Digiqole ad

Ngororero: Urubyiruko mu gushakira amacumbi abirukanywe Tanzania

Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Werurwe 2014, urubyiruko rwo mu murenge wa Ngororero, mu kagari ka Mugano rwafatanyije n’abandi baturage gusiza ibibanza umunani by’ahazubakirwa imiryango 10 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania.

Abaturage ba Ngororero mu muganda
Abaturage ba Ngororero mu muganda

Umuganda wakozwe wabariwe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 750 000, ukaba wasize intore za Ngororero arizo Imparanirakurusha zituye mu kagari ka Mugano zishije ibibanza umunani byagenewe kuzatuzwamo Abanyarwanda birukanywe Tanzania.

Mucyo Tito, umwu mu birukanywe muri Tanzania yatangarije Umuseke ko yishimiye kuba yasizirijwe ikibanza, ariko avuga ko aho bakiriwe ubuzima bwabo bumeze nabi ngo abayobozi bakaba bababwira kujya gushakisha ibyo kurya mu baturage kandi bataramenyera mu Rwanda.

Yagize ati “Nabyishimiye ni yo mpamvu nanjye naje kwifatanya nabo.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda bahamaze amezi umunani, bakaba barakiriwe neza ariko ngo ubu imikeka bahawe yarashaje ku buryo barara ahantu habi. Yanongeyeho ko uburyo bwo kubona ibibatunga ari ingorabahizi.

Tito wirukanywe Tanzania, Aho bakiriwe babayeho mu buryo bwo kwirwanaho kandi imikeka bahawe yarashaje
Tito wirukanywe Tanzania, Aho bakiriwe babayeho mu buryo bwo kwirwanaho kandi imikeka bahawe yarashaje

Yagize ati “Kwirirwa twicaye ni ikibazo, Tanzania twarakoraga ariko ubu mu Rwanda ntituramenya imiterere yahoo. Tubwira akarere ikibazo cyacu Mayor akatubwira ngo tujye gushakisha imibereho, duhere ku ki?”

Uyu musore Tito yabwiye Umuseke ko yavukiye Tanzania akaba ari na ho yakuriye ko ariko atiteguye gusubirayo ko ahubwo nabona aho gutura azasaba umubyeyi we yasizeyo (nyina) kuza mu Rwanda ngo kuko ibyo bakorewe Tanzania ni agahomamunwa.

Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yasabye abajeni n’abaturage gukora ababwira ko amahirwe aza umuntu yabanje gukora.

Twizeyeyezu Marie José wari waturutse mu Itorero ry’Igihugu, yasabye abaturage ba Ngororero kujya bitabira ibikorwa rusange ndetse avuga ko kuba abaturage bahurira mu muganda byerekana ko ari ugushyira hamwe kw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Igihugu nticyatera imbere hari imbaraga zisenya, ibikorwa by’umuganda bifitiye inyungu buri wese.”

Uyu muyobozi yanasabye abaturage kugira ibyo bigomwa mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda birukanywe Tanzania, haba ari ukubafashisha imyaka bejeje n’ibindi na we yemera umusanzu we.

Bamwe basizaga hepfo abandi bari haruguru
Bamwe basizaga hepfo abandi bari haruguru
Uyu mubyeyi na we kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania yabishyize mu nshingano ze
Uyu mubyeyi na we kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania yabishyize mu nshingano ze
Nkuranga Alphonse n'abandi bakozi ba NYC bafatanyije n'abandi umuganda
Nkuranga Alphonse n’abandi bakozi ba NYC bafatanyije n’abandi umuganda
Nubwo bigaragara ko ari muto ariko azi ko agomba kubaka igihugu
Nubwo bigaragara ko ari muto ariko azi ko agomba kubaka igihugu
Nkuranga asaba abaturage gukora aho gutegereza amahirwe
Nkuranga asaba abaturage gukora aho gutegereza amahirwe
Imparanirakurusha za Ngororero zanacinye akadiho
Imparanirakurusha za Ngororero zanacinye akadiho

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish