HWPL, umuryango wita ku Mahoro, uraharanira ko Intambara ku Isi

Uyu muryango, Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light, (HWPL) watangiriye mu gihugu cya Korea, ufite abawuhagarariye mu Rwanda, bavuga ko bakeneye amajwi y’Abanyarwanda 5000, ku gira ngo nibura Umuryango w’Abibumbye UN, yemera ko ibihugu bisinya Itegeko ry’Amahoro ku Isi no guhagarika Intembara. Bosco Nshimiyimana Umuvugizi w’Amahoro, ku rwego rw’Umuryango w’Ihuriro ry’Amatorero mu kumenyesha Ukuri, […]Irambuye

Uwamariya ngo yiteguye gushyira Muhanga mu turere twesa imihigo

Umuyobozi  mushya w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice afite ingamba nshya mu mikorere y’akarere ke, ndetse ngo Muhanga nk’akarere katoranyijwe mu kugira umijyi minini wunganira Kigali, ngo ntigakwiye guhora kaza mu turere twa nyuma mu kwesa imihigo. Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke, Uwamariya Beatrice yadutangarije ko mu karere ke kagizwe n’imirenge 12, ine muri iyo ikaba iri […]Irambuye

Hari igihe ukenera abakubwira “hoya” kugira ngo ube uwo ugomba

Mu buzima, byinshi tubifashwa n’abantu bagenzi bacu, ndetse ntawabaho ubuzima bwa nyamwigendaho ngo agire icyo ageraho! Ariko iyo Imana ibona ibyiringiro byawe warabishyize mu bantu gusa, ijya yemera ko haribyo batagukorera kandi babishoboye, ngo nawe ugire icyo wimarira! Ibi bihe byo kubwirwa “NO” narabisuzumye nsanga bibabaza ubinyuramo, ako kanya ariko wasuzuma ugasanga iyo bitabaho utari […]Irambuye

Ikibazo cy’ubushomeri mu barangije amashuri kiracyari ingorabahizi

Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’akarere ivuga ku murimo, atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta irajwe inshinga no kugabanya umubare w’abantu badafite akazi cyane cyane biganje mu barangije amashuri. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubushomeri bushobora kuba inzitizi ikomeye yo kugera ku cyerekezo U Rwanda rwihaye, Vision 2020 na […]Irambuye

Umuryango ARCOS na CI yazanye uburyo bushya bwo kubungabunga ibidukikije

Umuryango ubungabunga ibidukikije mu muhora wa Albert (Albertine Rift Conservation Society (ARCOS)), ufatanyije n’umuryango mpuzamahanga ubungabunga ibidukikije (Conservation International (CI)) batangije uburyo bushya bwo kubungabunga ibidukikije mu buhinzi bahereye mu buhinzi bwa kawa mu Rwanda, banataha ibikorwa byagezeho mu myaka ibiri ubu buryo bukoreshwa mu Rwanda. Muri ubu buryo bwitwa mu rurimi rw’icyongereza Conservation Agreement, […]Irambuye

Rusizi: IGP Gasana yavuze ko gukorera impushya zo gutwara bigiye

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ubwo yasuraga abamotari 1 200 bagize ihuriro UCMR (Union des Cooperatives des Motars Rusizi) ku minogereze ya gahunda yo kurinda umutekano waba mu muhanda n’uw’igihugu, yavuze ko uburyo busanzwe bwa rusange bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) buri hafi guhinduka hakifashishwa ikoranabuhanga gusa. Ibizamini […]Irambuye

Muhanga: Abahinzi b’ikawa ntibanejejwe n’igiciro bagurirwaho

Abahinzi b’ikawa mu karere ka Muhanga, akagari ka Shori bavuga ko igiciro kingana n’amafaranga y’u Rwanda 150 bagurirwaho ikawa muri uyu mwaka kidahagije ugereranyije n’ukuntu bavunika. NAEB yo ivuga ko atariyo igena igiciro ahubwo ngo kigenwa n’uko ku isoko umusaruro w’ikawa uhagaze.   Ikawa ni kimwe mu bihigwa bizamura ubukungu, ndetse mu mwaka ushize wa […]Irambuye

en_USEnglish