Digiqole ad

UN iri kunanirwa muri Syria kubera inyungu z’ibihangange – Ban ki-moon

 UN iri kunanirwa muri Syria kubera inyungu z’ibihangange – Ban ki-moon

Umunyamabanga Mukuru wa UN Ban Ki-Moon

Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban Ki-moon, yemeye ko Umuryango w’Abibumbye wananiwe kugira icyo ukora ngo intambara muri Syria irangire kubera ubwumvikane buke mu bihugu by’ibihanganjye, ibihumbi by’abantu bikomeje gitikira, abandi batagira ingano bahunga umusubizo mu buryo butigeze bubaho muri iki kinyejana.

Umunyamabanga Mukuru wa UN Bon Ki-Moon yemeje ko abnshi basaba impinduka mu mikorere y'umuryango ayobora
Umunyamabanga Mukuru wa UN Bon Ki-Moon yemeje ko abnshi basaba impinduka mu mikorere y’umuryango ayobora

Umunyamabanga Mukuru wa UN yatangarije ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ko ibihugu by’ibihanganjye, U Burusiya (Russia) n’U Bushinwa (China) bikwiye kwagura imboni bikareba ibirenze inyungu z’igihugu gusa “look beyond national interest” bikareka gutambamira Akanama k’Umutekano ka UN kakarangiza imvururu zibera muri Syria mu gihe impunzi zisuka i Burayi zimaze kurenga urwego byari byitezweho.

Yagize ati “Dukeneye gushyira hamwe, ubumwe bufite intego, by’umwihariko abanyamuryango bafite icyicaro gihoraho mu Kanama k’Umutekano ka UN.”

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Ki-Moon yongeyeho ati “Iyo bacitsemo ibice (ibihanganjye), biba bigoye cyane kuri UN kugira icyo ikora. Ni yo mpamvu nasabaga abanyamuryango b’Akanama k’Umutekano ka UN kureba inyungu zirenze iz’igihugu. Tugomba kureba mu nyungu z’Isi.”

Yongeye ko “Igihe abanyamuryango b’Akanama k’Umutekano bashyize hamwe, byagaragaje gutanga umusaruro ukomeye kandi mu buryo bwihuse mu kurangiza ibibazo, ibyo byabayeho mu kugenzura intwaro kirimbuzi muri Syria.”

Umunyamabanga Mukuru wa UN yirinze kuvuga amazina y’ibihugu, ariko U Burusiya n’U Bushinwa byakunze gutambamira ibyemezo byagira icyo bikora kuri Guverinoma ya Syria, bikangisha ibihano cyangwa kuyitegeka kwicara mu biganiro n’abayirwanya.

Mu mwaka ushize, ibi bihugu bibiri byanze icyemezo cyari cyashyigikiwe n’ibihugu 13 bindi mu bigize Akanama k’Umutekano, ibihugu bisaba ko mu bibera muri Syria byakorwaho iperereza n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholande.

Ban Ki-Moon ashyigikiye ko uru rukiko rwa ICC rwakora iperereza muri Syria, ngo kuko abaturage baho bafite uburenganzira nta yegayezwa ku butabera.

Umunyamabanga Mukuru wa UN yari yagaragaje agahinda n’ishavu mu nama mpuzamahanga yo guhagarika intambara muri Syria, akaba yaravuze ko Umuryango w’Abibumbye watakaje icyizere abantu bari bawufitiye.

Imibare y’abiciwe mu ntamabara zibera muri ntivugwaho rumwe, ariko ubu havugwa abagera ku bihumbi 300, izi ntambara zakuye mu byabo abaturage bagera kuri miliyoni 22.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ashishanya guhunga kw’Abanyasiriya nk’ugukomeye kuruta ukundi kwabayeho muri iki Kinyejana.

Abantu bakabakaba miliyoni enye bavuye mu gihugu bahungira mu bihugu bituranyi bya Syria, ½ cy’abo bose bagiye mu gihugu cya Turukiya (Turkey). Ababarirwa mu Magana bagerageje ingendo, zikomeye kandi njyanamuntu bashaka kujya ku mugabane w’Uburayi.

UNHCR ivuga ko abantu 350 000 b’Abanyasiriya bagerageje kwandika basaba ubuhungiro bwa politiki ku mugabane w’Uburayi.

Mu kwezi kwa Kanama, Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, ngo yaba yaratangaje ko igihugu cy’U Burusiya kizakomeza kumuba inyuma n’ubutegetsi bwe.

Assad mu kiganiro yagiranye na Televiyo y’Umutwe wa Hezbollah yavuze ko bafitiye icyizere igihugu cy’U Burusiya, ndetse yemeza ko kitagamburuzwa ngo gitererane inshuti zacyo nk’uko Amerika ibigenza.

Umunyamabanga wa UN yabwiye The Guardian ko hari ubusabe bw’ibihugu byinshi bisaba ivugururwa ry’imikorere ya UN, ni mugihe uyu muryango uzuzuza imyaka 70 unshinzwe vuba aha.

Ban Ki-Moon yagize ati “Ibitekerezo byinshi byiza byatanzwe n’ibihugu binyamuryango, kandi hari abenshi mu byo batekereza n’ibyo bagaragaje muri abo banyamuryango, basaba ko impinduka muri politike mu buryo bumena amaraso ‘dramatic changes in political’ no mu mutekano w’Isi, Akanama k’Umutekano kahindura ingendo, ibintu bigakorwa mu buryo bwubaha amahame ya demokarasi, mu mucyo no mu nzira iboneye.”

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ntibizoroha

  • Uyu muryango wananiwe cyera 1994 ubwo bareberaga abantu Bari kwicwa bakitahira none amaraso yabantu yabageze mubwonko nimivumo yinfyubyi yuko ntacyo yabamariye

  • Yewe nta ONU ibaho ni agakingirizo ko gukomeza gukoloniza ibihugu, uyizera kamubayeho

Comments are closed.

en_USEnglish