Eng. Jule Sibomana afite impano idasanzwe mu by’amafilimi
Sibomana yiga mu mwaka wa kane mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga (KIST) mu bijyanye n’Ubwubatsi bugezweho (Civil Engineering) ariko amaze kugera kuri byinshi akesha impano ye yo kwandika amafilimi no kuyayobora ngo yiteguye gufatanya n’abandi guteza imbere iby’amafilimi mu Rwanda.
Sibomana yatangiye gukunda filimi akiri muto aho yumvaga atewe amatsiko no kubona igitekerezo cyahimbwe n’abantu kitabayeho, ariko kikigarurira umuntu agafata umwanya we acyumva anareba.
Aho ni ho yakuye umugambo wo kuzakora akanandika amafilimi. Uyu musore abonye amahirwe yo kubona bourse ya leta imujyana muri KIST yakomeje umugambi we, rimwe mu gihe cy’ibiruhuko ajya kwiga ibyo gufilima, kwandika amafilimi no kuyayobora.
Ubumenyi yagiye kurahura mu komyanyi yo mu Rwanda yigisha ibijyanye n’uwo mwuga yitwa Kwetu Film Institute ahoy amaze amezi atatu.
Ubwo bumenyi ni bwo bwatumye abasha kwandika filimi eshatu; iyitwa “Special Thieves”, “Nzirambi”, “Bibaho” y’urukundo n’iyitwa “Isonga Film” izi zose akaba yaranaziyoboye uretse “Bibaho” yayoboranye na A.Makombe.
Sibomana amaze guhirwa n’uyu mwuga akaba yemeza ko umwaka wa kane w’amashuri yawirihiye ndetse akibeshaho nta kibazo nyuma y’aho leta yari izanye ibyiciro by’ubudehe. By’umwihariko “Isonga Film” ni yo yemeza ko yamwinjirije agatubutse.
Iyi Filimi ikaba ivuga ku bijyanye n’ingaruka za muntu mu kwangiza ibidukikije aho yakorewe Ikigo REMA cyita ku bidukikije.
“Bibaho” yo yabaye filimi nziza ‘Best Movie’ inahabwa igihembo n’abitwa Ishusho Arts.
Avuga ko kwinjira mu by’amafilimi bisaba kubikunda umuntu akabijyamo nta nyota y’amafaranga ngo kuko iyo ubumenyi bubonetse bubyara amafaranga.
Yagize ati “Amafaranga aza nk’umusaruro/imbuto weze ku bumenyi. Mbere na mbere ubumenyi, amafaranga aza nyuma.”
Urwego rwo gukora amafilimi mu Rwanda ruracyari hasi, ariko nk’uko Sibomana abivuga ngo ubushake burahari ndetse ku buryo Minisitire y’Umuco na Siporo igomba kugira uruhare mu gushyiraho umurongo uhamye.
Yagize ati “Nk’uko hariho amashyirahamwe atandukanye mu mikino, Minisiteri y’Umuco na Siporo nishake uburyo yakwegeranya abantu bakora mu by’amafilimi, kuko ubu buri wese yirwanaho mu kubona amahugurwa.
Igisubizo kizava muri twe, ariko dukeneye umurongo n’umuyobozi kandi nta wundi nil eta.”
Uyu mwuga ngo nta bwo wabuza ufite akandi kazi kugakora icyo bisaba ni ukuwiyumvamo, ndetse ngo Sibomana ntazawureka. Ashaka ko ibyo gukora amafilimi mu Rwanda byatera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Amafaranga muri iki gice cy’ubuzima cyatwaye umutima benshi mu Banyarwanda muri iki gihe, ngo kigizwe umwuga cyatunga benshi dore ko n’amasosiyeti menshi akomeye yamamarizamo.
Ku rubyiruko rero ni umwanya wo kugaragaza impano, nk’uko Sibomana yabigenje yagize ati “Nabyiyumvagamo ariko sinirekure, ibi byo gukora amafilimi bikeneye abantu benshi, abakinnyi, abanditsi, n’abandi.
Buri wese wumva afite impano niyirekure, yigirire icyizere, ashakishe amahugurwa amafaranga yo arahari ni menshi.”
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
jules courage impano yawe izaguhire imana ibigufashemo
Courage Jules, turagushyigikiye!
wawouh komerezahooo
komerezaho musazaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Comments are closed.