Urubyiruko ruri Iwawa rwiteguye gufatanya n'abandi kubaka igihugu
Urubyiruko rurererwa ku Kirwa cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza, ruravuga ko rufite intego yo kuzibeshaho kubera ubumenyi ruhabwa kandi ko rutazahwema gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu.
Tuyishimire Emmanuel, umunyeshuri urererwa mu Ishuri ry’Imyuga rya Iwawa, avuga ko agihe azaba avuye Iwawa azagaruza igihe yatakaje anywa ibiyobyabwenge mu bikorwa bimuteza imbere.
Tuyishime ati “Nanyweye ibiyobyabwenge aho naretse ishuri mbijyamo, njya kuba mu muhanda, nakoze ubukarani ariko kubera ibiyobyabwenge akazi karananira.”
Uyu musore avuga ko ibiyobyabwenge byamushoye mu zindi ngeso mbi z’ubujura n’ubusambanyi ati “Najyaga no kugura indaya bikaba biri no mu byo nazize.”
Yumvaga ko Iwawa ari nka gereza (prison), nta buzima buhari ariko ubu ameze neza kandi yiga umwuga w’ububaji yumva ko uzamufasha mu buzima buri imbere.
Yagize ati “Niga nshyizeho umwete, ndateganya kuva Iwawa nzi umwuga neza aho nakererewe mu buzima bw’ibiyobyabwenge nkahishyura kwihuta cyane.”
Karenzi Cassier, na we wiga umwuga w’Ubudozi avuga ko yahuye n’impinduka nini ageze Iwawa nyuma yo kujyanywa ku kigo cya Iwawa afatiwe mu buzima bubi bwo gukoresha ibiyobyabwenge.
Karenzi ati “Nari umusinzi, nanywaga ibiyobyabwenge birimo kanyanga, ibyitwa ‘Yewe Muntu’, urumogi, mayirungi, bya ‘Busita’ n’ibindi byinshi, ariko ubu natangiye kwicuza igihe natakaje.”
Yongeraho ati “Ubu narisobanukiwe nsigaye nganira n’abantu, mfite icyerekezo cyo kubaka igihugu cyanjye nanjye ubwanjye nkiyubaka.”
Kalisa avuga ko mu buzima bw’Iwawa babayeho neza kandi bitaweho ati “Nta kibazo dufite kuko tunywa n’amata buri gitondo kandi turashimira Perezida wa Repubulika waduhaye inka.”
Aba basore b’Iwawa bagira umurava ukomeye mu kazi kabo ku buryo biteguye kugaruza igihe batakaje bakiri mu ngeso mbi zo mu muhanda bagaharanira ubuzima bwiza.
Niyongabo Nicolas, Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Iwawa, avuga ko bahura n’akazi katoroshye ko kwakira no gufasha aba bana kugarura ubuzima kuko benshi baza batazi ikitwa isuku, bamwe barwaye amavunja, indâ, ibibazo bikomoka ku gukoresha ibiyobyabwenge, izandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’ibindi.
Aragira ati “Tubatoza kubahamagara bakitaba, tukabatoza isuku, tubasobanurira neza impamvu baba baje hano kuko mu minsi ya mbere baba batazi impamvu baba baje Iwawa.”
Uyu muyobozi anongeraho ko babatoza no kubaho mu buzima busanzwe nko gusenga, gukora siporo, kubana neza n’abandi n’ibindi, ibi bikorwa mu gihe cy’amezi atatu mbere y’uko binjizwa mu myuga itandukanye.
NYC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
iri shuri ryanyeretse ko ibiyobyabwenge bishobora kurwanywa kandi nanone byanyeretse ko ababikoresha bashobora kuvamo abantu babagabo kandi bateza igihugu imbere.
yewe,ahubwo ukonunvaga iwawa nabavayo simbizi,nabonye umuhungu wakubise mama we ishoka inshuro enye akanamwica,ngwavuye iwawa,nunva icyizere nahagiriraga kirashize.uretse yenda yuko ataribose ,turindire twihanganye.