Sebanani Crespo ntiyirukanwe muri APR kuko ari umuririmbyi
Umukinnyi akaba n’umuririmbyi Sebanani Emmanuel uherutse kwirukanwa mu ikipe ya APR amakuru atugeraho aremeza ko APR itamwirukanye kuko ari umuhanzi nkuko benshi babyemeza.
Amakuru dukesha bamwe mu bari imbere mu ikipe ya APR aratubwira ko imvano yo kwirukanwa kwa Crespo ari imikino ihuza amakipe ya gisirikare yareye I Bujumbura mu kwezi kwa munani uyu mwana, aho ikipe ya APR yari yohereje Academy yayo ngo abe ariyo iyihagararira.
Abasore ba APR nkuru Kwizera Ernest, Mugiraneza Jean Baptiste, Atuheire Kipson na Sebanani Emmanuel bita Crespo basabwe n’ubuyobozi bwa APR ko bajyana n’abana ba Academy ya APR kubafasha mu mikino ya gisirikare I Bujumbura.
Aba basore ngo baba baraje kubuzwa kugenda na Crespo, ababwira ko bashobora kuhavunikira nyamara bari batarahabwa amafaranga ya rokiritoma (recruitment), ibi ngo hakaba hari gihamya yabyo kuri telephone zaba bagenzi be baje kujyayo we ntagende.
Hagati mu kwezi kwa Nzeri nibwo ubuyobozi bwa APR bwahagaritse uyu mukinnyi kugeza mu gihe kitaramenyekana.
Uyu mukinnyi akaba agaragara ku bibuga bitandukanye yaje kureba imikino ya shampionat, akaba atanabasha kugira ikipe yindi yerekezamo kuko ikipe ya APR igifite licence ye.
Crespo yamenyekanye muri muzika ubwo yaririmbanaga indirimbo n’umuhanzi Jay Polly ndetse na Radjou bise “Umukino nyawo”
APR ikaba yemeza ko yirukanywe kubera imyifatire mibi yo gushaka kugumura bagenzi be mu nshingano bari bahawe, ko kwirukanwa kwe ntaho guhuriye no kuba ari umuririmbyi.
Twagerageje guhamagara Sebanani Emmanuel ngo tumubaze impamvu z’iyirukanwa rye telephone igendanwa ye ntiyabasha gucamo.
UM– USEKE.COM
1 Comment
iryo ni ikosa ahubwo rikomeye, ni bibi nabandi bibabere isomo
Comments are closed.