Digiqole ad

U Rwanda rwageze kuri byinshi mu ikoranabuhanga – Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana atangaza ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu ikoranabuhanga mu myaka 20 ishize. Abakoresha telefoni zigendanwa bageze ku rugero rwa 65% ndetse na murandasi yihuta yagejejwe mu bice byose by’igihugu.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana

Ibi yabitangaje mu kiganiro kizwi cyane cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Tech News Today’ gica kuri TWiT.TV akoresheje ikoranabuhanga rya Skype. Umunyamakuru akaba yaraganiriye na Minisitiri ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ku nshuro ya mbere u Rwanda rwabonye umuyoboro wa Internet mu myaka 20 ishize binyuze ku muyoboro wa VSAT.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatangiye gukoresha umuyoboro mugari w’itumanaho rya Internet ku buryo bwihuse (high speed broadband) mu myaka ine ishize aho kugeza ubu uyu muyoboro wageze hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Mu 2006 mu Rwanda abakoreshaga telefoni bari ku kigero cya 2%, ariko ubu turi kuri 65%. Birashimishije uburyo abakoresha telefone biyongereye cyane.”

Minisitiri yabwiye umunyamakuru ko ibgagezweho byaturutse ku ngamba zafashwe zinyuranye nk’uko u Rwanda rwakomeje kuba igihugu kiza ku isonga muri Afurika ndetse no ku isi mu korohereza abashoramari kuhakorera …

Mbere gato y'uko ikiganiro gitangira
Mbere gato y’uko ikiganiro gitangira

Yanongeyeho ko Abanyarwanda bafashwa mu kuzamura umutungo wabo bityo bakabasha kugerwaho n’ikoranabuhanga rifasha mu kugera kuri serivisi z’itumanaho.

YouthConnekt Google+ Hangout

Muri iki kiganiro kandi Minisitiri Nsengimana yasobanuye ibijyanye n’ikoreshwa  ry’ikoranabuhanga rya Google+ Hangout muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu kugeza amahirwe anyuranye ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Dukoresha iri koranabuhanga rya Google+ Hangout mu gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo kwihangira imirimo. Dukoresha iri koranabuhanga mu kurushaho gufasha urubyiruko guhura n’ababafasha mu kubyaza ubumenyi bafite ibisubizo binyuranye.”

Umunyamakuru Mike Elgan wayoboye iki kiganiro yashimangiye ko mu Rwanda hari ibikorwaremezo by’icyitegererezo nby’umwihariko mu kugira murandasi (Internet) yihuta; ibi bishimangirwa n’ubwiza bw’ishusho ryavaga mu Rwanda rimeze neza binyuze kuri skpye.

Ushaka kureba ikiganiro cyose kanda hano:

MYICT

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish
en_USEnglish