Digiqole ad

Koffi Annan avuga kuwasimbura Louis Moreno Okampo

Mandat y’umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Louis Moreno Ocampo izarangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2011, ahazahita haba amatora y’ugomba kumusimbura.

Koffi atta anan wahoze ayoboye umuryango w'abibumbye
Koffi Atta Annan wahoze ayoboye umuryango w'abibumbye

Uwahoze ari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Koffi Atta Annan avuga ko ugomba gufata uyu mwanya agomba kuba ari umuntu wigenga rwose.

Yashimangiye ko mu itorwa rye hadakwiye kuba ibyo we yise ‘amacenga ya Politiki mu gutora umuntu uzakora imirimo nk’iriya ikomeye’  «manœuvres politiciennes, qui ne doivent pas s’immiscer dans l’élection d’une personne qui exercera des fonctions aussi importantes

Ibihugu 118 byasinye amasezerano y’I ROMA, yemeza Urukiko Mpuzamahanaga Mpanabyaha, nibyo bizatora uzasimbura Louis Moreno Ocampo.

Koffi Annan avuga ko uyu mwanya ufitiye akamaro kanini isi, nkaho uwuriho yagize uruhare rukomeye mu itabwa muri yombi ry’abakoze ibyaha bya Genocide, Ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi mu bihugu nka DRCongo, Uganda n’ahandi ku isi. Aha yakomozaga kuri  Jean Pierre Bemba, Thomas Lubanga, Matthieu Gudjolu, Germain Gatanga…bafungiye I La Haye.

Koffi Annan yaboneyeho kwiyama ibihugu bijya bitanga abakandida ku myanya ikomeye nk’iyi bigirango bibone uburyo bwose azabihagararira mu nyungu zabyo bwite kandi nyamara uyu mwanya ari uwo gukorera isi yose.

Akaba yaboneyeho umwanya wo kuvuga uburyo byagenda ntibirangwemo impungenge afite. Yavuze ko yumva ibihugu bitora byatora umusimbura wa Moreno Ocampo, mu bakandida batanu batangwa na Komite igizwe n’impuguke eshanu.

Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha atorerwa mandate y’imyaka 9, uzatorwa akazasimbura Jose Louis Moreno Ocampo, umunya Argentine wafashe uyu mwanya kuva tariki 16 Kanama 2003.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Mu nyumvire namwe urukiko rwashyizweho n’ibihugu 118, mu myaka ruamaze ruakaba rufunga abakongomani, woshya aribo banyabayaha baruta abandi, none atangiye kuvuga ngo inyungu ‘ibihugu bwite, we se akiri umunyamabanga wa UN, icyo yakoze n’ikihe ko yari igikoresho cyabanyamerika, none aravuga transperency, yaramaze gukora amabi menshi. yewee yaba havugaga undi. iyo uza kuba umunyamategeko bari kugutora, hanyuma nawe ukajya gufunga NTAGANDA na Laurent Nkunda DORE KO MWIBASIRIYE ABAKONGOMANI

    • sha ntago ari abakongomani gusa wangu kuko n’abanyakenya bari kuburana nka

      Uhuru Kenyatta
      Minister of finance
      akaba na Duputy prime minister.

      Francis Muthaura
      wari Head of Public services akaba na Secretary to the cabinet ndetse na chairman wa national security Advisory.

      Major General Hussein Ali
      yari Commissioner wa Polisi ya Kenya ubu ni chief executive of postal corperation of Kenya.

      Henry Kosgey
      ni Minister of Industrialization.

      William Ruto
      yari Minister of higher education

      Arap Sang
      head of operations kuri Radio Kass.

      ubwo nyine abo bose Ocampo arabashinja kuba bari inyuma y’ ubwicanyi bwabereye muri Kenya nyuma y’amatora yo muri 2007.urumva ko uru rukiko rugera hose rero si aba nyecongo gusa

  • ahubwo iyo abivuga neza uko babyicaga kuko anabizi neza ntabice uruhande.none se ubwo yavuziki,kuko yagombaga kuvuga gusa….

  • aliko se abanyafrika nibo banyabyaha kuri iyi si ya ruremo ko mbona uriya munyamategeko yigatiye bene wacu gusa, Afrika warakubititse kweli, bahereye kuri ba Bush, Sarkozy n’abandi bazungu birirwa bakora amamrorerwa mw’isi dore ko nabariya bita ko ari abanyabyaha babikora bashyigikiwe n’abo bazungu ku nyungu zabo bashaka kudusahurira umutungo.

  • Nta gisay Koffi azanye kuko nawe kubwe yavugiwemo kandi araceceka. Ubu se twashiraga aticayeyo?

  • Ariko se kubera iki Umunyarwanda wacu we atafata uriya mwanya? Nka Min. KARUGARAMA, Hon.CYANZAYIRE, Hon.NGOGA Martin na Hon.BUSINGYE Johnson!!! Erega maye tugomba gukomeza kwiha agaciro nk’Abanyarwanda! Suko se!

  • byaba byiza ururukiko ruyobowe numunyafurika cyane cyane agaturuka mu Rwanda ‘tuzatanga umukandida kandi urwanda rurashoboye mu butabera thx.

Comments are closed.

en_USEnglish