Digiqole ad

Minisitiri mu Buyapani yahisemo kureka umushahara wa 15 000 € kubera ikosa ry’umukozi we

Mu gihugu cy’Ubuyapani Minisitiri ushinzwe ibidukikije Goshi Honoso, kuri uyu wa gatanu tariki ya 18, yatangaje ko atazongera gufata umushahara we wa biri kwezi ungana n’amafaranga 15 000 by’ama Euro amafaranga akoresha i Burayi akaba arenga miliyoni 12 z’amanyarwanda.

Yahebye umushahara we wa buri kwezi kubera ikosa ry'umukozi we
Yahebye umushahara we wa buri kwezi kubera ikosa ry'umukozi we

Impamvu yo kureka umushahara wa buri kwezi ungana utyo, ikaba ari ikosa ryakozwe n’umukozi wa minisiteri y’ibidukikije aho mu Buyapani.

Umukozi umwe wo muri minisiteri ikuriwe na Goshi Honoso, yajugunye ibitaka byari byazanwe n’umwe mu baturage bo mu mu jyi wa Fukushima kugirango bikorweho ubushakashatsi kuko yakekaga ko ibyo bitaka byahumanyijwe n’ingufu za kirimbuzi. Uwo mukozi rero we yahisemo kubijugunya ahantu hatazwi.

Kuri uyu wa gatanu minisitiri Goshi Honoso, avuga ku cyemezo cye, yatangajeko atazongera gufata mu ntoki ze umushahara we wa buri kwezi kugeza igihe atakiyoboye iyi ministeri, kugirango yirengere amakosa yakozwe n’abo ashinzwe kuyobora.

Ygize ati : « Mfite inshingano zikomeye nk’umuyobozi wa minisiteri, amakosa y’abakozi bayo nijye agarukaho, ngomba kubyirengeera».

Ubu butwari bw’uyu mu misinitiri rero ngo si ubwambere bugaragaye mu Buyapani, kuko na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Naoto Kan yayemeje kureka umushahara we ungana n’i 14 000 by’ama euro ni asaga 11 200 000frw, ku bera amakosa guverinoma ye yakoze mu kibazo Fukushima aho imyuka iva mu nganda yahumanyije ikirere cy’ako gace.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Iyo yegura nibyo byari byiza.Aragirango yibe igihugu yishore no muri za ruswa.Ubwo yazabaho ate adahembwa baramutse bamugiriye ikizere cy’imyaka myinshi?

    Ese ubundi ministre usanzwe arusha ministre w’intebe umushahara?Cyangwa namwe muri kutubeshya?

  • bravo kuri uyu mu ministre .
    iyaba twakoperaga ibintu byiza nk’ibi. Abayobozi bacu,cyangwa se numuntu ku giti cye bikamubera nk’umuhigo,yavumbura ko hari aho atujuje incingano akiveba cyane.Hari benshi mu ba ministre ,cyane cyane abatubahiriza incingano zabo, usanga barya indimi iyo hari abagize icyo bababaza…,maaazeee! Haba ari nko mu nama ya His Excellency,yabambariza impamvu,ugasanga bivugira za :i am sorry HIS EXCELLENCY!!!,…,ntabwo twabimenye,…,ntabwo byakozwe neza,…,iyaba NABO BAGIRAGA ubutwari,ishyaka,n’imbaraga zo kugira icyo bigomwa n’iyo cyaba 1/5 cy’umushahara,cyangwa se amafranga ya carburant Leta ibaha!!!mu rwego rwo kwihwitura!!!

Comments are closed.

en_USEnglish