Amezi atandatu arashize umugabo ntacyo akora mu buriri, ndahangayitse
Muraho banyarubuga, maze iminsi mbona mugira abantu inama none nanjye nimumfashe. Ndi umudamu wubatse hashize imyaka 12, mu buriri rwose nta kibazo nari narigeze ngira kuko umufasha wanjye yamaraga ipfa!
Ubu rero ibintu biteye ukundi! Hagiye gushira amezi atandatu umugabo wanjye afite ikibazo cyo kudashyukwa, yabanje kujya ambeshya ngo ni umunaniro, noneho mugira inama yo kwaka congé nanjye ndayaka kugira ngo mwiteho.
Twagiye twembi muri congé maze si ukumuha care! Ndateka neza, ngaho za green tea, ngaho ibiryo byiza, ngaho kumutembereza (kuko murusha umushahara) ngo wenda yaruhuka mu mutwe biba iby’ubusa!
Byaje kuba ngombwa tujya kwa muganga bamukorera ibizami batubwira ko nta kibazo afite! Namubaza uko yiyumva ahubwo akambwira nabi nkaceceka nkamwihorera ngo ntongera ibibazo mu bindi.
Congé yarangiye ahubwo imariye amafaranga gusa ikibazo kidacyemutse. Ubu ikibazo mfite ndibaza ko wenda hari abagore baba baramuroze, ko numva kwihangana binaniye kandi ko ishingiro ry’urugo ari ugutera akabariro, nshake umupfubuzi maze uyu mugabo dukomeze twibereho gutyo?
Yaba afite abandi bagore bityo nkaba ntakimutera appetit? Nkore iki? Murakoze.
Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com
79 Comments
Wa mudamu we ihangane rwose urababaye pee!ufite ikibazo kitoroshye ariko hari Imana itabara ibyananiranye.Gusa ariko kandi hari ibintu umuntu yareberaho kuko nanjye ndi umugabo hari igihe bijya bimbaho uzagenzure ibi bikurikira:
1.Ese wowe numutware wawe mumeranye neza murugo rwanyu? Ntakibazo mwaba mwaragiranye nticyakemuka neza wenda Akaba cyarumushegeshe akagisigarana muriwe bitarangiye?
2.Uzagenzure neza kukazi ke niba ntakibazo ahafite.
3.Ugenzure inshuti ze niba nta mbi asigaye afite zishobora kuba zaba zaramushoye mubusambanyi.
4. Ntabwo se waba hari ukuntu usigaye witwara nyuma yuko umurushije amafaranga,cg wenda abifiteho complexe?
5.Hari amadeni mufite menshi yaba afite se,?
6.wowe ubwawe witwara gute murugo?
Ibibyose bishobora kuba ntanakimwe afite ariko bikunze kuba kimwe muntandaro,ndabivugira kuber ko wavuze mwagiye kwa muganga bagasanga ari muzima .
Hanyuma kucyabapfubuzi ndakurahiye ko nuramuka ubagiyemo bizaba birangiye ntuzavayo,ikindi umutungo wawe uzahashirira,ikindi isezerano ryanyu uzaba uryishe,ufungure umuryango wubusambanyi nogusenya,ujye kugasozi,hanyuma ube ukoze ubusa.ntacyo uzaba ucyemuye ikirenzeho ube Ukoze icyaha ku MANA.
Inama yanyuma Niba udasenga byige,usengere umugabo wawe nurugo rwawe Imana irizerwa cyane izagutabara.
Ntiwunve inama zabakubwir kujya mubapfubuzi wakabyara weeee uretse ko mfite ubwoba ko waba waragezeyo gusa,ariko niba utaraba please ihangane ntakidashira Imana ntacyo idakora!
Ibihe byiza!
Satani arashaka kuguha amenyo yabasesti, komera mama we kujya gucumura ku Mana rwose. Erega kwisi buri wese agira umutwaro we ariko muri byose dushobonzwa na Yesu udutwaza, iga gusenga jya kumavi kuko abo bapfubuzi ahubwo bazakongerera ibibazo, sha nziko ntakinanira Imana niyo ibibazo byaba bikomeye gute ibishyiraho iherezo komera rero kandi Yesu agushoboze kubyitwaramo neza.
Ubwo wasanga waramuzengereje akakuzinukwana n’ibyawe byose none uraza hano ku rubuga kwiteza inyangarashya. si ah’uwanjye angeze. Yemwe bakobwa bakowe, ntawazengereye nkanjye ngo twahukanire hamwe. Nyamara leta nirengere abagabo twayobewe.
Ariko jyewe uransekeje kandi uranantangaje. Ibuka isezerano wagiranye nawe. “Waba urwaye cyangwa uri muzima”. None ugiye kujya mu bapfubuzi. Uzakurayo imbwa yiruka. Ese iyo uvuga ngo umurusha umushahara ufite ubushobozi…. stupid. Niyo mpamvu ingo nyishi ziriho zisenyuka kubera gestion mbi. Jye umugore wanjye ahembwa 1/5 de mon salaire. Umushahara wanjye unyura kuri compte ye uretse ko nanjye nsinyaho. Ntakibazo dufitanye byose turapanga uko tuyakoresha. Ntabwo njya numva ko ngomba gukora ibidafitiye akamaro urugo ngo nuko mprmbwa menshi kumurusha. Mwicare muganire wasanga ari wowe nyirabayaza. Ikindi nujya mu bapfubuzi kiretse niwiberayo kuko uzajyayo uyu munsi ejo wongere ubishake. Wiyubahe. Ufite abana ndibaza.Take care of your children.
Uyu mugore ngo yaramusohokanye ngo kuko umurusha umushahara ? Ahubwo dore ikibazo ni icyo !!! Nonese mwasezerayanye ivangura mutungo ? Niba se ari ivanga mutumgo kuki ucunga amafaranga yawe nawe agacunga aye ? Ikibazo ni wowe pee!! Burya niba utabizi; abagabo bakunda ubwisanzure mu bukene kuruta gupfukiranwa mu bukire. Icishe bukufi imbere ye kandi mucungire umutungo wanyu hamwe, ureke kumusohokana kubera ko umurusha umushahara, ahubwo kubera ko mukundana kandi mushaka kuganira iby’urugo mwisanzuye.
ubivuze ukuri ikibazo n’umugore. Kubera kwiyemera kumugabo byatumye akuzinukwa. Nanjye unyiyemeyeho nakuzinuka rukazaca Imana.Ha umugabo wawe icyubahiro wamuhaga mugishakana niwo muti ntawundi kuko buriya yangiritse mumutwe.
Ndakurangira umuti nuyu icishe bugufi imbereye umubaze icyo yifuza umukure mumutwe ibyamugiyemo bitaribyiza umwubahe harigihe wa mutembereza nyama yakureba asanga utabikuyekumutima gerageza kumwibutsa urukundo rwanyu rwambere kandi mubwire uko byagendakose kumukunda kandi umutinyure akubwiribitagenda birahari arabikubwira kandi nawe arababohotse.
UZAZE NGUHE UMUTI MAZE TUWUSANGIRE HANYUMA NAYO UKORERE YOSE UJYE UYANZANIRA NTAGUHAMAGAYE. cg KUNDA UMUGABO WAWE WIKWIGIRA INDAYA KANDI NIBA WARAMEZE KININI UBWO USHAKA SIDA NAHO FR YO WIYARATA NAKAMANYU KU……. ICYO USHAKA UZAKIBONA UMUGABO YIGARAMIYE
@Rub ugiriye inama nziza uyu mudame nanjye nkeneye inama ariko mu gikari. Email yanjye ni [email protected]
Ok,Thanks
Uzi ukuntu watinze kujya guofuburwa, nyaruka maze umpime!!
Ntabwo ukimutera appétit nk’uko ubyivugiye.
Igisubizo n’isengesho.Abakire, abitwa ko mwize amashuri menshi, mufite ikibazo cyo gushakira ibisubizo by’ubuzima mu bintu no mu mafaranga.Mwiyibagiza ko byose ari Imana ibitanga.
Ngo mwafashe konji mujya kuruhuka! Ikibazo mufite n’uko mudakundana ku mutima ahubwo urukundo rwanyu rusa n’aho mwarwubakiye ku irari ry’imibiri yanyu gusa.Urwo rukundo rero rurashira iyo rutubakiye ku rukundo gakondo rw’imitima.
NIMWIHANE MUGARUKIRE IMANA IBAGARURIRE URUKUNDO NYAKURI RW’ABASHAKANYE.
Umva Mama! Va muri ibyo abantu si beza.Mwoye gusubiranamo ahubwo ubishoboye wampamagara kuri 0725757530 nkabarangira umuganga kuko nange bigeze kumpamya iyo ntaza guca akenge kari kabaye. Imana igufashe kd ubwo watinyutse kubivuga ubwo cyarangije gukemuka!!
iyo umuntu agishije inama atanga ibitekerezo bye kumutuka cg kumukina kumubyimba ntibikwiye namwe muziko uko abagabo bateye yaba agukunda yaba atagukunda biriya bintu biba muri kamere yabo arabikora gusa akiruhukira nonese ntimuzi abasambanya abasazi cg abarwayi bo mumutwe nimwitonde ikibazo kirahari rata ariko nabavuzi barahari ntabwo umugabo byamunanira ntampamvu kuko muri kamere yabo nicyo kintu bakunda kurusha ibindi ninacyo kibaba mumutwe niko Imana yabaremye utabibasha nuko arwaye niba kwa muganga barakweretse ko ntakibazo babona gerageza mu kinyarwanda uwaguhaye nimero umushake nange ndagushakishiriza ningiraho menya nzakubwira ariko hagurukira umugabo wawe araroze bikubeshya naho kujya mubandi uzaba ukoze icyaha kandi Imana yatubwiye ko ibyiringiro byacu biba kubagabo bacu none uwo uzaba ugiyeho azaba iki ko atariwe Imana yaguhaye komera usenge kandi uvuze urarwaje
niba nawe urabishaka ukabibura ugiye ahandi wabibona!njye nabizinutswe burundu usibye numugabo wanjye ntagitsina gabo nakimwe nabona ngo ncyifuze.uti kubera iki? nkundumugabo wanjye pe nkuko byahoze kuva kera.ariko kubea guhindura imyitwarire naramuhuzwe, ndamuzinukwa bituma nzinukwa umugabo uwariwe wese. uti yahinduye imyitwarire ate? aho tugereye ikigali, yize gutaha mugicuku,umupira niba aribyo simbizi, wamutwaye roho umwuka,ubwenge,umutima, ubwonko numubiri,mese muri make niba atarakazi, numupira n itelepfone wastap,internet,facebook, namubuze kandi ariho.none ahubwo mungire inama: numva icyanfasha arugusaba separation de corp akigenga ubundi nkirera abana. murakoze
Mubwire agure Sildenafil citrate, sold as A.K.A Viagra…byarakemutse.
Urabona ko rwose umerewe nabi.kandi si byiza gukomeza kumererwa nabi kandi hari uko wabigenza.Gukora ikosa ntawe utarikora ,gusa ukareka gukabya.Nkurikije expérience maze kugira mu buzima ,abantu benshi bashobora kuryamana cyangwa bajya baryamana n’abandi batari abo bashakanye kubera impamvu runaka.Ikiri ngombwa ni uko uba uzi impamvu ubikoze,kandi ukabikora mu ibanga,nta kibazo byatera.Gusa ukiyemeza guhita ubireka igihe uwawe azaba yongeye kubishobora .Ikindi,niba wiyemeje gukora ibyo( N’ubwo kubwanjye inama nakugira yaba kwihangana,kuko nibyo byiza kurusha),uzabikorane n’umuntu mushya ,ndashaka kuvuga umuntu utazi umuryango wanyu,utaziranye n’incuti zanyu,kandi uzarebe umuntu wiyubashye utazakuvuga,mugirane amasezerano ko ibyo uri kubikora kubera akabazo kariho,ariko ko umugabo wawe nakira,mugomba kurekana immediatement,nta nteguza,kandi ko agomba kubika ibanga,kugirango atazumva ko hari urundi rukundo cyangwa ubundi burara.Erega mama,buriya umugabo wawe afite ikibazo gikomeye,akwiriye ko umushyigikira ,ukamuba hafi,kugirango gikemuke;umuretse ukiyegurira abandi,wazabazwa byinshi! Ngaho rero fata icyemezo ,kandi ariko uzabigendemo gahoro.ukeneye izindi nama,uzandike kuri e-mail:[email protected],tuguhe inama.Kandi ujye usoma neza izo nama baguha,nawe ntago uri umwana ,nzi neza ko uzi icyakubaka kandi ntikigire n’umwe kibangamira cyangwa gihutaza cyane cyane umuryango wawe,ndavuga umugabo wawe n’abana bawe.Ibuka ko buri muntu wese ajya agira ibanga yibikamo rikamenywa nawe gusa.
Iyonama siyo rwose ndabyanze ndabyanze!!!!ngo ajye hanze umugabowe nakira azahite amusezerera!!!ubwose amaze kumukunda kuburyo uwo azasezerera ari umugabowe urumva uzaba waramugiriye inama nziza!!!!Ange shaka aba psychologue kenshi ibibazo nkibyo biba ari psychologoque, hari ikintu wavuze ko urusha amafranga umugabo wawe ushobora kuba waramukomerekeje ahantu muri iyo cadre yamafranga bikamugumamo akaba yarakwanze ariko nawe atabizi nawe utazi igihe wabikoreye, rero muzashake psy cyangwa uzaganirize inshuti ze wumve, naho ngo kujyahanze!!!!!!ntuzabikinishe kuko uzaba urusenye gusa ntakindi kandi wibuke ko aricyaha Imana yanga urunuka
Umva Muhorake,inama namugiriye ashobora kuyikora se cyangwa akayireka,inama si agahato.Gusa nzi neza ko namwe mumugira inama zimeze gutyo atari ko mukora.Uwo mugore ni mukuru kandi azi ubwenge azi guhitamo.Namugiriye inama yo gukora ibintu mu ibanga rikomeye ,kugirango yirangirize akabazo afite ,kandi naramuka abizanyemo iby’inkundo ubwo ntago azaba akurikije inama namugiriye,kandi umugabo we namara gukira ,umugore ntareke uwo wamukemuriraga akabazo,urugo rwe ruzasenyuka! s’ubundi urabona ruriho?izi nama rero zacu ni izo kumwunganira naho ubundi afite uko abibona,kandi niko azabikora.Burya rero nta nama n’imwe rutoki iba atari yo, biterwa n’uwo uyihaye!iyo isanze umutima we ari gutyo ubimubwira ni iyo afata. Sibyo Anna?
Reka nizere ko urimo kwikinira…naho ubundi ubaye ukomeje ntaho waba utaniye numurozi wica…..ntasoni ?iyo niyo nama ubonye wagira umuntu?ishyire mumwanya we ariwowe mugore cyangwa umugabo?
Ngaho wowe mugire nziza twumve? ariko wari uzi ko baca umugani mu kinyarwanda ” ngo uvuze ko nyir’urugo yapfuye ataba ariwe umwishe”.Kuvuga ukuri kw’ibintu nibwira ko biruta gutinya kuvuga ukuri.Niba wumva icyo navuze,namubwiye ko umutima we ugomba kumuyobora kuko niwo kami ke!! izo nama zanyu rero !! mushobora kumugira izo mwita nziza 1000,n’abandi bakamugira 1000 zo mwita mbi….ariko mwitondere we iyo yahitamo kuko biterwa nawe ubwe,kuko ndizera ko nawe ari mature enough.N’uko rero ndumva nta nahamwe wahera uvuga ko inama ari mbi ,kuko iba ari mbi kuri wowe gusa!!
najye nd’umugabo byigeze kumbaho ariko nzagusanga fite Diabeti, nayobotse sport kandi nkayikora cyanee, none ubu ntera akabariro bigatinda muburyo har’igihe ntajyasiba mucy’umweru kandi madame akanyurwa cyanee. uzamuzane la palice muri gym bizashyira rwose.
Ndumva ari ikibazo azaze mugire inama y’uko yabyifatamo naho ubundi azasara pe
Erega ubundi njye nasanze umugore n’umugabo badakwiye kubana!!!!!ntaburwayi ntabwo ahubwo abo bavuga ngo imiti ya kinyarwanda wapi mwitonde, psychologiquement wasanga hari ijambo wamubwiye ribi umugabo bikaba byaramugiye mumutwe, impamvu zishobora kuba nyinshi
Umva nkugire inama wa mdamu we, umuti s’ukujya muri ibyo byaha, senga Imana yo mw’ijuru, usengere umugabo wawe kuko satani arashaka kugusenyera, uhamagare abakozi b’Imana bagufashe mutokeshe iyo myuka mbi yuzuwe iwawe, nta wundi muti, Imana ni byose.
niba byarizanye ntakibazo bazakira ariko niba ariwowe bateye ugomba kumusaba imbabzi ukamubwirako ibyabaye bitazongera maze ukareba ngo azaza agukorere uko ubyifuza kandi ukanyurwa kugezaho uyihaga ukanayizinukwa.
Ese aho ntutugishije inama uvuye gupfuburwa?ntabwo mukundana ndabafashe,uti gute ntiwakabaye unashyukwa uzi ikibazo umugabo wawe afite,ubu warukwiye kuba wifatanije nawe mu kababaro kuburwayi, icyawe kigakonja dore iye nawe iraryamye none ahubwo ngo kwihangana byanze,WA MUGOREWE URI MUBI,MUBI,MUBIIIII.umwirato wawe wakura imboro mu gituba kabisa.
sinzi niba witeguye gusoma inama zose ariko wihangane niyi uyisome. Ese waruzi ko igituma umugabo adashyukwa ari byinshi: Hari ibyo biryo wita byiza, hari diabete, hari stress yo warayigerageje usanga atari yo, hari prostate, hari umuhangayiko uyu nuyu yaba atekereza n’ibindi n’ibindi… none rero sinzi icyakorwa ngo abashe kubonana nanjye kuko nizera ko namufasha niba bishoboka mushake uko mwagera kuri iyi number 0728674026 ndamugira inama kandi ndizera ko abasha kugarura imbaraga. ubundi nababwirango ntimukihereane ibibazo kuko usanga ari ikibazo cyoroshye ingo zikarinda gusenyuka naho abakubwira ngo reba uko wigenza ntiwemere kuko waba umuhemukiye kandi nawe atari we. ibyo kujya mubandi bakamuroga ntibikunze kubaho cyereka abagome kandi numva utahita utekereza utryo. urakoze
Nyamara rero ni ikibazo gikomeye cyane.Gusa wirinde rwose ibyo bikorwa ushaka kwishoramo kuko si umuco.Ngaho rero ba maso kandi wite ku mugabo wawe.
Ngo amafaranga yawe!!!!!!!!!!!!!
MADA,NDUMVA WARAKUBITITSE ARIKO IHANGANE KU KO NI SATANI YAMUJEHO NTI MWABIMENYA,IBYO BINTU BYATEYE MU BAGABO BUBU AHO HAZIYE FACEBOOK,WATSAP,SKYPE,N’IBINDI ABAGABO BAGERA MUNGO ZABO MAZE BAKAJYA KURI FACEBOOK BAGACATINGA BIKAGERA SAA TANU URUMVA UMUGORE ABA YAHISHIJE HARI NUBWO WUMVA KURYA UTABIBONERA UMWANYA NONEHO UMUGORE AKIVUMBURA YAGUHAMAGARA NTUMWUMVE BAVANDIMWE CYANE ABAGABO MWITE KUNGO ZANYU KUKO AHO BUKERA ZIRASENYUKA UMUGORE ABA AKENEYE CARE,ABA AKENEYE KO UMUKEMURIRA IKIBAZO,NAWE UTIRETSE RERO TWISUBIREHO KUKO IBI BYAZASENYA INGO ZACU KUKO IKIGARAGARA BIRIYA BINTU BITWARA UMUTIMA UGASANGA UGIYE KURYAMA UNANIWE NTUGIRE ICYO UMUMARIRA, ARIKO MUGORE IHANGANE MU BIGANIREHO KANDI UJYE UGERAGEZA KUMUVUGISHA UTUJAMBO TWATUMA AFATWAHARI IGIHE BIZAZA,ARIKO IKIRUTA BYOSE NI UG– USENGA IMANA KUKO SATANI ASHOBORA GUHINDURA UMUGABO IKIREMBA KANDI YARI MUZIMA NTA KIBAZO BITYO RERO MUFATANYE WIRINDE KUMUCA INYUMA KUKO BYAZAKUBERA BIBI.KANDI WA MUGORE WE UMENYA NAWE UTARI SHYASHYA YEGO BIRUMVIKANA UMUGORE UMAZE AMEZI 6 NTA KABARIRO NTA KUNTU UTAGIRA UMUSHIHA CYANGWA NGO UMUTWE UKURYE ARIKO IHANGANE NUBUNDI WARABIKOZE ARIKO M– USENGE IMANA CYANE.URAKOZE
ikibazo niwowe ugifite byonyine n’inyandiko yawe uburyo wabivuze birakugaragaza kuburyo nta nemera ko utamaze kujya mu bapfubuzi umugabo akaba ari nacyo akuziza kuko yaguhuzwe. yaraguhuzwe kuburyo kubigarura mu buryo ni mubanze mwiyunge. cg unamwishongoraho ku umurusha amafaranga? ahaaaaaa barengwa nabi nonese ko amafaranga ari umugenzi wihitira ejo uzabigenzza ute reka nkubwire rero isubireho umenye ko iby’isi ntaho bihuriye n’ubuzima rwana ku muryango kandi wirinde ihururu bye.
Wa mugore we, wanza wigenzure neza niba atari wowe nyirabayazana w’ikibazo.
Njye ndi umugabo wubatse ariko nsomye inyandiko yawe mbona ko uri umugore ushobora kuba yakwiyemera ku mugabo. Mbabarira mbanze nkubwire uko abababo bateye vis a vis abagore: umugabo aho yava akagera, yaba mu rwanda, yaba i burayi , yaba amerika, yaba n’ahandi, agira caractere dominant ugereranyije n’umugore we!
Iyo habayeho ko umugore yereka umugabo ko amudomina, nk’uko wabyiyandikiye ngo umurusha umushahara, ibibazo biri psychologique bishobora kumufata bikamwemeza ko ntacyo amaze ndetse iyo bikabije no gushyukwa birarangira!
Njye ndakeka ko umugabo wawe utamuha icyubahiro akwiriye, n’iyo waba umurusha Frw mwereke ko umwubashye, wimwereka na rimwe ko ubabajwe n’uko ntacyo akumarira, mubwire ko uzi neza ko bizakemuka kandi ko ntacyo bigutwaye kuko wasezeranye kumukunda yaba muzima cy arwaye, …
Mucire bugufi rwose, niba nta kindi kibazo kihariye afite cy afitanye n’abandi bantu, ubwonko bwe buzamwereka ko nta mugore mwiza nkawe. Irinde intonganya, kumusuzugura, wimuburanya uzana impaka…
Care uzajya umuha ntukazikabirize ukora ibirenze urugero ku buryo wanasesagura! Abagabo bakunda APPRECIATIONS: mwereke ko hari byinshi udashoboye, umusabe ko abigufashamo. Buri gikorwa cyiza akoze mushimire,
Kujya gushaka abapfubuzi byo ndabikubujije, uwo ni umurengwe. ntacyo uzaba niba ufite umutima ukunda umugabo wawe, mufate nk’umurwayi ugomba kurwaza mpaka akize ubundi akagushimisha!
Guhera ubu mwereke ko wahindutse, kandi ko umushyigikiye mu byiza byose yagufashije kugeraho!
Nkubwije ukuri niba nta kibazo kihariye umugabo wawe afite, numwitondera ukamucira bugufi, ukamwubaha, ibindi bizahita byikora!
Imana ikurinde!
Ndakwemeye! Nanjye ndiwe nakurikiza izi nama zawe bigacamo byihuta. Hari ubugore busuzugura abagabo bwitwaje salaire n’amahabara yabwo, nyamara iyo umugabo abimye inzingakirago(aka mu gitondo) umushiha bawurusha abana barwaye bwaki. Iriya Shefu ikoreshwa na moral ya nyirayo!
Hahhhhhhh! Guma guma guma!!!
Ubundi rero koko Madamu niba utarusanzwe uca bugufi, tangire ubyige kuko iyo ari inama iruta izindi. Ariko wari uziko hari igihe biba ngombwa ko umugore yigira igicucu kubera kwicisha bugufi maze akagera kuri target yifuza? Tekereza imyitwarire yawe envers lui maze uhindure.
Ariko se mada, mu myaka 12 umaze ubana n’umugabo numva musa nkaho mwagiranye ibihe byiza byinshi ntabwo uzi uko wamuganiriza, ukurikije uko ateye nibindi?
Ubwo wibaza niba uzajya mu bapfubuzi, aho ntumubwira ko ntacyo akikumariye ko uzashaka ukundi wigenza?Uramenye rwose,nugira icyiza ukura mu bapfubuzi uzaba ubaye uwa mbere.kandi uri mukuru bihagije ngo umenye ko kuri iyi si nta byinshi uzabamo uwa mbere!
Nubwo utavuze imyaka mufite, hari ubwo umugabo yaba atangiye gukuramo.aha ntacyo bishatse kuvuga kindi uretse ko umubiri utangira kubyara udahatse uko tugenda dukura. Mwajya kwa muganga gukoresha control isanzwe mukareba ko nta za diabete nibindi nkibyo arimo kuzana. kandi hari ubwo umuntu abura za vitamines maze bimwe bikangirika mu mubiri.ibyo nabyo birapimwa kwa muganga.
-Wowe rero nkumugore we hari icyo wakora ukamuba hafi.kora ku buryo umutuze n’umuneza birangwa mu rugo iwanyu. ita ku mirire ye, umenye ko yariye indyo yuzuye itarimo amasukari menshi n’ibivuta. ngira ngo uziko ifiriti n’ibinyama bikaranze bya buri munsi atari indyo yuzuye.in fact ni indyo yica nubwo iwacu bijya biba ikimenyetsi cy’ubukire.mwiteho(ndakugaye cyane aho uvuga ko wamusohokanye mu ma frws yawe kuko ukorera menshi, koko?)umugushe neza. umwereke ko nta kibazo ko witeguye kwihangana mugahangana nikibazo mugize.wimureba ayingwe,mukureho inkeke kuko nawe arahangayitse si uko mwahoze ibyo aribyo byose.wikwadukana kumusuzugura cyane ko ntagushira amakenga ubwo usanga ko uhembwa menshi kumurusha ukanabivuga, URAMAZE PE. wisuzume urebe ko ntacyo wakoze cyatumye akuzinukwa kuko hari uburwayi buba mu mutwe kurusha nikindi.
Ubundi rero uzabona uko umuganiriza, mbere ya byose umuhumurize umubwire ko muri kumwe hanyuma muzashake uko mukemura ako kabazo.
Nyagasani agufashe gutsinda ibigeragezo.
Nongereho ko impungenge zuko yaba afite abandi bagore byumvikana ko zitabura. kora iperereza utuje kugira ngo icyo kiveho.ariko kandi iyo umugabo yagiye mu bagore ntabwo agonga moteri gusa ahubwo yadukana nizindi ngeso adasanganywe.
Ubundi umenye neza amakuru ye: ko nta kibazo ku kazi ko nta mpungenge zuko kahagarara, ko nta gutotezwa ku kazi agira…. umenye ko nta kibazo mu muryango niyo cyaba ari ikintu cyabaye kera yabuze uko akubwira…mugushe neza umuganirize.
Eeeh!! ariko ko uzi kujya inama nziza wabyigishijwe nande cyangwa n’iki?…iyo terme ukoresheje iranyishe pe!!! “kugonga moteri” ….ese ugirango sinabyo koko!… iyo nama umugiriye niyo rwose..keep it up ujye ugira n’abandi inama zubaka nk’izo
ihangane urababaye uzatuze ugishe umutima wawe inama uzamenya icyo ugomba gukora. Pole sana
wabyishe kare wirata ko umurusha umushahara , ko ubitubwiye tutabana umugabo yaragatoye!! ubwo se urumva yakugirira ifemba nubwo bwirasi ? ikosore ni wowe nyirabayazana ca bugufi umugabo numugabo kandi ntuzirongora kwiswera, ntutangiye kuyishaka , wasanga ari igihano yagufatiye nawe ngo ntashyukwa!!
Jyewe nvunva alikibazo cyubuwayi kuko ntamugabo udakunda gutera akabariro. Niba ubundi mwarabikoraga neza bigahinduka hagomba kuba halimpanvu ikomeye. Inama yanje nuko nawe wisuzuma kuva mubiganiro niba utamukomeretsa kuko abagabo bazinukwa vuba. Ubundi iyomwabikoraga waranyaraga? Kuko biragoye umugabo kudashyukwa azi ko umugore afite utuzi, bavuga ko umugore unyara atagira agahinda namatiku mumutima, kandi numugabo wanyariwe ataha aseka ahorana urugwiro. Nimugerageze ibyo urebe ko itabyuka
umugabo wawe rwose yagize ikibazo cyo mumutwe uzamushire abaganga bashinzwe nibijyanye na probleme mentale bazagakemura
Madame, nanubu nturamvugisha ngo nkurangire umuvuzi? Cg muba mutubeshya ngo mufite ibibazo, mutera imbabazi kandi ari ukugira ngo mwumve ibyo abantu bavuga! Call me please nkurangire ubarangiriza ikibazo kuko yamfashije kd akaba amaze no gufasha abandi benshi! Ikibazo abanyarda dufite nuko abavuzi ba gihanga bose mwabise abapfumu! Va muri ibyo reka gukina n’ ubuzima.
Umurwayi ajya kwa muganga kuko abishaka atari uko muganga abishaka. Ntugashyire mu muntu ibyo adashaka. nk’aho abyanze wamurasa. Icyo ukorera umurwayi umusobanurira uko wamufasha yakumva yakugana akaza cg akajya ahandi kuko ataba ari wowe gusa uzi kuvura mu gihugu cyose.
Wowe murangire umuvuzi nyine. Muhe adresse y’uwo muvuzi ubundi yirwarize naho kumubwira ngo aguhamagare, ntabwo aribyo kuko ashobora no gutekereza ko iyo phone number ari iya mayibobo zimwe zirirwa zihamagara abantu ziba deranja.
Mpamagara kuri 0725757530
iki kibazo giterwa nimpamvu nyinshi naho inama bakugira ntacyo zakumarira kuko bazitanga ntacyo bagenderaho njye ndi umuvuzi wakinyarwanda nagufasha ariko ubanje kunsobanurira neza uko byatangiye nshaka kuri [email protected]
Ihangane,warakubititse.Njye Byanayeho Wagirango Wowe Urumugore Wanjye,ahomutandukaniye Nukowe Ntacash,buriya Umugabo Najyagufata Icyemezo Nk’icyo Abayarashize,abagore Uziko Mutesha Abagabo Umutwe Kugezaho Umuntu Ananirwa Gukora Inshinganoze,ugire Amahirwe Ntabe Yarakoze Hanze.Gerageza Uhindure Imyifatire Wegere Umutware Wawe Wicishe Bugufi Umusubize Icyubahiro Nilazma Waramukomerekeje Ahubwo Kuberako Yatinye Kugukubita Batamukatira Igifungo Kubera Cash Ufite Iyo Niyo Reaction Ye.Garukira Umugabo Wawe Umugirire Icyizere Unamufate Nkumugabo Murugorwe Ibindi Ntuzamenya Uko Byagenze Azagaruka Kumurongo
GIRA AMAHORO MAMA
HARI UMUNTU URI KUGUSHUKA YIYISE BUBY’UKURI UBUNDI NGO GISHA INAMA KU BYAKUNANIYE
ARAKUBESHYA RATA
ARIKO UBUNDI MWAHUJWE N’IBYO BITSINA BYANYU RA UBWO SE ICITSE WAMUTA KOKO
UMUNTU WIFITIYE ABANA ABAREZE NAWE UKAMWITAHO NTUMUSUZUGURE
SENGA IMANA IZIMYE UWO MULIRO UKUGURUMANAMO RWOSE YO IZI BYOSE IZI IMPANVU YIBYABASHYIKIYE NTAGISHOBORA KUTUBAHO ITABYEMEYE
AMABANGA Y’URUGO RWOSE NTAKWIYE KUZA HANO KU MBUGA RUSANGE SHA IHANGANE
BAZA YEZU NA SE IMANA PATIRI
KOMERA
Yes ALICE,ni wowe wenyine numvise uvuga gutyo!! harya burya umuntu ashakira umugore cyangwa umugabo iki?? kuberako ibitekerezo biba byamubanye bike agakenera umwunganira? ko kwijyana mu nzira biba byamunaniye ashaka uwo bajyana? ko kwisangiza kumeza biba byamunaniye?…LOIN DE LA.Niba ari uko wari ubizi wibeshyaga! uzi icyo bita mu gifaransa “consommation du mariage”,igihe igitsina cy’umugabo kitarinjira mu cy’umugore nta mariage iba yabayeho.Itegeko ry’Imana ngo”mubyare mwororoke” haba hari ukundi abantu babyara batakoze imibonanano mpuza bitsina waba uzi? ubuse abagore dukorana ntago batugira inama haba muri business cyangwa mu bindi,ndetse hakaba hari n’inyungu twabikuramo ,ndetse tuazifatanyije!!! ariko se bitwa abagore bacu? oya ! kuki? kuko tutemerewe guhuza nabo igitsina ,tunabikoze byaba ari ibitemeye. Ngo abantu ntago bahuzwa n’igitsina .Niba utabizi iyo umugabo n’umugore batagihuza ibitsina nta mariage iba ikiriho..waba uzi icyo bita séparation du corps burya biba bisobanuye iki!!!!ariko mwagiye muvuga uko ibintu biri aho kubeshya? None se umugabo cyangwa umugore ufite abavandimwe ntago bamugira inama kandi ibintu bigatungana aho kugirango ajye kuzana umunyamahanga(umwana w’undi)uzageraho akanamuhinduka,akaba yanamwica…umva nkubwire umuntu ashaka umugore cyangwa umugabo kubera ibintu bibiri ngiye kukubwira…IGITSINA+ Inyungu…ibyo by’inkundo zanyu muba muvuga ntanibibaho,mujye mureka kutubeshya.Uriya mugore ntago ndi kumubeshya cyane cyane ko ntanamuzi ,sinakeneye kunamenyana nawe ,twamenyana kubera izindi mpamvu,ariko umugore n’umugabo nta kindi bivuze ,bivuze igitsina,ibindi byo kubyara abana no kubarera no kubana neza,no gushaka imitungo n’ibindi n’ibindi…. biza nyuma y’igitsina ,wabyemera ,utabyemera ni uko bimeze.
Niba mwarasezeranye ibuka ya ndahiro ubundi utuze iki sicyo gihe cyo gutandukira. kandi wishyire mu mwanya we kuko nawe ntabwo uri ibuye hari ibyakubaho bikihanganirwa numugabo wawe gusa. naho abapfubuzi nugusebya Imana kuko utarinze kwihangana wasezeranye, nukwisebya, gusebya umugabo ndetse nabana bawe niba ubafite.
N’ukuri ihangane, gusa nkurikije igihe wavuze mumaranye, nta kibazo byakagombye kugutera cyane. Ugomba kumenya ko umubiri wacu (abagabo) uhindagurika. Ubwo ndibaza ko ageze muri 40ans. None se uragirango imbaraga yari afite kuri 30ans nizo agifite ku myaka 40?? Uko rero zigenda zigabanuka, niko zigomba kubungwabungwa, uti gute ? Rushaho kumuba hafi, umwiteho, ugabanye kuba wamutera stress nko kumubaza aho yatinze, kumutura utubazo akigera mu rugo atararuhuka, isuku mu rugo, niba uziko akenera amazi yo kunywa kandi atetse, ntayabaze ngo umubwire ko agishyusyhe atarahora n’ibindi. Icyo gihe, za ngufu nkeya zizabagirira akamaro. Ariko niba nawe ukora, ugatinda mu manama, kwiga ninjoro ukagera mu rugo utinze, ubwabyo biba ikibazo, noneho ukagirango n’umugabo kandi ari wowe ubitera. Ubundi niba muryama mutinze kubera impamvu zitandukanye, gerageza mutangire kujya muryama byibuze nka saa tatu ubundi uzirebere ngo ubuzima buragaruka. Niba kandi uvuga menshi, tangira ucishe make burya abagabo bagira byinshi mu mutwe baba bashaka kuba ahantu hatuje. Courage.
Mwami we uri mukuru pe! Gusa usibye imyaka ubundi abantu bamaranye 12 years ni myinshi ariko hari ibintu 2 bishoboka byatera kiriya:- umugore abaye asuzugura umugabo, amuvugiramo igihe aganira, yatanga igitekerezo umugore akakirwanya atararangiza no kuvuga, mbega gutera umugabo stress ndakurahiye ntabwo yakwongera kugutekereza arisuzugura imbere yawe ahubwo agakandira ku mukozi wo mu rugo!!!!!!!!!!!
– Umugabo ashobora kuba afite undi muntu asambana nawe utabizi nabyo wareba imiterere y’akazi ke, igihe atahira na GROUP agendana nayo niba atari IBIHOMORA.
Ese yitaba tel zose muri kumwe? Niba yinyombora akajya kwitabira hirya kure CUNGA SANA harimo ikivamvari
Ngibyo nuko
kagwa uvuze ukuri mba ndoga ngabo umwuzukuru wa karemangabo,ashoboborakuba ashyukirwa abandi cyane ariko we wapi, ashobora nanone kuba yityabira phone hirya niyikorere ubushakashatsi hari care n’ibyangombwa atakibona murwe abona qlq part.
SALUT,ntago bikwiye ko wajya mu bapfubuzi,uwagukamiye naba umworo ntukamute ahubwo jya umwegera umusindagize agusanga kugeza igihe ni gihe,kuki dutinya ibibi,nyamara ibyiza twarishimanye,ntabwo aruko barwaza ,ahubwo senga birusha niba urumugore wu mutima,kunda umutware wawekurusha mbere,kukuka inabi nubushobozi buke asigaye yibonamo,nisoni ,ariko muhe care kurusha mbere mwereke ko umukunze kandi umwubaha cyane,witekereza kure ngo abagore,ibyo gukeka birasenya ,uzi neza ko ibyo byamaze ingo zabantu ,ikindi si ikigoryi cyo kumarira imbaraga ze zose ku gasozi,kandi nawe buriya nta cecetse ,buriya ashobora kuba ari kwivuza ninshuti ze zikaba ziri kumufasha,witinya ita kumugabo wawe icyo kigeragezo sicyo kukwica ahubwo nukugirango,IMANA ,irebe kwihangana kwawe merci.
.
ikindi iyo umugabo akirwaye,wirinda kumwereka ko ubishaka kuburyo biguhangayikishije,umwereka ko wabyakiriye,ko nubundi bitariho mwabana,umupfumbata nkuko bisanzwe,umwereka ko muri kumwe ,umuganiriza nka kera mu kimenyana,petit a petit avant muri cya kibazo kuko hari nigihe aba ari kibazo psychologique yifitiye,nkibyo uvuga ko ari wowe uhembwa menshi ,ashobora kutabyakira akabona ko ntacyo amariye urugo,agahungabana mwubwo buryo,mwereke ko ariwe nkingi yu rugo umuhe agaciro cyaneeee,umurinde intonganya turebe icyo bitanga merci.
muri abantu babi undi mubyeyi yababawiye ikibazo afite aho kumuha igisubizo muramubwira ibigambo bibi dore mada solution niyi jya kubaganga bamwe bavura ihahamura hafi yo kwa venent barebe ko adafite probleme yo mumutwe ashobora kuba yarababajwe nikintu bikamuhungabanya mumutwe kandi byose niho biva ujye indera barebe nusanga ari negatifu ashobora kuba yarasambanye hanze bakamuroga kukuzinukwa nukujya gusenga no muri gakondo kandi uzamupime umusome mugire karese urebe ko wajya urangiza nabyanga uzamenya ko afite ikibazo nawe nturu umwana uzashaka solution aliko sinakugira inama yo gusenya mwasezeranye mubyiza no mubibi ishobora no gucika kandi mukabana mufashe urebe ikibazo afite kandi wikarume udata umutwe birababaza aliko ushobora kwihangana harigihe mwabanye neza nabyo ugomba kubizirikana kuko ushobora kwa grava situation niba arwaye n’abana.came down bizashira.
Nshuti, abagabo bagira complex kenshi iyo abagore babarusha umushahara. Uzarebe ko ubyitwaramo neza ataba ari byo byamuteye kumva nta gatege yifitiye. Ikindi uzarebe neza utekerezeeeee aho ifirimbi yavugiye muhasubize umupira. Afite ikibazo azi cg atazi kimutera kuba gutyo. Muganirize ushize ubute umukunze kdi wihanganye nk’utegereje kwibaruka ikibondo. Azakubwira niba abizi. Kdi niba atabizi muzashake umu cansellor abaganirize mwembi. Ntukamwereke ko ari ikibazo ahubwo ujye umwancouraga mu bindi byose, n’ibyo bizakemuka. Inama nkuru wegere Imana wikuremo ibitekerezo by’ubupagani byo kwipfubura. Ubwo se agize ubumuga bwa burundu wamuta mu nzu? Wibuke amasezerano mwagiranye ko uzammukunda ari muzima cg arwaye. Uramenye.Ngaho Imana igufashe. Amahirwe masa
Rose ibyo uvuze ni ukuri niba atanyara afite ikibazo gikomeye,kuko ntabwo wanyarira umugabo ngo azabure kugushyukirwa. ahubwo mbabarira umurangire umuganga utanga umuti w’amazi.
Weho ndumva wishakira iryo raha kurusha kubaka urugo. Umugabo wawe agize ikibazo, aho gutuza ngo murebe ko byakira, nubwo byatinda ukihangana, n´ubwo bitakira ukihangana, none no ugiye mu bapfubuzi. Abana b´ubu mwabaye bate. None se wamushatse ngo ajye akurongora gusa. Ndumva aricyo wamushakiye niyo mpamvu wishakira kwigira mu Bapfubuzi. Ngo umurusha umushahara, wamaze! Ibyo se ubizanye ute! Byose ni ibyanyu!Waba ariweho winjiza menshi cyangwa we! Erega ukanabyamamaza!
BANA B´UBU NIMUDAHINDUKA, NIMUSHAKA MUREKE KUBAKA KUKO NTIMUZI ICYO BIVUZE! MWE MUSHAKA ABABAPFUBURA GUSA NTA KINDI. NABO BARAHARI BAZABATIKURA BABEREKE uko UBWENGE BYANYU BUNGANA. Gusa ndabagira inama yo kugira ubwenge mukizera n´Imana ikabakiza kutamenya !
Ese Mada, Aho mu Rwanda ntabwo haba Viagra ?
Encore Viagra ? Ni ukwiyongerera ikibazo. Kwishakamo imbaraga z’inyongera utagira ukoresheje ibikoresho bizongera ! Njye ndemeranya namwe ko kuzinukwa umugore bibaho nanjye byambayeho. Ubu hashize imyaka 5 irenga ntagira umufasha kubw’iyo mpamvu yo kuzinukwa, n’iyo ngiye kuzana undi njya munzu nkiherera nasenga nkumva ikintu mu mutima wanjye kidiha ko ari cya kintu ngiye kugarura cyangwa igisa nacyo ubwo nkabireka. Abajya inama ahubwo nanjye banshyiremo nararenganye nk’uriya mugabo, aho bitandukaniye “Njye ndashyukwa ni normal kabisa !”
Bakunzi burubuga muraho ,nagiye numva inama mwagiriye
uwo mudamu ariko jye naskaka kumwibuza ko arumwe n,umutware we bivuge ko ikibazo bafite bagisangiye none uburyo bwabapfubuzi ndabumubujije kuko ntibuzaba bukemuye ikibazo bafite ,namusabaga gukora umwiherero we n’umutware we bakareberahamwe inkomoko y’ikibazo bafite ninabo bazacyikemurira ,birunvikana bifashijije nyagasani,ikindi ese iyo utinyuka kuvuga ngo haciye igihe cya amezi 6 ,mbere yuko urongorwa ntiwigeze urenze icyo gihe utabikora ishiremo ko bwose bishoboka .umutware wawe ashobora no kurwara irwara ntabibashe kandi ntiwamuta ntiwanasezeranye ko muribyo bihe uzamuca imyuma ihangane,ntimugahore mukunda ibyiza gusa .
Madame wowe ufite icyo kubazo, ihangane kuko ibyo bintu biba ku bantu benshi. Bwira umugabo wawe yegere abandi bagabo bakuze kumurusha bazamugira inama y’uko abyitwaramo kandi ikibazo kizakemuka. Ibyo kujya mu bapfubuzi ubireke. Nimwegere abagabo bakuze babagire inama.
Muraho neza madam, nasomye neza ikibazo cyawe, neza ndasanga ari wowe nyirabayazana. Jye nd’umugabo, ndubatse nfite umwana umwe, murugo rwanjye harangwamo amahoro n’urukundo n’ubwo rwose tudafite ibyo dukeneye byose. Jye nfite akazi ariko madam wanjye n’umushomeri. Inshingano yanjye yambere nukumushyira mumutuzo akunva ko ibyo nfite byose ari ibye, kandi nkirinda kumubabaza kuko ubushomeri buragatsindwa. Mpora mwihanganisha mubwira ko akazi azakabona bidatinze. Rero kuba wavuzeko urusha umushahara umugabo wawe, muri iyo nvugo harimo kutamugirira icyubahiro. Mugabo wawe nimuzima, kandi numugusha neza ukamuganiriza uko bikwiye, byanze bikunze ibyo bihe bibi muzabivamo, kandi mugarukane munezero murugo rwanyu. Abanfubuzi se, mwababonyemo ibiki, nubundi abagore bashaka abafpubuzi, nabo baba ari abapfubuzi somewhere. Waba urumugore wubatse ugashaka umufpubuzi kweli? Iyo shitani nikuvemo, imigisha y’Imana ikuyobore.
Imana iguhe umugisha
1. Ariko se Mada!!!! njye ndi umukozi wa leta ,nkunda gukora hanze y’igihugu, ubu maze amezi agera ku icyenda (9 months) mu butumwa bw’igihugu hanze yacyo.Ubu urashaka kumbwira ko umugore wanjye byanze bikunze nzasanga yarashatse umupfubuzi!. mbega kwihangana guke?. Ubu se umugabo wawe iyo adahari akamara igihe kirekire asanga umupfubuzi hafi. Hahahaha!!! yeye uyu mugabo ndamubabariye ,n’ubundi nta mugore afite,nibakwihorere. Njye ndi bwira ko ahubwo usazwe ujya mu bapfubuzi ,none umugabo yarabimenye arakuzinukwa,inama uri kugisha ntago ari iyo gushaka umupfubuzi ,ahubwo ni iyo gushyira umupfubuzi wawe ku mugaragaro.Ubwo se kuri wa mugani w’uwakubwiye ngo kera uri umukobwa utarashaka wamaze igihe kingana iki? urashaka kuvuga ko wari rutayirara,wari indaya!,cyokora ubwo muba mwigaragaje! amezi atandatu yonyine koko uti byacitse!.
2. Ariko rero niba uri umuntu muzima , utari rupfubuzi, nibyo rwose ufite ikibazo,kugisha inama ningombwa ,gusa ukwiriye kwihanaga,izo ndwara zibaho,kandi zishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.Bishoboka ko zaba psychologique, uburwayi busanzwe bwabaye developed n’umubiri,cyangwa n’ayo marozi nk’uko abatandukanye babikubwiye .Iyo ikibazo kiriho rero ,umuti wacyo si ugukirisha ikibazo ikindi nk’ibyo urimo kuvuga by’abapfubuzi,ahubwo ni ugufatanya na mugenzi wawe mugashakisha hose ,umuti nyawo ntago utinda kuboneka.Erega nta kinanirana,nta kinanira IMANA cyane iyo ufite ukwizera byose birashoboka.Ihangane urugamba rusigaye ni ruto niba uri umuntu ariko,niba uri wawundi nahoze mvuga hejuru nabwo,sinzi ko hari icyo inama tukugira hari icyo zaguhinduraho..komeza inzira watangiye cyokora uzayihuriramo n’akarambaraye,none se nkubeshye!!
Umugabo wawe ararwaye byo, igikenewe nukumenya icyamuteye iyo ndwara Inama nakugira rero, nugusesa amasezerano mugatana ukishakira undi mugabo. Umugabo wawe ararwaye usibye ko wowe uri indembe. Uburozi umugabo yariye niwowe wabumuhaye, kuko mu mutwe wawe ugaragaje ko umugabo ntakigenda. Ngaho ugaragaje ko:
1. Umurusha umushahara,
2. Urababazwa n’amafaranga yawe yagiye ngo uri kumwitaho muri conge,
3. Urifuza kuba wajya gusambana ngo urashaka umupfubuzi.:UMUNTU UBWO YAZASHYUKWA KOKO afite umugore nkawe? Ese mama ko mbona ari 6month only, agize ubumuga bumubuza burundu kuguswera, byagenda gute? Umugabo wawe n’inganzwa none byaramuremereye, Wowe uri umugore n’ingare n’umusambanyi, kuba gusa utekereza ko washaka uwagukorera imibonano azimye umuriro ukwakamo, byo byonyine bigaragara ko udashobora kumwihanganira, none mutane, ujye kubana nobagufasha gutera akabariro kaburi munsi, bizatuma nuwo mugabo akira indwara arwaye.
Ibi uvuze nibyo nanjye nari ngiye kumubwira neza neza….Uyu mugabo afite ikibazo gituruka kuri uyu mugore. N’ubwo atabyeruye ngo abitubwire ariko biragagara ko uyu mugore hari icyo yakoreye umugabo we ntikimushimishe. Ncuti yanjye rero tekereza neza usubire inyuma ubundi wibuke neza urahita ubona igizubizo naho ayo mafranga urata ntacyo avuze.
sha umuntu wiyise KIMPE amvugiye ibintu pe, ntanicyo kongeraho kabisa.
gusa niba iyi atari inkuru yo kuryoshya urubuga ukaba ubaho koko kandi ufite icyo kibazo, nako si ikibazo kuko niwowe kibazo naho ubundi umugabo wawe indwara adwaye niwowe uyimutera nibyo uvuga ngo uramuvuza ni ukumusonga ahubwo!!!
MUVANDIMWE ISEZERANO NI IKINTU GIKOMEYE MU BUZIMA BW’ABASHAKANYE. KUKO NI WOWE NUWO UKUNDA MURIHANA, UKAM– USEZERANYA KO UZAMUKUNDA MU BYIZA NO MUBIBI, YABA ARWAYE CYANGWA ARI MUZIMA, MUBYAYE CYANGWA MU TABYAYE…NI BYINSHI MUVUGA. IYO NDAHIRO CYANGWA IRYO SEZERANO RIGUHA KWAKIRA MUGENZI WAWE UKO ARI KOSE. UKAMWIHANGANIRA, AHO BITAGENDA UKAMUHA INAMA ZIHORAHO KANDI UTUJE NDETSE UCIYE BUGUFI KUBURYO UTAMUHUNGABANYA.
IMYAKA 12 NI MYINSHI UBA UMAZE KUMENYE UWO MWASHAKANYE UZI UKO UMUTWARA AGACUCURUKA NDETSE AKAKUMVA.
ISUZUME NEZA UREBE AHO WACITSE INTEGE USABE IMBABAZI, KANDI AMAGAMBO AKOMERETSA UYAREKE, IMVUGO NZIZA NI MUGENZI W’IMANA. NIBA UDAKUNDA G– USENGA BYIGE AHO — USENGERA HOSE IKINGENZI NI UKWIZERA KO IMANA UBWIRA YUMVA. GIRA KWIZERA NKA ABRAHAM WEMERE KO IMANA IKIZA KANDI YUMVA G– USENGA KWACU. UBE MU NZU YAYO NKA ANA, USINGIZE IMIRIMO YAYO UZI NIYO UBONA IKORERA ABANDI BIGUFASHE KUBOHOKA NKA PAULO NA SILAS MU NZU YIMBOHE BITYO IBYISHIMO BIGARUKE IWANYU MU MURYANGO.
GUSHAKA ABAPFUBUZI NI UKWIRWANIRIRA KANDI UKUMVIRA UMUBIRI KURUTA UKO WUMVIRA IMANA. ESE AVUYE MURI UBU BUZIMA NTIWABAHO WAHITA USHAKA UNDI MUGABO? OYA WIBA UMUPFU, UMUGORE NIWE MUTIMA W’URUGO KANDI AGOMBA KUBOROGA KUGIRANGO UMUKIRO WINJIRE IWABO.
YEZU ATI KOMANGA UZAKINGURIRWA, SABA UZAHABWA KANDI NGO AHAGAZE K’UMURYANGO WAWE ARI GUKOMANGA NIWUMVA IJWI RYE UMUKINGURIRE. IHANGANE KUKO BIRANESHA.
Nta muntu numwe wamenya ukuri ataganiriye namwe ngo abumve kandi mwamubwije ukuri kose. Sinakugira inama yo gushaka umupfubuzi kuko ni icyaha, gutandukana kw’abashakanye ni icyaha. Ndagirango nkumenyeshe ko umugabo mu rugo rwe agomba guhora ari umugabo utitaye ku cyo umugore yaba amurusha cyose. Mwaba mwarasezeranye cyangwa mutarasezeranye, muramutse mwarasezeranye ivangamutungu risesuye yaba ari amahano kumva ko urusha umushahara umugabo wawe kuko umutungo muwunganyaho uburenganzira. Buri wese agomba kuzuza inshingano ze ariko iyo byanze mugenzi we arabimufasha ariko mu rukundo n’ubwubahane. Tekereza ku bana mwabyaranye baramutse bamenye ko nyina ari umusambanyi ingaruka byabagiraho, tekereza uramutse ubonanye n’abagabo batandukanye icyo waba uri cyo, ingaruka byagira kuri personnalité yawe. Kuba umugore cyangwa umugabo ntibimara irari ahubwi rimarwa no gusenga, kwiyubaha no kwihesha agaciro. Uzashake umujyanama wubaha kandi nawe yiyubaha abagire inama niba umugabo wawe azabyemera. Uzajye ku museke ubasabe email yanjye nzabafasha ariko muzanye n’umugabo wawe niyo field nkoramo. Wihangane bizashira.
Mwiriwe.
Njye ndi umujyanama, ariko niba bishoboka mwajya mugira inama abantu mutabatuka. mutabacira urubanza, kuko nawe ntuzi uko ejo bizamera.
Ihangane mama, ubanze ubitekerezeho cyane usenge, gusa kwihangana ntibyoroshye kuko twambaye imibiri. njye maze imyaka 5. natekereje ko yarozwe nabagore, we akambwira ngo nijye utuma idakora ndamwima kandi najye nabaga ntamwishimiye nkumva ntabishaka kubera ubusinzi, uburaya, kudakora kubera ubusinzi, mvunika njyenyine mu bibazo byose byurugo bingoye. najya gusenga nkatukwa ngo mvuye mubagabo, biba bibi, ariko ubu naramuretse yanze kwivuza, najye ubwo sinyijya gusenga kuburyo ntinda ngo atarakara.
ariko byashoboka ko ari complex, abagabo batarusha cash abagore birashoboka. gusa mwibuke ko ni ndwara nyinshi zibitera, njye uwanjye nziko ari indwara n’ubusinzi. ikindi nuko abagabo banga kwivuza ngo bitamenyekana. kandi niba ari indwara ibitera igomba kubanza igakira. akwemereye wamuvuza
Njye yaranze rwose ubwo nshiriramo nyine. kandi umunezero si ngombwa ngo bihure nizindi techniques zose zakoreshwa. gusa umugabo iyo byanze yumva nta jambo afite.
naho iyo uziko uwawe ari hanze mukundanye ntawundi wakwifuza uramutegereza. bitandukanye rero ni umuntu murarana mubana atavuga.
gusa va kubaphubuzi utandagara.
gusa hari igihe ugira aga faiblesse iyo hari ugukunda nko mukazi cg muhuriye ahandi. Abagabo bo ntibihangana ndakurahiye nubwo bakubwira gutyo
Senga cyane
Murakoze
Madamu rero, umupfubuzi ni icyaha gikomeye. Ihanganire umugabo wawe kandi wishakeho impamvu. None se no muri vacance yari kureba abandi ate?
Ikindi ukunda cash cyane, ngo murusha umushahara, bije bite??? ninde wakubajije uwishyuye???? Ngo cash zashiriye muri vacance nk’aho atari umutungo wa famille, nyuma yo kumusuzuma bagasanga ari muzima, noneho nawe isuzume dear niba ushaka kubaka!
Muvandimwe ihangane kuko ibyo kudatera akabariro byo ni ibindi ariko ubishoboye wampamagara kuri 0788816941 nkagushakira umuganga ukuvurira umugabo kuko birashoboka ko yaba yarahuye n’umugore hanze akamukorera ibintu byatuma agera mu rugo i wawe yahindutse nyamara we bahura bikaba byacamo kuko ibyo bibaho hanze aha hari ubugome kimwe n’uko yaba hari yahemukiye kandi bamaze kugerana kure nawe yamuhemukira ,ikindi gishoboka sinzi imyaka umugabo wanyu afite ariko umugabo uko agenda asaza niko n’umurego ugenda ugabanuka birashoboka rero ko yaba ari mukuru akurusha imyaka birumvikana ko kugirango umugore ukiri muto arangize binasaba agatege k’uwo bari kumwe ariko intege nazo zikunganirwa no kuba habanje gutegura icyo gikorwa gisaba buri wese kukivamo yegukanye intsinzi.
Abagore b’iwacu bagiye kuba kabwera koko, amezi atandatu ngo umupfubuzi. Ubu se imyaka itatu yo ntimwayimara ntacyo mukoze hari impamvu. Udafite friend se urasambana ? Mumaze guta umuco mba ndoga sogokuru. Uzi ko abarundi basigayye babarusha uburere wallah!!!
emwe. mugore wee. Wahaw impanuro nyishi ntanamaz no gusoma. Hw abapfapfa baguhanuy ngo uronder uwo muryamana. Biras ko ndabihanganira. BAZOBON IBARA ABAHANURA ABANDI GUKORIVYAHA. BANTU MUDAKIJIJWE MUZOPFA RUBI NTAKABUZA. MAMAN IHANGANE — USENG IMANA GUSA
Wa mugore we reka nkubaze ko maze umwaka ndi mukazi hanze ntaragera mu rugo bisobanuye ko umugore wanjye yibera mu bapfubuzi? ese ubundi uwo wigeze kubona yapfuye kubera ko atabikoze ni nde ngo ube ubaye uwa kabiri?Umugabo wawe nta kibazo afite ikibazo gifite wowe utagira kwihangana.Ahubwo se numuta ukigira mu bapfubuzi bakakwanduza SIDA nawe ukaza ukayimwanduza urumva utazaba uteje ikibazo mu kindi.Inama nakugira nibushaka kubaka egera umugabo wawe muganire umenye ikibazo afite niba arwaye umuvuze niko ingo zubakwa.
Comments are closed.