Murindahabi Olivier ni we watsindiye umwanya w’Umunyamabangu Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, nk’uko byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe, 2014. Uyu mugabo wabaye umunyamabanga mukuru wa Mukura Victory Sport aho yakoranaga na Nizeyimana Olivier, uzwi ku izina rya Olivier Volcano Perezida wa Mukura. Murindahabi yahatanye kuri uyu […]Irambuye
Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi b’umuryango Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kumurika igikombe mpuzamahanga uyu muryango wegukanye ‘2014 Human Rights Prize’ bakuye i New York tariki ya 3 Werurwe, 2014 kubera ibikorwa byabo mu kurengera abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda. Mme Donatilla Kanimba, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Ubumwe Nyarwanda […]Irambuye
Itsinda ry’abarimu n’abayobozi mu bigo by’amashuri ‘Bend-La Pine Schools’ bazaruhukira mu Rwanda mu kiruhuko gito cya ‘Spring’ gitangira hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Gicurasi. Uku kuza mu Rwanda birasa n’aho byamaze kuba ihame ko buri mwaka biba bakazafasha mu guhugura abarimu bo mu Rwanda mu turere tunyuranye. Iki gikorwa gihuza abarimu bishakamo ubushobozi bayobowe n’umuyobozi […]Irambuye
Kuva ku wa mbere akanama kagenzura uburenganzira bwa muntu koherejwe muri Centrafurika mu rwego rwo gukora iperereza ku birego bya Jenoside bihavuga kuri uyu wa kabiri abakagize baraza gutangira amaperereza. Umuyobozi w’ako kanama, Bernard Acho Muna, wakoze amaperereza kuri Jenoside yo mu Rwanda avuga ko ahangayikishijwe n’amagambo ‘propaganda’ abiba urwango akorehswa mu Bakirisitu n’Abasilamu akaba […]Irambuye
Mu gihe hashize imyaka igera kuri ibiri, umujyi wa Kigali utegetse abatwara abagenzi kuri moto gukoresha utunozasuku nk’uburyo bwo kwirinda indwara zakwandurira mu guhererakanya ingofero (casques) ku bagenzi, abamotari baravuga ko batagipfa kubona aho batugura, ariko Polisi yo ivuga ko itazabura guhana uwo ari we wese uzafatwa atwaye umugenzi nta kanozasuku. Kuri ubu biragoye kubona […]Irambuye
Gushakisha indege y’isosiyeti Malaysia Airlines, yaburiwe irengero tariki ya 8 Werurwe 2014 byakomeje kuri uyu wambere. Inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Vietnam zari zatangaje ejo ko hari ibisa n’ibisigazwa by’indege babonye gusa ayo makuru ntaremezwa. Ibikorwa byo gushakisha iyi ndege yabuze kuwa gatandatu itwaye abagenzi 239 byakomeje nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’indege za gisivile muri Malaysia, […]Irambuye
Imikino mu mashuri makuru yigenga mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano no gusabana mu mikino, Ishuri rikuru Gatolika ry’i Kagbayi (ICK) kuri iki cyumweru ryakiriye imikino itandukanye yarihuje n’Ishuri rikuru Nderabarezi rya Gitwe (ISPG). Mu mupira wa maguru ikipe ya ICK yaje gutsinda ikipe ya ISPG igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse ku bwo amakosa […]Irambuye
Kuwa gatandatu ubwo twasuraga ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro riherereye mu karere ka Kayonza CIP (Community Integrated Polytechinic) abanyeshuri baho badutangarije ko n’ubwo basubukuye amasomo, ariko babajwe no kuba abigaga mu ishyami rya Musanze na Nyagatare batari kwiga nkabo. CIP (Community Integrated Polytechinic) ryongeye gufungura imiryango rikaba ryari ryarafunzwe na Minisiteri y’Uburezi kubera ko hari ibikoresho […]Irambuye
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatangaje ko we n’abagize guverinoma bose bagiye kugabanya imishahara bahembwaga mu rwego rwo kugabanya amafaranga Leta yahembaga abayobozi bakuru yiyongera umunsi ku wundi. Iki ni igikorwa kizaba kibaye bwa mbere ku gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba aho abadepite bahembwaga neza cyane muri Kenya aho depite ahabwa amadolari 15 000US$ (hafi […]Irambuye
Abanyarwanda bakenewe ku isoko ry’umurimo mu bijyanye n’ ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru baracyari benshi ari na yo mpamvu kuri uyu wa 7 Werurwe 2014 abasaga 25 bahawe impamyabumenyi y’amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ‘Oracle Certified Associate’ zitangwa n’ikigo Victory Technology. Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu kigo cya Victory Technology i […]Irambuye