Dream Boys Launch: gutinda gutangira sibo babiteye, byagenze uko yabiteganyije
Igitaramo cyo kumurika Album yabo « Dufitanye Isano », abasore Platini na TMC byabagendekeye uko babitekerezaga, usibye amasaha yo gutangira aho benshi bavuga ko bakerereweho igihe kigera ku masaha abiri yose.
Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi n’imwe kuri stade nto y’i Remera, ariko abahageze kuri iyi saha batunguwe no kurindira ko gitangira ahagana saa moya z’ijoro.
Tuvugana na Muyoboke Alex, Manager w’iri tsinda ryabaririmbyi, yatubwiye gutinda gutangira byatewe n’uko abafana bari bake cyane ku isaha ya saa kumi n’imwe, ko ndetse abahanzi bo bari bamaze kuhagera ariko batari gutangira kuririmbira abantu bake cyane bari bahageze.
Kuri we Album Launch ya Dream Boys yagenze uko babiteguye, abaririmbyi bose babashije kuririmba, kuva kuri Jack B wateguye stage, akanatangira kugera kuri Eddy Kenzo waririmbye mubanyuma.
Abafana ba Dream Boys baje kuhagera ari benshi cyane, bishimiye indirimbo za Dream Boys, yageze kuri ‘scene’ ahagana saa mbili z’ijoro, ndetse ikaza kugaruka saa tatu n’igice mu ndirimbo yafatanyije n’abandi baririmbyi nka Jay polly.
Abandi baririmbyi bari baje kwifatanya na Dream Boys, barimo Tuff Gang, Pacy, Urban Boys, Alpha Rwirangira n’abandi benshi bose uko bajyaga kuririmba wabona abafana babishimiye cyane.
Abafana kandi igitaramo kirangiye wasangaga bagenda bavuga ko bishimiye « sound system »yari ihari, ibi kandi n’abaririmbyi bakaba babishimye.
Muri iki gitaramo, usibye indirimbo za Dream Boys zisanzwe zizwi, banaririmbye indirombo zabo nshya nka ‘Isezerano’ (baririmbanye na Ben Kayiranga) ‘Urupfu’ ndetse n’iyitwa ‘Ca va Aller’ irimbye mu rurimi rw’igifaransa.
Abasore Platini, wiga mu mwaka wa kane w’itagazamakuru n’itumanaho na TMC wiga muwa kane nawe mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya KIST, manager wabo Alex Muyoboke akaba yadutangarije ko nabo bashimishijwe cyane n’uburyo igitaramo cyabo cyagenze, ko kandi bashimira ababafashije bose ngo kigende neza.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
8 Comments
dream boyz turabakunda kdi tubarinyuma kdi bazakomeze kwirinda biff kuko zica umuziki bazakomeze kwitwa D.B turabashyigikiye kditurinabo
sha kumwambarire yakwica peee???
ariko urubyiruko rwubu rw’abakobwa ntahejo heza tubona pe nkabasore
mukomereze aho basore
basore turabemera kdi tubarinyuma muzakoreze aho!!!!!!!!!!
dream boyz iraminuza mu mashuri naho izi nkumi ziraminuza mu myambarire
drem boys turabemera
uuuuu!jyewe ndinararibonye nukuri ntaho turi nkurubyiruko cyne cyne abakobwa kwambara kuriya bibi!ntitukigane umuco wahandi uwacu uratubereye.
oh byabaye byiza cyane ubutaha zaza
Comments are closed.