HWPL, umuryango wita ku Mahoro, uraharanira ko Intambara ku Isi zirangira
Uyu muryango, Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light, (HWPL) watangiriye mu gihugu cya Korea, ufite abawuhagarariye mu Rwanda, bavuga ko bakeneye amajwi y’Abanyarwanda 5000, ku gira ngo nibura Umuryango w’Abibumbye UN, yemera ko ibihugu bisinya Itegeko ry’Amahoro ku Isi no guhagarika Intembara.
Bosco Nshimiyimana Umuvugizi w’Amahoro, ku rwego rw’Umuryango w’Ihuriro ry’Amatorero mu kumenyesha Ukuri, HWPL, yatangarije Umuseke ko itegeko ry’amahoro no guhagarika intambara (Declaration of Peace and Cessation of War) riraba buri wese.
Avuga ko ubukangurambaga bugamije kubwira abantu kwimakaza amahoro no guhagarika intambara bugenewe abantu bose.
Uyu muryango ukorana n’inzego za politiki, amadini, urubyiruko n’inzego z’abagore, ngo watangije ubwo bukangurambaga tariki ya 16/3/2016 i Seoul.
Bosco Nshimiyimana avuga ko ibyo basobanurira abantu hariko ko ubwoko bw’umuntu, aho akomoka, n’itorero asengeramo bidakwiye kuba intandaro y’amakimbirane cyangwa intambara.
Yagize ati “Turifuza amahoro, turifuza ko Isi yose ibimenya igasinya amasezerano y’amahoro, ku buryo buri muryango wose, idini, itorero ryose, ryisanga riri mu murongo umwe wo kubaka amahoro ku Isi kuko aricyo cyifuzo dufite twese.”
Nshimiyimana yatangarije Umuseke ko ubukangurambaga nk’ubu bubaye ku nshuro ya gatandatu, ariko ngo mbere habaye gusobanurira abantu iby’iki gikorwa, hashize icyumweru abivuze.
Agira ati “Amahoro ni ikintu gikomeye ku Isi buri wese akeneye, urubyiruko ni twe dushorwa mu ntambara, ni twe dushorwa mu bisenya Isi, ni twe tugomba kuba umusembura gutuma amaharo aganza.”
Avuga ko mu Rwanda hari amahoro, ati “Turi abantu b’intangarugero mu gutuma Isi yose imenya ko hari amahoro, tunabungabunga amahoro, ariko dukeneye ko iri tegeko mu Rwanda tuba aba mbere mu kurisinyisha abantu benshi, 5000 dukeneye mu Rwanda, mu rwego rwa UN bo bazakora icyo bagomba gukora.”
Kugira ngo ibyo bigerweho, ngo “harasabwa ubwitange, harasabwa umubare munini w’urubyiruko, umubare w’ababyeyi kugira ngo itegeko risinywe mu rwego rw’Isi yose.”
Ubu bukangurambaga bwo gushaka umubare w’abasinya kugira ngo itegeko ry’Amahoro no guhagarika intambara ku Isi ryemerwe na UN, bukorerwa mu bihugu 30 birenga ku Isi, ariko ngo umuryango HWPL wo ukorera mu bihugu birenga 100 ku Isi.
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW