Sarkozy na David Cameron batonganye bapfa amaEURO
President w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy na Ministre w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron bateranya amagambo kuri iki cyumweru kubera ibyo Sarkozy yita kwivanga kw’Ubwongereza (UK) mu bihugu bikoresha ifaranga rya EURO.
Mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU)I Bruxelles, bigaga ku kibazo cy’ihungabana ry’ubukungu rihangayikishije Uburayi bwose by’umwihariko bimwe mu bihugu bigize uriya muryango nk’Ubugereki.
David Cameron akavuga ko nubwo igihugu cye kidakoresha ifaranga rya EURO, ibihe by’ubukungu Uburayi burimo bishibora kugira ingaruka no ku Bwongereza, avuga ko afite inshingano zo kurengera.
President Sarkozy we akavuga ko Ubwongereza budakwiye kwivanga mu kibazo ifaranga rya EURO rifite kuko butarikoresha.
Mu magambo bateranye, President Sarkozy ngo yumvikanye abwira Cameron ati: “Turambiwe uburyo utugaya utubwira icyo tugomba gukora”
Ibi biganiro byari bigamije gusinya amasezerano yo gukemura ikibazo cy’imari n’ubukungu cyugarije ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), byumwihariko ibikoresha ifaranga rya EURO.
Nyuma y’ibi biganiro n’intonganya hagati ya Sarkozy na Cameron, hemejwe ko inama idasanzwe yo gukomeza gushaka umuti yazaterana kuwa gatatu w’iki cyumweru.
Nyamara ariko ntibumvikanye ku bazitabira iyi nama, kuko Nicolas Sarkozy yifuza ko abakuru b’ibihjugu bazitabira iyi nama ari abayobora ibihugu 17 bikoresha ifaranga rya EURO.
Naho David Cameron we akavuga ko ibihugu byose bigize EU bigomba kwitabira iyi nama kuko birebwa n’ikibazo n’ubwo byaba bidakoresha ifaranga rya EURO.
David Cameron akaba yahise anasubika inzinduko yari afite mu Buyapani na Nouvelle Zealande muri iki cyumweru kugira ngo byanze bikunze azitabire iriya nama izaba kuwa gatatu.
Ibihugu nk’Ubugereki, Irland na Portugal bygarijwe n’imyanda ku buryo bukomeye cyane, ibi ngo byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi bikoresha ifarang arya EURO.
Ubutariyani na Espagne nabyo biri mu bihugu bifite ibyago byinshi byo kugw amu bibazo Ubugereki na Portugal biri guhura nabyo.
Source: BBC, Photos: AFP
JP Gashumba
UM– USEKE.COM
9 Comments
baba bari guheza ngo abantu bibagirwe ibyo bamaze gukorera Libya bayicira umubyeyi ndetse n’ Africa muri rusange. nonese kuki nta nutunga undi urutoki? bo bazi agaciro k’ umuntu cyane uwabo, naho umunyafrica ngo agombe apfe. birababaje
ko batangiye gushwana ninde mubona uwatsinda. Bakunda gukora imikino yo kwica bashaka ubukungu bwabandi. Muribo uzica undi mbere ninde?
AHA! IBINTU NTIBIZOROHA; BIGEZE AHO IKORANABUHANGA, ITERAMBERE, UBWENGE N’UBUSHAKASHATSI BINANIRWA GUKEMURA IBIBAZO????
AHA NIHO ABAZI UKURI BIBUKA KO HARIHO “ISUMBA BYOSE”….
@JP Gashumba,
ndagusuhuza kandi ndagushimira kuba utugejejeho iyi nkuru…
Muri rusange ndasaba ubwanditsi bw’Umuseke.com, niba bishoboka, kugeza ku basomyi bawo amakuru menshi ajyanye n’ibibazo by’imyenda muri Eruropa, USA na Japan…
Cyane cyane kiriya kibazo cy’ingutu ubu gihangayikishije UBUGEREKI twari dukwiye kukijyaho impaka nyinshi….
Aha ni ngombwa kuzirikana ko, muli EAC, dushaka mu mwaka utaha wa 2012, gutangira gukoresha ifaranga rimwe rusange. Ubwo ni ukuvugako ko muli Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi na Rwanda tuzaba dufite ifaranga cyangwa ishilingi rimwe…
Jyewe rero, nubwo gukoresha ifaranga rimwe byanshimisha cyane, ndasanga hakiri kare, twari dukwiye kwitonda tugashishoza….
Mwebwe se, Banyarubuga dusangiye ijambo, murabibona mute. Mbese musanga igitekerezo cya EAC cyaracengeye sawa sawa mu giturage cy’ibihugu byacu. Mbese musanga duhuje bihagije mu byerekeye kugena no gucunga imari. Mbese intambwe musanga zikwiye gutungana mbere yuko tugira “Monetary Union” ni izihe….
Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
YES! NIBA “EURO” INANIRANYE TWAKWEMEZWA NI IKI KO TWE MURI EAC TUZABISHOBORA KANDI ARIBO TWAREBEYEHO?
NIBA “USA”, “ASIA” ARI IBICIKA, UBWO AHO NATWE “CAPITALISM” NTIZADUSIGA MU MYENDA YA RURANGIZA???
Nibashaka bazicane n,ubundi nta cyiza cyabavagaho.
ndabona na petrol ya libie bari buyirwanire
Kugiterezo cya Ingabire kubyerekeye kuzakoresha ifanga muri EAC ntabwo byakoroha kubereko haracyarikare kugirango bibe byagerwaho bitewe nubukungu bwaburi gihugu ,imyumvire itandukanye,imiyoborere itandukanye ,imungwa rya ruswa ivuza ubuhuha,umutekano batagira ngumuntu yishyire yizane ntamuntu umuhutaje ,haracyarurugendo nibabe bitonze cyane cyaneko tuli bambarubukeye kubera instabilite polique twihoreramo ahubwo bazashakire hamwe ukuntu kano karere kagira umutuzo wigihe runaka.
ewana bariya ntiwabishinga baba baheza.wabwirwa niki niba baba bakomeje se?reka twicecekere turebe ibyacu bafite imitungo bahunitse bafite uko bazabyikuramo ntabwo ari nkatwe
Comments are closed.