukamye agusaba imbabazi mutandukanye tel ntiriho! Ubwo ntacyo wumvamo! Rekeraho kuba umwana mu bwenge, kura kuko abamuruta cg bazamuruta barahari, abana barezwe!

    • Ariko ubwo yaba yirirwa amwiruka inyuma yasanze ari umuhererezi mu bakobwa? Ubundi ngo “umwana ni we wiha ingobyi” n'”umukobwa rero ni we wiha umugabo”, kumuhamagara kuri phone ntibizamukuramo ayo mabi yamwaritsemo. Natuze rero abanze yiyigire atsinde amasomo ye neza ahasigaye igihe nikigera azashake undi, abakobwa bakwiriye kubaka bariho. Courage musore!

  • Musore gusa ntibizabuze kumugira inama, ariko mureke umwikuremo kuko azanagutera indwara utazi. Uzabona undi. Kandi usenge cyanee ku bw`imigisha y`iMana azahinduka.

    Gusa ngo akabaye icwende ntikoga

  • Wa musore we umbabarire ntabwo nkuzi, kandi ntabwo nshaka kugutuka, ariko iyo nsomye inkuru yawe ukuntu wayanditse, ushobora kuba urwaye utari muzima. Bishoboka gute ko wakomeza gukunda umukobwa wiyandaritse kariya kegeni??? Keretse niba yarakuroze!

    Inama nakugira: MWIBAGIRWE niba wowe ukiri muzima, niba kandi uzi no kwihesha agaciro icyo bivuga.

  • Izi nama zose sinazisomye ngo nzirangize ariko ndagira ngo utekereze kuri ibi bikurikira:
    1. Tekereza neza ikintu cyatumye ukunda uyu mukobwa( Ubwiza? Imico myiza, Uburere? ubuhanga? Ubwitonzi,Urukundo yagukundaga? ( Ndavuga icyo gihe)
    2. Ese urukundo rwanyu rwari rufite uwuhe mugambi icyo gihe? Uyu munsi bwo wowe ufite Umugambi.
    3.Ukurye icyo gihe ukageza uu munsi n’ Iki wumva kikurehereza gukomeza kumukunda?
    4. Ugereranije na experiences z’abandi ni irihe somo wakramo?
    Inama:
    Nkurikije uko abantu turemwe urukundo rwacu rufite ikigombero ( Conditionnelle)ariko mu niba ufiite gahunda yo kurushinga tekereza umugore ukeneye uwo ari we kandi unabisengere, hanyuma uzareke kugisha impaka umutima nama wawe,ku bikubaka, kandi uzareke kuyoborwa n’amaranga mutima. Nyuma uzafate umwanzuro. Muri byo uzirikana ko ubwiza bw’umubiri bushira cyangwa hari niba aribwo ushaka gusa n’ umara ku bubona bukwitirirwa aribwo na none uzatangira kubona neza uko ari, ku buryo n’ubwo bwiza utazaba ukibubona. Ibyakurikiraho nawe urabyumva.Bifatire umwanya uhagije kandi unabisengere

  • gaswe

  • nanye wazampaye sha kombikunda

  • Yewe urantangaje rwose ubwose kuki ushaka kwirohaho ikibatsi cyumuriro wabuze undimwari wakunda ukareka kwisukaho urusenda ahaaaa! inkunguzi y’inkwari ishoka agaca karora

    • oh sorry my dear! bibaho rwose gukunda gutyo umuntu akagera n’aho akubabaza bidasanzwe nkuko byakubayeho. gusa njye ndumva uwo mukobwa mu by’ukuri nubwo avuga ko agukunda, ibikorwa bye bihabanye n’amagambo ye. guhita wanga umuntu nkaho nta kigeze kiba bigira bake kandi simpamya ko koko baba bakunda abo babashije guhita bikuramo. njye rero ndabona ubu aho bigeze, uyu mukobwa ni we ukwiye gufata iya mbere kugira ngo abashe kureka ubwo businzi no kwiyandarika. wowe mu by’ukuri uretse kumuherekeza muri urwo rugendo rumujyana ahakomeye kandi na we ukazashiduka warahungabanye cyane, nta cyo wamufasha we ubwe adafashe iya mbere. icya mbere reka kumva ko byacitse, kwikuramo umuntu wakundaga ntibigenda kimwe nta nubwo bishira igihe kimwe kuri twese kuko twese buri umwe umwe afite uko ateye kandi nta cyaha ufite, si n’ikindi kibazo kindi ahubwo nuko igihe cyawe cyo gukira (kumwikuramo) kitaragera. bigenze gake uko ushoboye kandi niba urukundo rwanyu rugomba guhagarara, igihe kizagera akuvemo kandi wongere gukunda undi mukobwa. ahubwo ikimpangayikishije ni uko gufunga telefoni cyangwa se kutongera kuvugana hagati yanyu, kgeza igihe wongeye kumufatira mu cyuho. ese iki si kimwe mu bimenyetso bigomba kukwereka ko uyu mukobwa atakwitayeho nkuko ubikeka. ese urumva umusore nkawe ukunda utyo ukwiye gufatwa gutyo? oya, ntabwo bigukwiriye kandi biragayitse, ni na byo numva ukwiye gushyira ho imbaraga, ukibwira uti: ndi umusore mwiza, wiyubaha, ubana neza kandi wita ku wo nkunda ndamutse mubonye ari na cyo na njye ntegereje ku mukobwa wese twakundana. ese wibuka ko aho hose agenda yiyandarika, ashobora kuhakura ka gakoko ka SIDA? ese ni iki kikubwira ko atamaze kukandura? ubimenye ko ayirwaye se, wakwemera guhara ubuzima bwawe mugakomeza kubana nta cyo wishisha? njye ndabona waru ukwiye kumuganiriza birambuye kuri iyo myitwarire, akakubwira ingamba afite zo kubireka mbere yo kumwimariramo ukageza n’aho utabona ingaruka zikomeye z’ibyo akora. ntabwo ari ukumusiga muri ako kaga kundi, ahubwo kugumana mwembi ikibazo afite kidakemuka, nta cyo byabamarira mwembi ahubwo uzarushaho guhungabana na we ubwawe. ihangane rero, wishyiremo akanyabugabo, niwongera kumubona mushake akanya muganire, akubwire icyamuteye kujya muri izo ngeso nibiba ngombwa ushake na famille ye, ubaganirize kuri icyo kibazo noneho mufatanye kumufasha kuva muri izo nzira. komera rero kandi humura uyu musozi uri kuzamuka, Imana izawukurenza ku mugani w’abarokore!. umunsi mwiza

  • Sinabashije gusoma inama zose baguhaye ariko wamusore nkurikije ibyo wanditse niba aribyo nawe ufite ikibazo gikomeye ntabwo uwo akiri uwo gukundana nawe rwose mwibagirwe niba udashaka kuziyahura cg ugahahamuka dore ko numvise ngo aranarira nawe ukarira reka ishyano sigaho ahubwo icyo nemera niba umukunda mwikuremo uzamugire inama nkindi ncuti isanzwe naho rwose ntacyo mwazageraho nuwo mukobwa ibihe byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish