Umuryango ARCOS na CI yazanye uburyo bushya bwo kubungabunga ibidukikije mu buhinzi
Umuryango ubungabunga ibidukikije mu muhora wa Albert (Albertine Rift Conservation Society (ARCOS)), ufatanyije n’umuryango mpuzamahanga ubungabunga ibidukikije (Conservation International (CI)) batangije uburyo bushya bwo kubungabunga ibidukikije mu buhinzi bahereye mu buhinzi bwa kawa mu Rwanda, banataha ibikorwa byagezeho mu myaka ibiri ubu buryo bukoreshwa mu Rwanda.
Muri ubu buryo bwitwa mu rurimi rw’icyongereza Conservation Agreement, abahinzi bagirana amasezerano na ARCOS yo gukora ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije, maze nabo bagafashwa mu guteza imbere ibikorwa byabo bibabyarira inyungu.
Ubu buryo kugeza ubu bwatangijwe mu turere dutatu nk’ikitegererezo, aho ARCOS ikorana n’abahinzi ndetse na za company zikorana n’abahinzi ba kawa aribo Abateraninkunga ba Sholi i Muhanga, KZ Noir ltd i Shangi na Mini coffee washing station ltd i Gitesi.
Muri uyu mushinga w’ikitegererezo abahinzi bahuguwe mu bijyanye n’ubuhinzi burambye, bafashwa mu kubaka uburyo bugezweho bwo gusukura amazi ava mu ruganda rutonora kawa, ndetse banigishwa ndetse banafashwa gushyiraho uburyo bushya bwo kubyaza imyanda ibora ifumbire bahereye ku bishishwa bya kawa.
Nyuma yo gukurikiza amabwiriza y’ubuhinzi burambye harimo cyane gukora ubuhinzi butabangamira ibidukikije, aya mashyirahamwe yabahinzi yatsindiye icyemezo cy’ubuziranenge bwa kawa yabo cyatanzwe na RainForest Alliance.
Iki cyemezo n’intambwe ikomeye mu kugera ku masoko mpuzamahanga ya kawa ndetse bikajyana no kwiyongera kw’agaciro ka kawa yabo.
Umuyobozi wa ARCOS Dr. Sam Kanyamibwa avugako gufata neza ibidukikije bikwiye kuba inkingi mu mirimo yacu ya buri munsi, ngo kuko aribyo nkingi y’ubuzima bwacu ndetse y’inyungu z’ibyo dukora byose urebye ku buryo burambye.
Kanyamibwa yagize ati « Twese tugomba guhuriza hamwe tukabungabunga ibidukikije mu mirimo yacu yaburi munsi yaba ubuhinzi cyangwa ubworozi. Yasabye kandi abikorera ku giti cyabo kuzana impinduka mu mirimo yabo, bakita ku bidukikije kuko aribyo nkingi ya mwamba y’ubucuruzi burambye ».
Umuyobozi wa karere ka Muhanga Mme Uwamariya Beatrice ashima ubu buryo nk’uburyo bwiza bwo gufata neza ibidukikije cyane ko igice kinini cy’u Rwanda kidakomye ari ibikorwa by’ubuhinzi bihari.
Yanashimiye kandi umuryango ARCOS na CI kubwo gutekereza gutangirana na Muhanga mugushyira mu bikorwa ubu buryo ; anabasezeranya ubufatanye bushoboka bwose muri aka karere. Yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ibidukikije ndetse no kwita ku gihigwa cya kawa ngo kuko ari kimwe mu bihigwa bigize ubukungu bw’u Rwanda
Perezida wa cooperative Abateraninkunga ba Sholi yavuze ko amahugurwa bahawe na ARCOS yatumye basobanurirwa uburyo bwo kubungabunga kawa yabo kuva ikiri mu murima kugeza igeze ku isoko.
Umuryango ARCOS, ubu wabonye inkunga ikabakaba 700000 by’ amadolari uyahawe n’ikigega cy’ibidukikije ndetse no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe mu Rwanda (FONERWA), uteganya gukorana n’ayandi mashyirahamwe y’abaturage mu turere twa Bugesera, Kirehe na Rutsiro ; hagakoreshwa ubu buryo bw’amasezerano mu kurengera ibidukikije (Conservation Agreement Approach).
Ubu buryo bwatangijwe kandi bukaba bukoreshwa na Conservation International guhera muri 2002. Ubu imishinga 51 ikoresha ubu buryo iri gushyirwa mu bikorwa muri Africa, Asia, Latin America ndetse na Pacific. Ubu buryo ni ubwa mbere bwari bukoresheje mu Rwanda.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW