Digiqole ad

Mukura yabonye umunyamabanga mukuru w'agateganyo

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwashyizeho Ntakirutimana Emmanuel nk’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe byagateganyo, nyuma y’uko Olivier Murindahabi wari usanzwe kuri iyi mirimo yagizwe Umunayamabanga wa FERWAFA.

Ntakirutimana Emmanuel, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Mukura by'agateganyo
Ntakirutimana Emmanuel, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Mukura by’agateganyo

Iby’iyi nkuru byanditswe ku rubuga rwa Internet rw’ikipe ya Mukura VS kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe.

Ngo inama ya Komite nyobozi ya Mukura yateranye kuri uyu wa gatatu yemeza ko Ntakirutimana Emmanuel aba umunyamabanga w’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ko inama rusange izaterana igatora umunyamabanga mukuru.

Iyi nama ikazaba mu mpera za Shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Emmanuel Ntakirutimana yadutangarije ko yishimiye kugirirwa icyizere agahabwa iyi mirimo, ariko avuga ko atagira icyo ageraho wenyine.

Yagize ati “Ndishimye cyane kubangiriwe icyizere cyo kuba umunyamabanga wa Mukura, gusa nje gufatanya n’abo nsanze kuko ntacyo nageza ku ikipe ndi jyenyine.”

Emmanuel ageze mu ikipe ya Mukura asanga idahagaze neza mu kibuga kuko iri ku mwanya wa 9 muri Shampiyona ikaba ifite amanota 19 mu mikino 20 imaze gukina. Agomba kandi guhangana na bimwe mu bibazo by’abakinnyi nka Papa Claude wataye ikipe nyuma yo kutishimira ibihano yari yahawe.

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish