U Rwanda n’Afurika y’Epfo buri ruhande rwirukanye bamwe mu badiplomate

Kuri uyu wa gatanu, Leta y’Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. u Rwanda narwo rwemeje ko rwirukanye abadiplomate batandatu ba Africa y’Epfo. Ministre Louise Mushikiwabo kuri Twitter yatangaje ko u Rwanda rwahisemo kwirukana abo ba diplimate ba Africa y’Epfo nk’uko icyo gihugu ngo cyari cyagenje. Ndetse no kuba […]Irambuye

Bamwe mu baturage ba Ngororero barataka ubukene no kutagira amazi

Ubukene, kubura amazi meza n’ubuzima buhenze ni bimwe mu bibazo bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ngororero babwiye Umuseke ko bibabangamiye, basaba Leta kubegereza imishinga itanga akazi aho baba ngo kuko bo VUP bo itabagezeho. Mu muganda wo kubakira bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzania bakaba barajyanwe gutuzwa mu karere ka Ngororero, uyu muganda […]Irambuye

Ngororero: Urubyiruko mu gushakira amacumbi abirukanywe Tanzania

Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Werurwe 2014, urubyiruko rwo mu murenge wa Ngororero, mu kagari ka Mugano rwafatanyije n’abandi baturage gusiza ibibanza umunani by’ahazubakirwa imiryango 10 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania. Umuganda wakozwe wabariwe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 750 000, ukaba wasize intore za Ngororero arizo Imparanirakurusha zituye mu kagari ka Mugano zishije ibibanza […]Irambuye

Urubyiruko ruri Iwawa rwiteguye gufatanya n'abandi kubaka igihugu

Urubyiruko rurererwa ku Kirwa cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza, ruravuga ko rufite intego yo kuzibeshaho kubera ubumenyi ruhabwa kandi ko rutazahwema gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu. Tuyishimire Emmanuel, umunyeshuri urererwa mu Ishuri ry’Imyuga rya Iwawa, avuga ko agihe azaba avuye Iwawa azagaruza igihe yatakaje anywa […]Irambuye

Bujumbura: Amavubi n’Intamba baguye miswi ya 1-1

Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe, umukino wa gicuti wahuzaga u Rwanda n’u Burundi urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, kuri sitade yitiriwe igikomangoma Louis Rwagasore i Bujumbura.  Umukino watangiye saa cyenda n’igice zo mu Rwanda kuruhande rw’Amavubi habanjemo: Ndayishimiye Jean Luc, Rusheshangoga Michel, Nirisarike Salomon, Bayisenge Emery, Sibomana Abuba, Uwambazimana Leon, Mugiraneza Jean […]Irambuye

Muhanga: Abubatse amashuri y’imyaka icyenda baheze mu gihirahiro

Ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bubatse amashuri y’imyaka icyenda na 12 yo mu mirenge inyuranye mu mwaka  wa 2011, akarere kakabizeza ko bazahembwa bitarenze iminsi 60 none hashize imyaka itatu. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye  kubishyura mu gihe cya vuba. Aba bakozi bavuze ko amasezerano bagiranye n’akarere katigeze kayubahiriza ngo […]Irambuye

UK: Abanyarwanda batanu baregwa jenoside bitabye urukiko

Pasiteri Mutabaruka wo mu Itorero Pantekoti utuye ahitwa Kent mu Bwongereza, arashinjwa kuba yarayoboye Interahamwe  zishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ndetse ngo izo Nterahamwe zanogoyemo amaso abantu, ibyo ni ibyumviswe mu rukiko none kuwa gatatutu tariki ya 5 Werurwe 2014. Celestin Mutabaruka, yatawe muri yombi ahitwa Kent mu 2013, […]Irambuye

Inama za Gahizi Ganza umujeni umaze gutsindira ibihembo 3 bikomeye

Gahizi Ganza Dieudonné yarangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2010, ariko yatangiye kugira intego mu bwana bwe. Amaze kwegukana ibihembo bitatu bikomeye mu mafilimi ku rwego mpuzamahanga, umuryango yashinze ‘Best Hope’ ufasha abagore 80 bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ugafasha kwiga abana bavutse muri ubwo buryo bagera ku […]Irambuye

Kigali: Imyubakire inyuranyije n’amategeko igiye guhagurukirwa

Mu mahugurwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwageneye  abayobozi mu tugari babwiwe ko bafite inshingano zikomeye zisaba kwihangana, gusa basabwa kwitandukanya na ruswa mu myubakire mu kajagari kuko ngo hari benshi byazagiraho ingaruka. Nkuko babisabwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fideli Ndayisaba ari na we watangije amahugurwa yavuze ko kuyobora abanyamujyi benshi bize ari akazi katoroshye gusa […]Irambuye

en_USEnglish