Digiqole ad

Ubushinwa: Umugabo akijijwe no gusa na Perezida wa Koreya ya Ruguru

Mu gihugu cy’Ubushinwa hari umucuruzi w’inyama zokeje ukunzwe n’abakiriya be kubera gusa na Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

Uyu mugabo asa cyane na Perezida wa Koreya ya Ruguru
Uyu mugabo asa cyane na Perezida wa Koreya ya Ruguru

Uyu mugabo yatangiye kumenyekana nyuma y’uko umwe mu bakiliya be amusabye ko bakwifotozanya maze aramwemerera. Uyu mukiliya yasohoye iyo foto mu kinyamakuru cyo mu gace akoreramo maze abantu batangazwa n’ukuntu aba bagabo basa neza neza kandi umwe ari Umushinwa undi akaba Umunyakoreya ya Ruguru.

Manchu Tuan avuga ko we atari asanzwe yiyiziho gusa n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru.

Yagize ati “Umukiliya yaraje ansaba ko twakwifotozanya kuko nsa na Kim Jong Un akabona kugura burusheti ebyiri ni uko ndabyemera.”

Uyu mugabo amaze nawe kubona ko asa n’uriya muyobozi yahisemo gukoresha isura ye yamamaza ibicuruzwa bye. Ubu yashatse undi muntu umwokereza inyama kuko atakibona umwanya kubera abakiliya benshi bifuza kwifotozanya na we.

Ubucuruzi bwe yabwimuriye imbere y’ikigo cya Kaminuza ya Shenyang iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Intara ya Liaoning mu Bushinwa kugira ngo yiyegereze urubyiruko rumukundira iriya sura.

Uko bambara bimeze kimwe, Perezida Kim Jong Un ari ibumoso
Uko bambara bimeze kimwe, Perezida Kim Jong Un ari ibumoso

Mu kiganiro yahaye Dailymail yagize ati “Ubu nshimishwa no kubona ukuntu imari yanjye igurwa kubera ko isura yanjye isa n’iya Perezida wa Koreya ya Ruguru. Ariko mfite ikibazo kuko iyo ntahari abakiliya banga kugura burusheti batambonye ngo twifotozanye, bigatuma mpomba.”

Abakiliya be b’Abashinwa ngo usanga babwirana bati “Muze tujye kugura Kebabs (burusheti) kwa Kim-Jong Un.”

Inyogo zabo kuzitandukanya biragoye
Inyogo zabo kuzitandukanya biragoye
Ari ku cyokezo cy'inyama
Ari ku cyokezo cy’inyama
Kim Jong Un atanga amategeko
Kim Jong Un atanga amategeko
Uyu mugabo akunzwe cyane n'abakiliya bamushakaho amafoto
Uyu mugabo akunzwe cyane n’abakiliya bamushakaho amafoto

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bazakoreshe  ADN    kuko   ukobasa  cyane   ntakuntu  baba badafitanye   Isano.

  • IKIZAKIZA UMUNTU IMANA IKIREMA MBERE YE RWOSE!REKA RERO UMUNSI 1 JONG AZAZE KUREBA IMPANGA YE UREBE KO MANCHU ATABA UMUHERWE KUBERA ISURA YE! HE NTA KWIHEBA RWOSE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish