Digiqole ad

Rwigema Pierre Celestin ati: “Umwanya wose nahabwa nawukora ndacyafite imbaraga”

Muri Novotel Hotel mu kiganiro n’abanyamakuru Pierre Celestin Rwigema yatanze kuri uyu wa mbere nyuma yo kugera mu Rwanda kuwa gatandatu, yatangaje ko ataje guhabwa umwanya wa politiki, ariko ko hari uwo ahawe yawukora neza kuko agifite imbaraga.

Rwigema Pierre Celestin ati: "na madam azaza vuba"
Rwigema Pierre Celestin ati: "na madame azaza vuba"

Uyu mugabo wabaye Ministre w’intebe w’u Rwanda, yari amaze imyaka 10 mu buhungiro muri Amerika, yatangaje ko atashye ngo afatanye n’abandi kubaka igihugu cye. Avuga ko yakiriwe neza akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe kuwa gatandatu nimugoroba.

Rwigema wari utuye muri Leta ya Calofornia mu mujyi wa Los Angeles yavuze ko yumvise ari ngombwa ko ataha iwabo nyuma yo kugirwa umwere kubyo yaregwaga, no kumva intambwe igihugu cye kirimaze kugeraho mu iterambere abihereye kuri Raporo za ONU n’ubuhamya yagiye ahabwa.

Abajijwe kubyo atekereza kubyo yaregwaga n’ibyo yaba yaravuze akimara guhunga, yavuze ko hari imvugo itari nziza yakoresheje akimara guhunga avuga ku mpamvu zitumye ahunga, yongeraho ko abisabira imbabazi.

Gusa yashimangiye ko byose ngo byaterwaga  n’imvugo yakoreshwaga n’umushinjacyaha mukuru icyo gihe, GAHIMA Gerard, mu gihe yamushinjaga.

Pierre Celestin Rwigema, 58, yatangarije abanyamakuru ko abona intambwe u Rwanda rumaze gutera ruyikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na President Kagame. Akavuga ko ariyo mpamvu amahanga ngo aza kurebera ku Rwanda intambwe rwateye rwiyubaka nyuma yo kuva mu icuraburindi mu 1994.

Yagize ati: “Nk’umuntu wabaye Ministre w’intebe sinari kuza nihishahisha, nakiriwe neza cyane ku kibuga cy’indege, natembereye Umujyi wa Kigali, mbona umaze kugera kuri byinshi cyane

Yavuze kandi ko gutaha kwe atari ikibazo cy’ubuzima, ahubwo ari uko yumva ntacyo yari akikanga cyamubuza kugaruka kuba mu Rwanda. Yemeje ko umugore we nawe ari vuba akaza mu Rwanda, ndetse ko n’abana be nibarangiza ishuri bazataha mu Rwanda.

Pierre Celestin Rwigema abajijwe niba ntacyo avuga kuri Rusesabagina nawe uba muri Amerika, avuga ko ibya Rusesabagina abyumva gusa, ko yigeze kumusaba kudakoresha amateka y’u Rwanda ayagoretse mu gushaka inyungu ze,  yatangaje ko atemera uburyo yakoresheje Genocide yabaye mu Rwanda mu nyungu ze bwite akavuga ibintu bitari ukuri muri Film ye ya “Hotel Rwanda” kuko we ubwe yari yibereye muri Hotel des Milles Collines.

Uyu mugabo wabaye Ministre w’intebe kuva mu 1995 kugeza mu 2000 agarutse mu Rwanda nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bushyinguye  by’agateganyo dosiye yibyo yaregwaga, bitewe n’uko ibimenyetso bimushinja bidafatika.

Gusa ubu bushinjacyaha bwatangaje ko niharamuka hongeye kuboneka ibindi bimenyetso bishya bimushinja kugira uruhare muri Genoside yajyanwa imbere y’inkiko.

Kuri iki kibazo Rwigema akaba yatangaje ko yiteguye kuburana igihe cyose yahamagazwa n’inkiko.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

27 Comments

  • agakino.com

  • YEMWEEEE!!!!!!!!!!!

  • ndabona ayarananutse yarashizemo yanze gupfira ahanze cg wenda nasubizwa mu mirimo dore ko mbona ateze amashyi nk`uwisabira, azongera agarure ubuyanje9 butari ubwa Bizimungu SVP)

  • mbere yo kumuha akazi babanze bamunyuze muri GEREZA 1930,ashyire ubwenge ku gihe.ese ko yashizemo cg aje gupfira mu rwamubyaye,ariko nabyo n’ubutwari.

  • Yose ni amaco yinda. Abanyarwanda mwibagirwa vuba gusa.

    • biterwa n’icyo wita amaco y’inda,none niba umuntu asubije ubwenge ku gihe agakora igikwiye kuki mubibonamo ubugwari? ubwo simwe mufite ibibazo ahubwo?

  • Welcome back Tonto imuturirwa turagutegereje imikindo twamaze kuyisasa munzira uzanyuramo.Gusa babakambwe benshi waruzi baratashye. UZIBUKE KWIBUTSA BIRUTA WARI MINISANTE NA DIOCESE GATURIKA YA KABGAYI KO RYAVURIRO MWARI MWARI MWATWEMEREYE IKIRURI RYAGIYE NKA NYOMBERI

  • Ariko mbibarize : ni uku politiki ikinwa? cg ni ayinda ikora??? nibarize Leta ko urukiko rukatira Rwigema (rutari urwi inkotanyi nkuko yakunze ku byivugira akiri ku mbehe ya KINANI),KO BYANYUZE kuri radio rubanda twese tukabimenya kuki yahindurwa umwere mu ibanga???!! ariko koko ubu si akarengane ku batagirwa abere kuko nta nyungu za politiki bababonamo. Politiki cg ifaranga guhonyora ubutabera ni agashinyaguro ku nzira karengane.
    Ariko rwose Rwanda ubu uragana he???
    Cyokora disi Inzara yo yarigiye ku mwicira imahanga,yashizemo pe!!! niba rero ari ukugirango bamwondore ye kugwa umudari kandi yarayoboye gouvernement byo byakumvikana,ariko ubutabera bwo tweretswe ko ntabubaho habaho inyungu za politiki gusa.

  • Abanyarwanda bakwiye kuva mumwijima kuko nabwo ari byiza ko les jeunes batekereza nkaba Tonton.

  • Nikemezo cya kigabo yafashe.
    Erega ntagihugu cyaruta U RWANDA.
    Natwe turimo twisuganya. sakindi izabe ibyara ikindi. Nta Paradizo iba ku isi.
    Kandi ntahataba ibibazo.
    Erega ntanikibuze mu Rwanda kiri muri ayo
    mahanga.
    Genda Rwanda uri Nziza!

  • Gutaha kwa Rwigema ni ubushake bwe nkaburi munyarwanda wese ukunda igihugu cye kandi ufite ubushake bwo guteze igihugu cye imbere! Naho Bebeto, Kalisa, ndetse na Karibu, mufite imitecyerereze yanyu ariko ndabona icuramye!!! Nimwe mukwiye gusubiza ubwenge bwanyu kugihe naho ubundi kababayeho!!!

  • Ariko mwagiye muvuga ibyubaka ko ntacyo bitwara rwose.Ubwo mwibasiye umugabo w’bandi mumushaka ho iki?Iyo yakoze byose ni uburenganzira bwe n’ihitamo rye

  • Mbega u Rwanda!!! Mbonye impamvu yo gukomeza kutagira inshuti y’umunyapolitiki. Ubu koko, intwari zizutse mwazibwira ikiiii!!! Tout droit en 1930.

  • aha genda rwanda ese koko ubutabera burigenga? ubwo muzajya muhora mubwira amahanga ngo ubutabera bwanyu burigenga ese iyo umuntu ubutabera bushinja ibyaha nyuma bukabimukuraho mwibanga kuberako agihunga yarwanyaga reta muza kubonako atakirwanya reta kubera inda ye mwahaye amafaranga munamwemerera imyanya muti numwere? mwarangiza mukirirwa muvuga ngo u rwanda rwateye imbere ntabucamanza mugira ahubwo buyoborwa na kagame ko iyo ashatse ashyiraho umuntu ibyaha kuko amurwanya yaba atakimurwanya akabimukuraho? aha nzabandora numwana wuymunyarwanda uwo mugabo arabeshya ntago azi inyenzi azisanga muri 1930

    • RWIGEMA P C WABONA AGARUTSE MURI “MINEDUC”!

      • NIKO BIMEZE.

    • nyuma yo kugaragara ko gahima wari umushinjacyaha yagiye akangisha abantu ububasha yari afite ahabwa n’amategeko ashaka kubacuza utwabo,akabahimbira ibyaha kugirango bamwigureho bamuhe ibyo batunze,ubu benshi nka rwigema barimo gutahuka,kuko uwabirukankanaga ntawugihari yaravumbuwe aramaganwa.

  • ubugabo butisubira bubyara ububwa,rwigema nawe rero kuba yarasubiye ku kemezo yari yarafashe akaba ahungutse nicyo kigaragaza ko yabanje kubitekereza akagisha umutimanama we igikwiye agafata kiriya ikemezo,ntawamutera ibuye.

  • You guyz ndisabira abantu bata umwanya wabo bandika ubusa ko bahomba sana!! My dear time is cash!! Instead of wasting your time,momey yet writing/contributing nothing to our society, better leve it. Kandi abensi wasanga ari urubyiruko ruba rurangije namashuri or bakiga!! Guys, rationality in thinking is needed!! Gd day.

  • Mujye mubumbura amaso murebe. umuntu ugera kurubuga ni uko hari ahanyu yakabaye ageze mumitekerereze. Ahantu hose bibaho ko umuntu afata icyemezo cy’ubuzima bwe yashaka akagihindura ntagishya kirimo. Leta nayo ntiyabuza umunyarwanda gutaha igihe abishatse kandi nanone niba mubyita inyungu za politiki mbese nazo nizibe zo erega ntaho bitaba! ahubwo kuki uuntu ushaka kwereka abantu ko asobanukiwe nk’abo mbona batanga ibitekerezo bisenya baba batazi ibintu by’ibanze mko kuba inyungu za politiki nazo zibaho? Mureka abayobozi bafate ibyemezo bya politiki kuko aribo bayishinzwe namwe mufate ibyemezo by’ubuzima bwanyu kuko niba Rwigema agarutse impamvu yatumye agenda, iyatumye aregwa n’iyatumye agaruka usibye ibyo twibaza ntituzizi neza ariko hari abazisobanukiwe. Ntabwo ikibazo cye nk’umuntu wabaye prime minister w’igihugu ari nk’icyawe yewe ntiwanacyumva neza kuko utaraba we. Let us do our jobs and politicians do theirs. I wish Kagame could bring all of them back peacefully. Na kayumba nibiba ngomba azaza kandi asubire mugisirikare. Thx all

    • Yego sha! mbega ngo ndagukunda weeee! uvuze neza rwose baguhe rimwe.

  • Ngwino hanyum anabandi wenda bareberaho, erega nta wujya kwa muganga adafite indwara

  • Uyu mubingwa aratubeshya buriya ubuzima bwari bumugoye! ni aze dufatanye amayisha naho kubaka aratubeshya,azubaka iki se kiruta icyo yasanze cyubatse cyangwa yasize atubatse?Abanyapolitike nyine ni uko nguko!

    • icyo kibazo wibajije ngo ubuzima buramunaniye,yaragisobanuye nunva nibyo,ubwo ni gute yaba yararihiye abana be amashuri muri USA,bakiga bakarangiza bakabona imirimo nabo bakaba bamutunga niba koko yari yamushiranye,none akaba aribwo yataha?ndunva washaka izindi arguments naho iyo yo ndunva itamfata

  • iyo udakina politiki ntugapfe kuvuga icyo ubonye gusa nge imbere yange politiki na mayobera matagatifu nka ya padiri naze yubake amahirwe masa

  • Mbega umugabo unteye ishavu n’agahinda! Aje gutera imbabazi kuri Kagame kandi Kagame ubwe ariwe wivugiye ko ino si itagira imbabazi. Ntangazwa nuko avuga ngo Perezida Kagame angiriye ikizere, mbese abo Kagame atagiriye ikizere bo ntibashobora gukora ibindi byafasha mugutuma igihugu gitera imbere?Ubwo rero ashatse kuvugako Kagame natamugirira ikizere ntamusanzu we azatanga wo kubaka u Rwanda. Mbese gukorera igihugu Rwigema yibwirako ari ukujya muri politike gusa? Mbese kuki atahungutse mbere uriya mwanya yahozeho wa PM batarawuha Damien? Ahari iyo aza guhunguka mbere dore ko afite na Experience birashoboka koko ko Kagame yari kongera akamugirira ikizere akawumusubiza,ariko dore aje akererewe,kandi baca umugani ngo iyakererewe innya k’ubutanda, gusa ikindi cyantangaje ni ukumva avuga ngo umwanya wose Perezida yamuha ngo yawukora aracyafite imbaraga ntarasaza, ngaho rero Kagame namwohereze mu rwuri rw’inka ze dore ko afite nyinshi ajye kuba umushumba wazo kuko we ubwe yivugirako akazi kose Perezida azamuha azagakora, cg amuhe ako kujya atema ibyatsi muri Jardin ya Village Urugwiro cg amuhe akazi ko kujya atunganya Toilets zo muri Village Urugwiro, maze turebe ko agakora da! barabivuze koko “Inzara iryana nk’igisebe” koko sinarinzi ko Rwigema n’ukuntu yagiye ahunze u Rwanda yageraho aza gupfukamira Kagame amusaba akazi, unteye agahinda nyabusa! Ayo wagiye uhunganye arashize none inzara iguteye guhunguka, wibeshya abanyarwanda ntabwo gukunda igihugu aribyo biguteye guhunguka ahubwo inzara niyo itumye uhunguka, ntekereza ko warusigaranye ay’itiketi y’indege yakugejeje i Kigali, Kagame rero nakube hafi yumve amarira yawe, ahari guhakirizwa bishobora kongera kuguha kurya k’umugati! Pole sana!

    • ubwo se wamugira inama yo gusubira mu buhungiro? ariko kuki mwunva ko abanyarwanda bose bataba mu rwababyaye?kuki mwinva ko hari abagomba guhora mu buhunzi,nyamara buraryana niba utari unabizi ubimenye,n’umutunzi udatungiye iwabo buriya aba yunva adatekanye,ntawe rero ufite uburenganzira bwo kunva ko hari abagomba kutaba mu gihugu cyabo,twese ni icyacu

Comments are closed.

en_USEnglish