Amahugurwa ku guhashya intwaro nto n’iziciriritse muri rubanda

Kuri uyu wa gatatu muri Lemigo Hotel niho habereye amahugurwa y’abagize umuryango wa RECSA (Regional Centre on Small Arms) ugamije kurwanya no gukumira intwaro nto n’iziciriritse mu baturage. Intwaro nto n’iziciriritse ngo n’ikibazo kiri ku isi hose kuko byoroshye kuzitwara kandi bikagorana kugirango abazifite bazifatanwe. Ibi ngo bituma hari abazikoresha benshi mu bwicanyi muri aka […]Irambuye

Koffi Annan avuga kuwasimbura Louis Moreno Okampo

Mandat y’umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Louis Moreno Ocampo izarangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2011, ahazahita haba amatora y’ugomba kumusimbura. Uwahoze ari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Koffi Atta Annan avuga ko ugomba gufata uyu mwanya agomba kuba ari umuntu wigenga rwose. Yashimangiye ko mu itorwa rye hadakwiye kuba ibyo we yise ‘amacenga ya Politiki mu gutora umuntu […]Irambuye

Abanyarwanda biga muri ANNAMALAI University bateranye mu kwikemurira ibibazo

Kuri iki cyumweru mu Ubuhinde(india) ahitwa CHIDAMBARAM ho muntara ya CHENAI muri leta ya TAMIL-NADU abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza ya ANNAMALAI habereye ihuriro ryokwiga kubuzima, Imyigire n’ibindi bibazo bibareba aho bagiye gushaka ubwenge. Muri iri huriro habereye kandi igikorwa cyo kumurikira abanyeshuri, ubuyobozi bushya buyobora aba banyarwanda baga muri iyi Kaminuza bwatowe n’aba banyeshyuri […]Irambuye

Sebanani Crespo ntiyirukanwe muri APR kuko ari umuririmbyi

Umukinnyi akaba n’umuririmbyi Sebanani Emmanuel uherutse kwirukanwa mu ikipe ya APR amakuru atugeraho aremeza ko APR itamwirukanye kuko ari umuhanzi nkuko benshi babyemeza. Amakuru dukesha bamwe mu bari imbere mu ikipe ya APR aratubwira ko imvano yo kwirukanwa kwa Crespo ari imikino ihuza amakipe ya gisirikare yareye I Bujumbura mu kwezi kwa munani uyu mwana, […]Irambuye

Balotelli yarokotse inkongi mu nzu ye mbere yo gutsinda Man

Uyu rutahizamu yavanywe mu nzu ye ari muzima mu gihe yari imaze gufatwa n’inkongi y’umuriro, bikaba byarabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu amasaha make mbe yo gukina umukino na Manchester United. Mu gihe cy’iminota 30 ikipe y’abazimya umuriro yari imaze kuzimya inzu ya Mario Balotelli, yari yafashwe n’inkongi bitewe n’ibintu byaka (feux […]Irambuye

Sarkozy na David Cameron batonganye bapfa amaEURO

President w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy na Ministre w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron bateranya amagambo kuri iki cyumweru kubera ibyo Sarkozy yita kwivanga kw’Ubwongereza (UK) mu bihugu bikoresha ifaranga rya EURO. Mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU)I Bruxelles, bigaga ku kibazo cy’ihungabana ry’ubukungu rihangayikishije Uburayi bwose by’umwihariko bimwe mu bihugu bigize uriya muryango […]Irambuye

Rayon sport yabonye inota rimwe ihavana akayabo

Kuri stade Amahoro mu mukino Rayon Sport yari yakiriye ikipe ya APR FC, urangiye amakipe yombi anganyije 2-2. Rayon Sport ikaba ntagushidikanya ihavanye amafaranga menshi bitewe n’umubare munini udasanzwe wabari baje kuri uyu mukino wishyurwaga amake 1000Frw. Ni umukino wari wahuruje imbaga y’abantu dore ko Stade Amahoro bitaherukaga ko ikubita ikuzura abantu baje kureba umupira […]Irambuye

NTAGUNGIRA Celestin (Abega) niwe muyobozi mushya wa FERWAFA

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ku kicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA habereye amatora y’umuyobozi mushya wayo, hatowe Ntagungira Celestin uzwi cyane ku izina rya Abega. Abega yatsinze ku bwiganze bw’amajwi y’inteko itora igizwe n’abayobozi b’amakipe yemewe na FERWAFA, akaba yabonye amajwi  83, uwamukurikiye ni  NDANGUZA Theonas we wagize amajwi 4 naho amajwi abiri […]Irambuye

Ikiraro gishya gihuza u Rwanda na Congo kuri Rusizi I

Ahitwa kuri Rusizi yambere, ku mupaka uhuza u Rwanda na DRCongo, hagiye kubakwa ikiraro gishya gihuza ibihugu byombi gisimbura igishaje. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Bukavu, Germain Baliwa Ramazani  igihe yasuraga Site ya Rusizi I, iki kiraro kikaba kizubakwa mu gihe cy’umwaka umwe, yabitangarije radio okapi dukesha iyi nkuru. Iki kiraro kizubakwa mu rwego […]Irambuye

en_USEnglish