Gasabo: Urubyiruko rurafashwa kwiga amasomo y’imyuga

Urubyiruko 260 ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rurimo guhabwa amasomo anyuranye y’imyuga n’umuryango Rwanda True Hope Organisation mu kagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Aya masomo azamara igihe cy’amezi atandatu arimo guhabwa urwo rubyiruko yiganjemo ay’ubudozi, amategeko y’umuhanda, ubukanishi (mechanique automobile), ajyendanye no guteka  ndetse no […]Irambuye

France : Charles Twagira yacumbikiwe muri gereza by’agateganyo

Nyuma y’umunsi umwe uyu mugabo Charles Twagira atawe muri yombi dore ko yafashwe kuwa gatatu w’iki cyumweru mu gihugu cy’Ubufaransa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, yabaye acumbikiwe muri gereza by’agateganyo kuri uyu wa gatanu. Charles Twagira yatawe muri yombi nyuma y’urubanza rw’amateka rwarangiye mu Bufaransa aho Cap. Pascal Simbikangwa wari mu […]Irambuye

U Rwanda rwageze kuri byinshi mu ikoranabuhanga – Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana atangaza ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu ikoranabuhanga mu myaka 20 ishize. Abakoresha telefoni zigendanwa bageze ku rugero rwa 65% ndetse na murandasi yihuta yagejejwe mu bice byose by’igihugu. Ibi yabitangaje mu kiganiro kizwi cyane cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Tech News Today’ gica kuri TWiT.TV akoresheje ikoranabuhanga rya Skype. Umunyamakuru […]Irambuye

Nigeria: Imbunda zigiye kunganirwa n'ibiganiro mu kurwanya Boko Haram

Leta ya Nigeria yavuze ko igiye gukoresha ubundi buryo bushya mu guhanga n’umutwe w’inyeshyamba za Kiyisilam (Boko Haram), ubwo buryo bukaba ari ubwo kugenza gahogahoro uyu mutwe w’inyeshyamba. Iby’uburyo bushya bwo guhangana na Boko Haram byatangajwe n’Umujyanama mu by’umutekano muri Nigeria. Sambo Dasuki yatangaje ingamba nshya zafashwe mu guhashya Boko Haram, muri zo harimo izisanzwe […]Irambuye

Umujyi wa kigali ku isonga mu kugira abarwayi b’igituntu benshi

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baravuga ko umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abarwayi b’igituntu benshi, bitewe n’uko abawutuye kenshi babayeho mu buzima butuma bandura igituntu ku buryo bworoshye. Imibare itangwa na Ministeri y’Ubuzima yerekana ko 1/3 cy’abarwayi b’igituntu mu Rwanda baboneka mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa […]Irambuye

Ubushinwa: Umugabo akijijwe no gusa na Perezida wa Koreya ya

Mu gihugu cy’Ubushinwa hari umucuruzi w’inyama zokeje ukunzwe n’abakiriya be kubera gusa na Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru. Uyu mugabo yatangiye kumenyekana nyuma y’uko umwe mu bakiliya be amusabye ko bakwifotozanya maze aramwemerera. Uyu mukiliya yasohoye iyo foto mu kinyamakuru cyo mu gace akoreramo maze abantu batangazwa n’ukuntu aba bagabo basa neza […]Irambuye

Arashaka ko no muri USA bazajya bakora Umuganda

Francine LeFrak ni umuturage bantu bamamaye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akaba ari rwiyemezamirimo. Azwi cyane mu bikorwa byo gukora amafili i Hollywood indetse filimi yakoze kuri SIDA yahawe ibihembo binyuranye bizwi nka Tony, EMMY na Peabody Awards azwiho kandi gukora ibikorwa bifasha abantu aho atuye New York cyane gushyira hamwe abagore. Uyu mugore yaje […]Irambuye

Mukura yabonye umunyamabanga mukuru w'agateganyo

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwashyizeho Ntakirutimana Emmanuel nk’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe byagateganyo, nyuma y’uko Olivier Murindahabi wari usanzwe kuri iyi mirimo yagizwe Umunayamabanga wa FERWAFA. Iby’iyi nkuru byanditswe ku rubuga rwa Internet rw’ikipe ya Mukura VS kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe. Ngo inama ya Komite nyobozi ya Mukura yateranye kuri uyu […]Irambuye

Djibouti : U Rwanda na Djibouti biyemeje gukora mu bucuruzi

Igihugu cya Djibouti n’u Rwanda bigiye gukomeza ubufatanye mu bucuruzi bwari busanzweho ndetse hakajya habaho gukorana bya hafi hagati y’abashoramari b’ibi bihugu hakurikijwe amasezerano yasinywe kuwa kabiri n’ibihugu byombi. Ibiro by’Abashinwa bitara amakuru, Xinhua bivuga ko amasezerano yasinywe hagati ya Perezida w’inama y’ubucuruzi muri Djibouti (CCD), Youssouf Moussa Dawaleh, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu […]Irambuye

en_USEnglish