Digiqole ad

NTAGUNGIRA Celestin (Abega) niwe muyobozi mushya wa FERWAFA

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ku kicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA habereye amatora y’umuyobozi mushya wayo, hatowe Ntagungira Celestin uzwi cyane ku izina rya Abega.

Celestin Ntagungira President mushya wa FERWAFA
Celestin Ntagungira President mushya wa FERWAFA

Abega yatsinze ku bwiganze bw’amajwi y’inteko itora igizwe n’abayobozi b’amakipe yemewe na FERWAFA, akaba yabonye amajwi  83, uwamukurikiye ni  NDANGUZA Theonas we wagize amajwi 4 naho amajwi abiri aba imfabusa.

Amatora ajya gutangira abakandida babiri aribo Mukubu Gerard na Pasteur Byiringiro bakuyemo kandidature maze bose bashyigikira Abega.

Ntagungira Celestin asimbuye kuri uyu mwanya Gen de Brigade Jean Bosco Kazura weguye tariki 13 Nzeri uyu mwaka ku mpamvu ze bwite.

Ntagungira Celestin w’imyaka 45,  amenyerewe cyane nk’umusifuzi mpuzamahanga wo kuruhande (Assistant Referee). Yamenyekanye cyane ubwo yasifuraga imikino yanyuma y’igikombe cy’isi mu Budage mu 2006, ndetse asifura imikino y’igikombe cy’isi cy’amakipe (clubs)

Akaba abaye president wa FERWAFA wa gatatu uhereye nyuma ya Genocide aho FERWAFA yahise iyoborwa na Gen Cesar Kayizari akaza gusimburwa na Gen de brigade Jean Bosco Kazura.

Hakaba hazakurikiraho kumenya uzafata umwanya w’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, nawe uzasimbura Julles Kalisa weguye nyuma gato yuko Gen Jean Bosco Kazura yegura.

Abandi babaye abanyamabanga bakuru ba FERWAFA harimo, Zitoni, Gaserebuka, Maitre Rwagatare Janvier bita MVS na Julles Kalisa uzabona umusimbura mu bari gupiganirwa uwo mwanya.

 

UM– USEKE.COM

10 Comments

  • Ok!turabyishîmiye.Imana izabimufashemo mazerero azite kuri sport zose murirusange arko cyane cyane kumavubi.

  • Congratulation to Abega. twasabaga abafite football mu nshingano zabo ko bafasha uyu mugabo. azi icyo gukora ariko aramutse ananijwe ntacyo yazageraho.

  • yita kuri sport zose se abaye ministre.

  • Ni handi nta cyo azageraho mu gihe atifatiye ibyemezo we ubwe.

  • Ikibabaje anyuze mu cyanzu cya rayon sports kandi tuzi aho avuye nabamwohereje. King Bernard akaba ahombeyemo ngo ikipe itagira abayihagarariye babiri! Ikinamico rirakomeje!

    • Bagege, wagabanyije amatiku ko ntawe amatiku yakijije. Icyo abanyarwanda bashaka ni uko umupira w’amaguru. Humura nawe tuzagutorera kuba president wa federation y’amatiku kuko tubona aribyo ushoboye.

  • Abega congratulation!!!turagushyigikiye kdi tuzi yuko nakizakunanira naho abo baguca inenge ni bajya babura,ariko uwiteka humura azagufasha.

  • Tukwifurije ikaze muri FERWAFA. Ubufatanye no kungurana inama ni byo bizatuma uyu muyobozi mushya wa FERWAFA asohoza neza inshingano ze. Azongere imbaraga mu guha isura nziza umukino w’umupira w’amaguru igihugu cyacu kijye gitsinda muri za competition.

  • yes congs

  • ni byizi nibura ku nshuro ya mbere umuyobozi wa federation y’imikino uzi ibyimikino, ndizera ko bizatuma ikipe y’igihugu na championnat y’urwanda muri rusange bitera imbere

Comments are closed.

en_USEnglish