UK: Umucamanza yanzuye ko abagabo 5 bakekwaho Jenoside batoherezwa mu Rwanda
Umucamanza wo mu mujyi wa London yafashe icyemezo cyo kutazohereza abagabo batanu b’Ababanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba Banyarwanda ni Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza na Celestin Ugirashebuja bose bari ba Bourgmestres mu gihe cya Jenoside.
Undi ni Dr Vincent Bajinya, wari umuganga i Kigali na Dr Celestin Mutabaruka, wakoraga mu by’Ubuhinzi.
Aba bantu batawe muri yombi mu 2013, u Rwanda rusaba ko bazanwa mu gihugu bakaba ariho baburanira.
Bose bashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umucamanza wo ku rwego rw’akarere, Emma Arbuthnot kuri uyu wa kabiri yabwiye abo baregwa ko icyemezo cyo kubohereza mu Rwanda kitagikomeje.
Urwego rw’Ubushinjacyaha (Crown Prosecution Service) rwatangaje ko rugiye kujuririra icyo cyemezo cy’umucamanza.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ariko se kweli aba bazungu ibyo baba barimo ni ibiki? Abo bagenocidaires banga kohereza aho bamariye abantu barabagumana kubera ko babafitemo muti ki? Ariko harimo akantu. Ariko se hari n’ikibazo bafite? Imitungo yabo bari bafite mu Rwanda ifite abashumba, baboherereza amafaranga avuyemo, agatunga imiryango yabo aho yomonganiye, hababaje ibyo abo basize bahekuye.
Ariko kuki abasomyi tutandika twamagana ibi bintu! Ko batabacira imanza se nibura, ariko u Rwanda rukabna ubutabera, nako isi yose, dore ko genocide ari icyaha gikorerwa isi yose (universal).
Comments are closed.