Kuri uyu wa kabiri Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yarwo yo kurwanya ruswa, akarengane ndetse n’ibindi byaha bishamikiyeho, rwatangije gahunda yo guhugura abakozi bose bashobora kugira aho bahurira na ruswa bo mu turere twose tw’igihugu. Aya mahugurwa agamije kwigisha no gusobanura icyaha cya ruswa, yagenewe abakozi bo mu mirenge bakunze kwakira abaturage cyane. Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi […]Irambuye
Laurent Gbagbo wabaye Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire, ubu ari mu maboko y’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yafashwe n’uburwayi bw’ihungabana ibyitwa ‘Post traumatic stress disorder’, ndetse ngo n’umubiri we wafashe n’indwara nk’uko bikubiye mu nyandiko z’urukiko. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byavuze ko Umucamanza w’Urukiko mpuzamahanga, ICC yateye utwatsi ubusabe bwa Laurent Gbagbo bwo kurekurwa by’agateganyo kubera […]Irambuye
Mu rwego rwo kumenyesha abaturage inama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango wo mu bihugu bya Africa y’Uburasirazuba wita ku musaruro w’ibinyampeke (EACGC), Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko kuba hari abinubira ko umusaruro w’ubuhinzi udafite isoko hari ubwo bikabirizwa, cyangwa bikaba aribyo ariko hari impamvu zibisobanura. Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nzeri […]Irambuye
Patrice Gahungu, umuvugizi w’ishyaka rya ‘Union pour la Paix et la Démocratie’ (UPD) yishwe arashwe mu murwa mukuru wa Bujumbura nk’uko byemejwe na Police yaho. Uyu mugabo yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ubwo yari mu modoka atwaye ataha iwe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa mbere. Gahungu akurikiye Zedi Feruzi umuyobozi w’iri shyaka nawe […]Irambuye
Mu gutangiza ukwezi kwahariwe kwirinda impanuka zo mu muhanda, Umuyobozi wa Polisi wungirije Marizamunda Juvénal, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugeza mu kwezi kwa Kanama abantu barenga 200 bazize impanuka, asaba abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda mu gihe batwara ibinyabiziga. Umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe kwirinda impanuka zo mu muhanda cyabimburiwe n’urugendo rwahereye […]Irambuye
Mu Rwanda mu mezi atandatu gusa harabarurwa abantu bagera kuri 309 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda, 46% by’abapfuye ni abanyaguru. Ministeri y’ibikorwa remezo iratangaza ko iki ari kibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda ngo bitarenze ukwezi kwa kabiri kw’umwaka utaha imodoka zitwara abantu n’ibintu zizaba zamaze gushyirwamo ibyuma bizibuza kurenza umuvuduko wagenwe mu Rwanda. Ibi […]Irambuye
Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban Ki-moon, yemeye ko Umuryango w’Abibumbye wananiwe kugira icyo ukora ngo intambara muri Syria irangire kubera ubwumvikane buke mu bihugu by’ibihanganjye, ibihumbi by’abantu bikomeje gitikira, abandi batagira ingano bahunga umusubizo mu buryo butigeze bubaho muri iki kinyejana. Umunyamabanga Mukuru wa UN yatangarije ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ko ibihugu by’ibihanganjye, […]Irambuye
Misitiri w’Uburezi mushya Dr Papias Musafiri Malimba, avuga ko amafaranga y’inguzanyo ahabwa umunyeshuri wa kaminuza buri kwezi ngo amufashe ‘ayitwa Bourse’, ngo muri uyu mwaka ntaziyongera kabone n’ubwo umunyeshuri azajya aguza banki, ariko ngo azajya atangirwa ku gihe. Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki 2 Nzeri, nibwo Inteko rusange y’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena itangwa […]Irambuye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame witabiriye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite umutongo kamere n’amabuye y’agaciro, ashimangira ihame ry’uko ibiva mu mutungo kamere bizajya bisaranganywa haherewe ku bawuturiye. Muri uyu muhango hiswe amazina abana b’ingagi 24, bavutse mu miryango itandukanye y’ingagi […]Irambuye
Umunyarwanda witwa Birinkindi Claver kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeri yitabye urukiko rw’i Stockholm muri Suede/Sweden ashinjwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Birinkindi amaze igihe afunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha ashinjwa. Mu kiganiro BBC yagiranye n’umushinjacyaha Tara Host kuri telephone, yasobanuye ko mu mwaka […]Irambuye