Digiqole ad

Nakuyemo inda ku bushake ariko n’ubu imihango yanze kugaruka

Ndabasuhuje bavandimwe, mfite ikibazo ngira ngo mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 24, nahuye n’akaga kameze gutya!

Rimwe mvuye ku kazi ntaha nateze moto ngeze hafi y’iwacu ahantu hari ishyamba kandi hijimye, tuhasanga abantu baduteze, batwara ya moto, baboha umumotari, bamfata ku ngufu bamboshye barigendera.

Gusa twaje gutabarwa n’abandi bantu bari bahanyuze mu gitondo. Nyuma y’icyumweru ba bagizi banabi barabafashe barafungwa, ubu baranakatiwe.

Ikibazo rero cyabaye ubwo nabonye mbuze imihango, njya kwipimisha kwa muganga nsanga ndatwite. Nagize igikomere ku mutima mfata icyemezo cyo kuyikuramo. Inda yari imaze kugira ukwezi kumwe.

Nanyweye ibinini byabugenewe uko bikwiye, inda ivamo birarangira ndakira, ariko ubu hashize amezi abiri nyikuyemo, none sindongera kubona imihango.

None ikibazo mfite, ubwo sinangiritse? Ese ubundi iyo umuntu akuyemo inda gutyo yongera kubona imihango ryari?

Nimumbabarire mungire inama kuko ndahangayitse! Murakoze ndabashimiye!

Ushaka kugisha inama, twandikire kuri [email protected]

Ukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Igihano cy’Imana. Uwo mwana wamuhoye iki ko nta cyaha yari afite? hari igihe ari we Imana yari yarakugeneye wenyine. None se uragisha inama ngo niba warabuze imihango bayikuzanire? jya kwa muganga njye niyo nama nakugira ariko ujye ugira abandi bakobwa inama batazakora ikosa nk’iryo wakoze.

    • Wowe wiyise Nzabandora; ndagirango nkubwire ko uri igicucu cyane, ndetse n’Imana uvuga ntayo uzi. Ni umwana Imana yari yamugeneye se, Imana ni kuriya itanga abana? Wowe niko wavutse? Sorry rata mwana wacu kdi ugerageze kwishyira mu mutuzo, uri muzima. Gusa egera abaganga babigufashemo, barebe niba waranafashe iyo miti neza. N.B: Abo biyita abakozi b’Imana, nibo nkorashyano. Ese ubundi Imana bakorera ni iyihe? Ako kazi yakabahaye ryari? Yakabahereye he? Icyo ni ikibazo Pschologique cg Biologique ntago ari ikibazo Spirituel. Mujye mumenya gutandukanya ibintu. Thx

  • Kwica nicyaha kibi ncuti muvandimwe!!! ihangane wasanga uwo mwana ariwo mugisha warufite kwisi none warawangije. inama naguha ntacyaha Imana itababarira saba Imana imbabazi mazi ugende abakozi bimana bagusengere, usibye Imana yonyine niyo ishobora kukuzibura naho abantu wapiii, komera rero usenge kuko hari gihe abantu bakora ibyaha bakumva ni iraha ariko munyuma ingaruka ikaza, ntumenya impamvu kumbe ni igihano kivuye ku mana.Yesu abigufashemo.

    • Muraho bavandimwe, nagirango mbabwire ko mbabajwe cyanee n’abantu b’abagome nk’aba b’abashinyaguzi aho kuremesha umuntu wahuye n’ibyago. Nukuri ntago mwakwiyumvisha gufatwa kungufu n’ibirara/ibisambo, ntanubwo wazongera kugira ubushake n’impuhwe mumibereho. muvandimwe rero ndabyumva ibyakubayeho byose ntiwari wabiteganyije ni ibyago kdi wihangane. kdi ugerageze kubyakira imihango izageraho ize. Nukuri Kuba warakuyemo inda nabyo sinabikugayira kuko aho kubyara uwo utazishimira narimwe nabyo ni igikomere mukundi, Senga Imana izagufasha. aba bagutuka bose nibaza ko nabo bibabayeho bakumva igikomere wagize uburyo gikomeye. Imana igufashe.

    • Umva wowe wiyise Uwase Delphine; Imana ntago uyizi, n’abo wita abakozi b’Imana ni injiji nkawe. Imana ishobora kumuzibura se yarazibye? Hahaha… Ariko koko injiji ziracyabaho. Uwo mwana ni umugisha se, Imana ni uko itanga umugisha? Wowe ni uko wavutse? Injiji gusa…! Humura mwana wacu, haracyari icyizere. Uzegere abaganga babigufashemo, cyane ko hari n’igihe haba ari nta kibazo ufite. Ari stress no kuba utarakira ibyakubayeho.

  • sha pole kabisa.subira kwa muganga wumu gynecologue specialiste azagufasha.

  • ibyo Uwase akubwiye nibyo bikurikize usabe cyane Imana imbabazi kandi nubikora uzahita ubona imihango yawe .

  • Umva muvandimwe akabaye icwende ntikoga umwana wumujura nawe numwana wakozi cyaha imihango uzatinda uyibone

  • Mwali wa Nyagasani pole,
    Ihangane ku byakubayeho gufatwa ku ngufu birababaza ntiwabibwira abo bitabayeho ngobabyunve kandi twese ntitwakira ibintu kimwe.
    1) Gusa ikindi gikomere ufite gishobora gutuma imihango itaza nukubura amahoro kubera kwica umuziranenge icyaha ndengakamere wakoze.

    2)Umuti wambere nu kwegera Imana ugasaba Imana imbabazi utitwaje ko wafashwe ku ngufu ko aribyo byatumye wica Umuziranenge.

    3) icara utekereze ku byo wakoze wigaye.

    4) ibyakubayeho byo gufatwa kungufu nabyo byabitera shaka rero umuntu wizera umubwire ibyakubayeho byose ubabare urire cyanee kandi uwo muntu abe arumuntu ubika ibanga umubwire ukuntu byakubabaje gufatwa kungufu no gusanga waratewe inda n’abantu utazi utigeze ukunda umubwize ukuri uko wiyunva uko utekereza kuribyo bibazo wahuye nabyo ariko cyane cyane wakiriye agakiza ukakira Yesu nku mwami n’umukiza wawe ni byambere byagufasha cyane gukira vuba ibikomere kuko ijambo ry’Imana muri Matayo riravuga ngo mwese abarushye n’abaremerewe muze mwese munsange ndabaruhura nura ngiza wandikire Imana uyibwire ibyiyunvo byawe byose agahinda kawe kose nurangiza uce bugufi imbere y’Imana usabe Imana imbabazi irakubabarira igira impuhwe n’imbabazi yitwa Rukundo. kandi nu mara ku byereka Imana wizereko ubabariwe. ushobora kwibaza ngo kwandikira Imana izabona urwandiko ite kuko ari Imana ibahose iyo wandika iba iri kubisoma urangije warubika kure cyangwa ukaruca impanvu yo kwandika wunva uruhutse cyanekandi uzayibwize ukuri nimba ushaka gukira byukuri kuko ntihisha byose ibaibizi.

    5) impanvu nkubwiye kwandikira Imana nu kubera ushobora kubwira umuntu ibyakubayeho akabibwira abandi ukazongera gukomereka. wabyunvishije hanze bitembera.

    6) Nyuma yabyo uzajye kwa muganga, impanvu muganga mugize uwanyuma nuko nta muti w’amahoro y’umutima agira.

  • umva mwabantu mwe , muzarekere aho gutukana no kugira abantu inama zuzuye ubugome n,ubushinyaguzi, njyewe inama z,uzuye ibititsi bamwe murimwe bantutse narumiwe gusa, umuntu atuka n,uwo atazi badafite n,icyo bapfa? mwisubireho hano nahantu tugana twese ngo tugirane inama zidufasha nicyo kiba cyazinduye umuntu rero mukobwa mwiza , humura kandi wihangane ku mahano yakubayeho njyewe nifatanyije nawe muri uwo mubabaro cyane. wakoze kubivuga iyo n,intambwe nziza pe! imihango uzayibona haracyari kare cyane ,n,uwabyaye hari igihe amara amezi 6 atari yabona imihango, kandi wowe umaze 2 gusa ukuyemo inda ikindi kandi, kubera gushavura n,agahinda ufite bituma utabona imihango ibyo n,ibintu bikorana n,ubwonko !humura izaza kandi ikosa wakoze IMANA irakubabariye kandi izaguha uwo kuguhoza amarira nuyegera ukayibwira ibyawe byose. abaguhemukiye ubababarire, kandi barahanwe n,amategeko ibyo nabyo birafasha. ikindi kandi nibikomeza uzajye kwa muganga cg kubajyanama les psychologues bazagufasha , gusa humura birashira vuba cyane kuba watuye ukabivuga ubwo nabwo n,ubutwari bukomeye ndabigushimira. IMANA IKUBE HAFI.

  • Umva muvandimwe. Nanjye ndunga mu ry’abandi, stress yonyine no guhangayika kubera ibintu wakoze bishobora gutuma iyo mihanga itagaruka vuba. Wagize igikomere cyo gufatwa ku ngufu, ariko hiyongeraho n’igikomere cyo kwica umuziranenge. Birashoboka ko muri wowe wumvaga nta yindi solution, bibaho kuko uri umuntu. Ibyabaye byarabaye, ugomba guhindura page ugatangira ubuzima bushya bujyanye no gusaba Imana Imbabazi cyane kandi ugahozaho. Uko ugenda ubohoka mu mutima, wibabarira n’iyo mihango izagaruka. Ikindi kandigutinda kw’imihango biva ku miterere y’umuntu, no ku bagore babyaye hari igihe umubiri wivumbagatanya kubera trouble ziwubayemo, ariko bizaza. Amezi abiri si menshi, bizaza kuko ibyo binini nabyo bishobora gutuma uburyo umubiri wakoraga bihindagurika, ariko birashyira bikaza. Wowe rero tuza, usabe Imana imbabazi ukomeje, kuko nicyo kibazo gikomeye ufite kurusha imihango yatinze, kuko imihango yo humura izagaruka.

  • ndagushimiye Sassu ku byo uvuze ! icyo nongeraho hari ubwo wibwira ko inda yavuyemo kandi itavuyemo neza bityo ikongera ikarema ! wowe uzajye kwa muganga ushinzwe ibya gynécologie akurebere munda wasanga inda ikirimo ! gusa usenge Imana unasabe Imana imbabazi koko kuko nabwo gukuramo inda ni bibi cyane ! gusa reka kugira ubwoba kuko byatuma ubwonko bwawe bukomeza gutuma imihango itaza kubera stress !! ndasaba abantu batuka abantu batugisha inama kureka gutukana si byiza bantu b’Imana !

  • Hanyuma se waguze ibinini uranywa gutya gusa cg habayeho kujya kwa muganga?sinzi ibyo gukuramo inda umbabarire kukubaza.
    gusa uko biri kose jya kwa muganga ikibazo nkicyo si icyo kwihererana.uretse ko imihango ijya ibura ku bantu bababaye kandi bahangayitse.ikazongera ikagaruka nyuma yigihe iyo wongeye gutekana no gutuza.
    banza ukire igikomere cyibyakubayeho ubundi ugerageze gukomeza ubuzima nka mbere.bizajya ku murongo.ariko no kwa muganga ujyeyo.

  • Wihangane ubyikuremo kuko ibitekerezo bishobora gutuma imihango ihagarara mu gihe runaka.Ariko no kujya kwa muganga ni byiza.

  • Mubyukuri wahuye nikibazo gikomeye gusa sinzi ikicyatuma wiheba kano kanya kjko ntarirarenga kandi ikuremo ibyo byakubayeho izagaruka humura.

  • Ihangane ku bw’ibyo byago wagize, gusa igarurire icyizere ntarirarenga izagaruka! Wagize neza kuko bene abo bana nibo bavamo ba hitler n’ibindi bihararumbo isi itunze!

  • Nakugira inama yo gukora indi teste de gravides ukareba niba koko inda yaravuyemo kuberako Hari abantu banywa ibinini bakibwirako inda yavuyemo kandi mubyukuri itavuyemo. Numara gukora iyo teste yo kureba niba udatwite,bagasanga udatwite uzanjye muri farmacie usabe ibinini bi provoka imihango,bazabiguha ubinywe imihango izahita iza. Hari ninkurikizi mbi,uti ni izihe? Ababantu bavanamo inda batagishije muganga inama bishobora kubaviramo kubura urubyaro burundu.

  • mbanje kugushimira kubutwari wagize bwo kwatura ukabivuga ibyo bishobora bake kandi nkubwiye iyo ni intambwe ya mbere yo kubikira nkuko babikubwiye guhangayika bihagarika imihango banza utuze , ikindi hari igihe uyikuramo ntivemo yose ikongera ikirema nukujya kwa muganga bakareba gusa bikomeje wajya kwa muganga bakakurebera cg se ukajya kwa muganga ugafatisha inkari babona niba ikirimo ukaba wakongera ugakoresha ibinini cg se bikugoye wazampa email nkareba ko nagufasha . sawa kandi wihangane kuko wahuye nibigeragezo bikomeye .

  • Ndatangira ngukomeza komera.Imihango yo izaza tegereza. Niyo nta kintu wakoze ushobora no kwirenza amezi menshi utayijyamo kubera climat, cg conditions de vie zahindute. Nawe rero nibyo byakubayeho, yitegereze kandi wikuremo stress uzayibona vuba.
    Ikindi uzajye kwa muganga ku mu Gynecologue uzamubwize ukuri ko wakoze avortement ku bushake ntuzamubeshye, numubwiza ukuri azakugenera inama nziza kandi uzasubira ku murongo.
    Courage

  • Mukobwa uraho! Nta kundi wihangane mu buzima bibaho ariko iyo umuntu akuyemo inda akanywa ibinini ntago biba bihagije kuko icyo ibinini bikora ni ukwangiza cg kubuza ubuzima icyari cyaratangiye kubaho cg kwiforma mu nda yawe noneho ikiba kigomba gukurikiraho ni ukuvana bya bintu mu nda ibyara kugira ngo bitaboreramo bikazaguteza ibibazo niba utarabikoresheje rero ngo bakoze mu nda ibyara na byo biba ari ikibazo kuko bishobora kuzakuviramo ingaruka mbi cyane kuko bishobora no kukwica igihe bizaba byaboze. Ibyiza ni uko wasanga umugynecologue ukamubwiza ukuri uko byakugendekeye akagufasha bakakurebera matrice yawe uko bimeze sinon byazaguteza ibibazo. Qd meme iyo wakuyemo inda hari amaraso asohoka uba umeze nk’umugore wabyaye, none se ayo maraso yaba yarasohotse cg? Niba yaba yarasohotse ukaba utarabonye iyo mihango bishobora kuba ari ikibazo cy’imihindagurikire y’umubiri ubanza ngo wikusanye ujye muri etat normal sinon nawe uzikorere test ya grossesse urebe niba udatwite, ugure za indicators uyikorere. Kandi bonne chance ariko ureke kubijenjeka kuko njye nzi umukobwa ibyo bintu byaboreye mu nda arapfa

  • Ibi byose ni ibipapirano ntibiba byarabayeho, ni ugushyushya abantu imitwe!

    Gukuramo inda se ahubwo biremewe, nawe ahubwo nureba nabi bazagukanyaga, hari ukuramo inda akirirwa ibirata???!?!!

    • Umva nshuti gukuramo inda biremewe iyo atari wowe byaturutseho, ahubwo ntukurikira wowe nakumvise, uri indamgare.

    • Egera muganga azakugira inama.

  • uzaze nguhe umuti mukwezi kumwe uzabona ibyo wifuza,nyine uzawunywa incuro eshatu gusa,ubundi ubuzima bukomeze

    • none se uri umuganga?ukorera he se ko nzi umugore umaze7 ans atabona imihango?

      • afite imyaka ingahe? yarasanzwe abona imihango neza? yakoresheje ibizami? haba ubwo biba ari menopause precoce n ufite 30 ans ashobora kuyigira.

  • SALUT,impore mama niba warafashwe kungufu,nundi muntu wese waba yarafashwe kungufu pole ,umunsi umwe hateye ibiza bya bagome aho inshuti yanjye yari iri yarifite imyaka 10,yaririho ihunga na babyeyi bayo abagome bafataga ku ngufu abana na banyina base bareba ati ba data nta bushobozi bari bagifite bwo kuturwanirira,bafashe abakobwa 2ndeba kugeza nubu bangaruka mumaso bataka nkarira ,nkaboroga ,nubwo narimfite imyaka mike ,nari nki nkumi napimaga 60 kgs ,usibye ko nta musatsi nagiraga nakomeje nsenga ngo pfe aho gufatwa kungufu nabonye bibabaje kurushaho umwe avaho undi ajyaho,navugaga ndakuramutsamariya sinyirangize,ngahita mvuga dawurimwijuru ,niya mbere ntayirangije,byaje kurangira kubwa mahirwe ntafashwe ku ngufu ,ndi namuzima na nuyu munsi nshima IMANA ko yandengeje icyo gikombe,numvise mbabajwe nabyo,uvuga rero mwa bakobwa mwe na bagore aba atarabona ,uwivugishije amangambure uwamuha abagabo nkabo ,ntuzongere ngo agahwa kari kuwundi karahandurika,kandi abagabo birinde gufata kungufu ,ndetse nu mugore washatse mwinginge arakunda kuneza kuko byica umutima wuwo ubikoreye atabishaka,ndetse nabagore ntibagafate abagabo cg abasore kungufu .

  • SALUT,ubundi iyo ufashwe kungufu ushobora kurwara ihungabana,kandi ritanga ibimenyetso bitandukanye bitewe ni byakubayeho,ushobora kubura imihango kuberagutekereza cyane kubyakubayeho,ndetse ukabura ibitotsi,gutekereza ku busugi bwawe,gutekereza kubo wabenze none ukaba ukeka ko bamenya ibyawe bibi byakubayeho,ibyo bibazo na mashusho mabi akugarukamo,harimo no gukuramo inda bitaguturutseho bishobora gutera imihindagurikire yu mubiri bigatuma ubura imihango,ibitotsi,kubura appetit ,kuribwa umutwe bidasanzwe,kugirango bikuvemo wongere ubone imihango,shaka uko bagukorere cancelling,kwa muganga habugenewe,shaka umuforomokazi wiyumvamo agufashe ubimutekerereze,udaciye ku ruhande uzakira ,ariko nawe ugerageze wivure uge mu bikurangaza ukunda bizagushiramo,gusenga,kureba film,gusura inshuti ni bindi bikurangaza .

  • Sha ihangane ikibazo ufite ni psychologique ( ndavuga agahinda, umubabaro watewe niyo nyamanswa).. 2 mois ntabwa arimenshi. bishoboka ko nudafite ibibazo byawe ashobora kumara amezi arenze abiri. Inama: 1. Iyakire wikuremo kowakuyemo inda kuko yaritaraba inda (Kuburyo wakishinja icyaha cyo kwica) mu bihugu byateye imbere inda itaramara 3 mois ikurwamo kdi ubuzima bugakomeza bisanzwe 2. Jya kwa muganga barebe niba ntakibazo ufite ( barebe niba nyababyeyi ntakibazo ifite)
    3. Ushake inshuti yakumara agahinda, ikagusubiza mubuzima busanzwe cyane cyane musohoke kugirango ugire memory ituje
    4. utange imbabazi kugirango nawe uhabwe imbabazi na Nyagasani ( umujinya,agahinda wagize byatumye ucumura kdi wibuke icyo bibiliya ivuga kubigeragezo, hatabayeho ibigeragezo nta gukiranuka (kuba intungane ntibyashoboka)
    6. Ibyo kugisha inama abiyita abakozi b’Imana bikigihe ntacyo byagufasha cyane kuko batuma uzinukwa abantu bose. Ngaho wihangane tuzagusengera usubire mubuzima busanzwe.

    • uri kuvuga Imana ariko bible iravuga ngo nakumenye utaravuka uri urusoro munda ya nyoko. umuntu aba umuntu iyo igi ribaye formé nyuma ya fecondation.
      gusa icyo navuga nuko igihe cyose usabye imbabazi bivuye kumutima Imana irakubabarira. donc ni icyaha yakoze azagisabire imbabazi nta excuses ihari yo gukuramo inda

    • Bonjour
      umubwiye neza cyane ndabishimye, nifuza kuzaganira nawe , dore e-mail yajye

      ([email protected]) merci d’avance

  • Egera muganga azakugira inama.

  • nshigikiye inama mmico yakugiriye!!!

  • ntabwo mbashije gusoma inama zose bakugiriye ariko nashakaga kukubwira ko ibumba bita argile vert ubasha kurikoresha iyo mihango ikaza niba utarangiritse ubundi wihangane.

  • Ihangane mwana wa mama bizageraho bikemuke. Ihangabe kdi wumve ko ubabariye abo baguhemukiye nibwo bumuntu.

  • kujya kwa muganga ngo ujye kuyikuramwo, ntawakugiriye inama, kuki ugisha inama nyuma yo kubura imihango?

  • umva sha nibareke kukubwira byinci uzagende kwamuganga niba wifite bakoze munda kuko hashobora kuba harakasigayemo kakabitera nyuma ukazamererwa nabi gusa nibitekerezo bituma umuntu aburimihango cyagwa Akava cyane, ujyewicara mumazi yakazuyaze iminota 30 burinimugoroba ugiye kuryama cyagwa burimugitondo,uzashake naririya bumba nabonye bakurangiye hejuru urisige mukizima cyinda irindi uringwe,komeza wihanga,wumveko ntanicyaha wakoze kuko ntinaguhana kubyara uwutarikuzishimira

    • koko nawe uramushigikiye ngo ntacyaha yakoze!!!!!! ibi nibiki koko!!! ubwose ntabwo uzi ko wishe ikiremwa ???? Inama nakugira mbere ya byose uzegere Imana uyisabe imbabazi kugirango wumve ko wikiranuye n’umutima wawe
      ikindi ugomba kujya kureba abagenycologue bakagufasha
      ikindi ugomba gufata ingamba zokwirinda gutaha mwijoro cyane iyo uri bunyure ahantu ushobora guhurira n’ikibazo nk’iki

  • BURYA UJYE UMENYAKO IGIKORWA CYOSE KIGIRA INGARUKA . BIRABABAJE CYANE WEMWRAKO WISHE IKIREMWA MUNTU .KUI POLISI ITARIMO KUKUREBERA HAFI NGO UBIRYOZE . NONESE ARI UMWANA WAVUKIJE UBUZIMA N” IMIHANNGO IBIBABAJE KURUSHA IKINDI NI IKIHE . KUKI UTAGISHIJE INAMA UKIMARAMARA KUMENYAKO UTWITE . SI NDI UMUGANGA ARIKO WARAHEMUTSE

  • Waba waributse gupimisha virusi ya VIH ngo urebe? Niba ari ntayo ihangane wowe ukomeze kwegera aba gynecologues bazagufasha.

  • ubuze imihango hashize igihe kingana iki? gusa iyo byagenze bityo umuntu ashobora no kumara amezi 4 cg 5 atarasubira mumuhango

  • MWANA WA MAMA SHYIRA UMUTIMA HAMWE KANDI WIHANGANE,– USENGE IMANA UNAYISABE IMBABAZI KU BIBI WAKOZE KUBERA AGAHINDA WATEWE NO GUFATWA KU NGUFU, UGATWARA INDA Y’UWO UTIFUZA.NSHYIGIKIYE IBITEKEREZO BYA UWAMAHORO DIANE.ARIKO NTIWIBAGIRWE KWEGERA UINZOBERE MU BUVUZI BW’INDWARA Z’ABAGORE.KU BINDI BISOBANURO UZABAZE KURI IYI NUMBER O789841954 KUKO MBONA HARI IBYO NTAKUBWIRIRA HANO KANDI HARI N’IBYO NTAKUBARIZA HANO.KOMEZA — USENGE KANDI NIBA UTARANIPIMISHIJE VIH WIHUTIRE KUYIPIMISHA.

  • ihangane

  • uzapfukame usenge imana wicuze icyo cyaha wakoze hama bizakunda gusa ntimukirahurireho umuriro nkubwo uwo muziranenge koko wamuzizaga iki gusa uzasabimana imbabaza izakubabarira ariko ntuzongere

    • mugenzi, ihangane ndumva warahuye n’uruva gusenya. sinagucira urubanza kuri icyo gikorwa kuko biri hagati ya we n’Imana. gusa ndumva udakwiye guheranwa n’ubwo bwoba. ahubwo jya kwa muganga, bakurebere niba koko nta cyangiritse, kuko abaganga babizobereyemo ni bo bonyine baguha igisubizo nyacyo kuruta aha kuri internet cyane cyane ko nta muganga wagusumye ngo abikwemeze. ushobora kuba ufite ubwoba bw’ubusa, kandi impaka zashira ari uko ubonanye n’umuganga wabyigiye (gynecologue) kandi azakwakira kuko urumva ko ari case izwi yaciye no mu nkiko (niba ufite ubwoba bw’inkurikizi z’icyo gikorwa) ishyiremo akanyabugabo rero, ujye kwa muganga bakuwire icyo wakora, cyangwa se niba nta n’ikibazo ufite, ari ugutegereza gusa. komera rero, kandi Imana ni nziza, uyisenge ikomeze ikube hafi kugira ngo icyo gikomere wagize kitazagira izindi ngaruka. umunsi mwiza

  • Sorry sha ibyakubayeho birababaje. Gusa uzicare utuze usabe Imana imbabazi kuko wishe.Niyo yonyine yagukuraho uwo mutwaro w’amaraso atariho urubanza. Naho abaguhumuriza ngo ntago ari ukwica barakubeshya kuko umuntu aremwa from day one.Kubura imihango nabyo birashoboka kubera uko guhangayika kose ariko uzajye kwa muganga barebe ko nta kindi kibazo wagize muri iyo process maze utuze ukomeze ubuzima imbere si habi

Comments are closed.

en_USEnglish