Digiqole ad

Ikiraro gishya gihuza u Rwanda na Congo kuri Rusizi I

Ahitwa kuri Rusizi yambere, ku mupaka uhuza u Rwanda na DRCongo, hagiye kubakwa ikiraro gishya gihuza ibihugu byombi gisimbura igishaje.

Ikiraro cya Rusizi gishaje
Ikiraro cya Rusizi gishaje

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Bukavu, Germain Baliwa Ramazani  igihe yasuraga Site ya Rusizi I, iki kiraro kikaba kizubakwa mu gihe cy’umwaka umwe, yabitangarije radio okapi dukesha iyi nkuru.

Iki kiraro kizubakwa mu rwego rwo kunoza ubuhahirane hagati ya Congo n’u Rwanda, kikaba kizaba gisubije ibibazo abacuruzi bakorera ku mpande z’ibihugu byombi, bahoranaga impungenge z’ikiraro gishaje kihasanzwe

Imirimo yo kubaka icyo kiraro ikaba yareguriwe Sociyete ya AMSAR (consortium Safricas-Ruvir) bivugwa ko imenyereye iby’inyubako z’ibiraro n’imihanda muri aka karere.

Ikiraro gishya kizubakwa ku mupaka wa Rusizi, kizaba gishobora kunyurwaho n’imodoka ebyiri nini zikoreye zibisikanye, kikaba kizaba gifite uburebure bwa metero 62(62 m) n’ubugari bwa metero 11 (11 m)

Iki kiraro kikazuzura gifite agaciro ka miliyoni eshatu n’igice y’amayero (3.5 million Euros) ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (European Union).

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • iki ni igikorwa kizongera ubuhahirane hagati y’ibihugu by’urwanda na congo

  • ahhhhh bom

    • vrty

  • n’amajambere rwose

  • turategereje

  • ndabakunda cyanee

  • IWACU DUKUNDA CYANE RUSIZI I MY ROOTS FOR EVER

  • Mwarakoze cyane

  • duhahirane bya ngombwa ariko abaturage tubone inyungu natwe twohe gusigara inyuma!

Comments are closed.

en_USEnglish