Itariki ya 19 Ugushyingo umunsi wahariwe isuku yo mu bwiherero
Kuri uyu wagatandatu tariki ya 19 Ugushyingo ni umunsi ngarukamwaka ku kuzirikana ku isuku yo mu bwiherero (imisarani), ikaba ari inshuro ya 10, uyu munsi wizihizwa. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba ‘kurandura impiswi indwra yica abantu benshi’.
Uyu munsi watangijwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku misarani (WTO), umuryango utegamiye kuri Leta mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abantu ku isi hose.
Ku isi yose ngo abantu bagera kuri miliyari 2 n’igice hafi 40% by’abaturage b’isi, ngo babaho nta misarani ikwiye bagira. Ibi biha indwara y’impiswi kuza mu ndwara zihitana abantu batari bake ku isi cyane abana bato.
Nk’uko bitangazwa n’umuryango urwanya inzara (Action contre la faim), ngo inzitizi: « Kutagira isuku, kutagira amazi meza, kutagira ibikorwa by’iza by’isuku». Iki kibazo cyugarije abantu nk’uko uriya muryango uko meza ubivuga, mu itangazo ryawo bakaba bagira bati «kuvugurura ibijyanye n’isukura kandi birashoboka, by ;umwihariko mu byaro.
Ibi byashoboka hubatswe imisarani ijyanye n’imico yabo n’ubushobozi bwa buri muturage, ariko cyane abafite ikibazo cy’isuku nke bakigishwa uburyo bo ubwabo bakikemurira.»
Umunsi nk’uyu wagenewe kuzirikana ku isuku yo mu misarani, ushyigikiwe n’imiryango myinshi, ukaba ari akanya ko gutanga ibitekerezo kuri iki kibazo ndetse abashakashatsi n’abanyenganda bakora ibijyanye nabyo bagatangaza ibyo babonye mu bushakashatsi bwabo.
Mu rwego rwo kwiganeza iki kibazo, ingamba zimwe zarafashwe, nko gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibintu bituma amazi abura ku isi cyangwa uburyo bwo kumenyera ku gihe gikwiye ibishobora kuyahumanya.
Ese wibuka kugirira isuku ubwiherero bw’aho uba ?
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM