Digiqole ad

Umwiherero w’Amavubi azakina CHAN ushobora kwimurirwa i Nyakinama

 Umwiherero w’Amavubi azakina CHAN ushobora kwimurirwa i Nyakinama

Amavubi Stars yiteguye kuzitwara neza muri CHAN 2016 izabera mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’abakina mu gihugu imbere irimo kwitegura igikombe cya Afurika, (CHAN2016) izabera mu Rwanda muri Mutarama. Kuba umutoza wayo Johnny Mackinstry yifuza gutoreza abasore be ku kibuga cy’ubwatsi, niyo mpamvu umwiherero w’Amavubi ashobora kujyanwa i Musanze.

Amavubi Stars yiteguye kuzitwara neza muri CHAN 2016 izabera mu Rwanda
Amavubi Stars yiteguye kuzitwara neza muri CHAN 2016 izabera mu Rwanda

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule yadutangarije ko umwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura CHAN ushobora kuvanwa i Rubavu nk’uko byari byatangajwe mbere, ukimurirwa i Musanze, bitewe n’ubusabe bw’abatoza b’Amavubi.

Nzamwita yagize ati: “Johnathan (Mackinstry utoza Amavubi) yadusabye ko yategurira ikipe ye ahantu hari ku butumburuke bwo hejuru. Bikaba byafasha ikipe mu kuzamura ‘condition physique’. Yari yadusabye kujyana ikipe i Rubavu, atazi ko i Musanze hari ikibuga cyakorerwaho imyitozo.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’uko u Rwanda ruri mu itsinda rizakinira ku kibuga cy’ubwatsi (Stade Amahoro), baje gusanga bikwiye ko n’imyitozo yakorerwa ku kibuga cy’ubwatsi bw’umwimerere.

Iyi ikaba ariyo mpamvu umwiherero w’Amavubi ushobora kuvanwa i Rubavu ahari ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano (terrain synthetique), ukimurirwa i Musanze mu kigo cya gisirikare cya Nyakinama.

Umwanzuro wa nyuma urafatwa n’umutoza Johnny Mackinstry wasuye iki kibuga kuri iki cyumweru.

CHAN 2016, Amavubi ari mu itsinda A, hamwe na Cote d’Ivoire, Gabon na Maroc.

Umukino wo gufungura iri rushanwa uzahuza Amavubi y’u Rwanda n’inzovu za Cote d’ivoire uteganyijwe tariki 16 Mutarama 2016, saa cyenda z’amanywa (15h00) kuri stade Amahoro.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish