Barack Obama yashyize Wamariya Clementine mu kanama kayoboye Holocaust Museum
Wamariya Clementine warokotse Genocide mu Rwanda uba muri Amerika yashyizwe na President Obama wa America mu kanama kayoboye inzibutso n’inzu ndangamurage za Genocice yakorewe abayahudi bita Holocaust zo muri America.
Wamariya ufite imyaka 23 wanahawe ubwengihugu bwa Amerika (US), ubu yiga muri Kaminuza imwe mu zikomeye ku Isi yitwa Yale.
Niwe muntu muto kandi wavukiye muri Africa ubashije gushyirwa na Leta ya Amerika, muri aka kanama kayoboye amazu y’inzibutso za Genocide y’Abayahudi yabaye mu myaka 50 ishize.
Nyuma yo kurokoka Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye Clementine afite imyaka 6, yaje kwerekeza muri Amerika mu mwaka w’2000 aho yabanaga na mukuru we Claire I Chicago.
Nyuma yo gutakaza abavandimwe n’imiryango muri Genocide yo mu 1994, mu 2006 baje guhuzwa n’ababyeyi babo mu kiganiro kizwi cyane muri Amerika gikorwa na Oprah Winfrey.
Iyi nama iyoboye inzu z’inzibutso za Genocide y’abayahudi uyu mukobwa yinjijwemo, ikaba igenga inzibutso n’inzu ndangamurage kuri iriya Genocide zigera kuri 57 muri USA hose.
Wamariya Clementine ajya agaragara mu bikorwa byo kuvugira imiryango ifasha abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Amerika, akunda kandi kuza mu Rwanda aherekeje abanyeshuri biga muri Amerika mu rwego rwo kubereka ibyabaye mu Rwanda mu 1994 naho rugeze uyu munsi.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
23 Comments
OK! Biriko biraza.
Nuko disi IMANA nikwibuke wenda hariho gake wakumva amarira agabanutse n’ubwo atashira.kandi ntuzakomeze kubona ko isi aringome gusa.Be blessed.
KOMEREZAHO BULAVO
nuko mukobwa mwiza isomere yeremiya 17:7-9, kandi uge wihangana ubabarire n`abagutwaye ababyeyi kuko batari bazi icyo bakora.
Maman uduhesheje ishema nkabanyarwanda kandi Imana ikomeze ikuje imbere muri byose nicyo yagusigarije nukugira ngo uzagire ico ukora mugihe gisa nkinki!be blessed
Rwose uwo munyarwandakazi nahatubere pe !kandi erega buhoro buhoro tuzagenda tubigeraho twifashishije ibikorwa byinshi amagambo make!congs Clemantine.
dushimishijwe nikizere uyu mwari yagiriwe na nyakubahwa Obama kuko abanyarwanda dufite ishemaduterwa na prezida wacu tukagaya abatanga amashimwe ba Rusesabagina batabajije abanyarwanda icyo baheraho ukumirwa nagatangaza
abanyarwanda ubutwaribwabo nubwa kera nibidutere ishema twiyubakire igihugu ndetse nisi Bravo Bravo
sha noneho ndemeye, iki nicyo gikorwa cyiza cya mbere Obama akoze ku nyungu z’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange kuva yatorwa. gusa birashimishije congs Obama komerezaho ntabwo turagukuraho ikizere burundu, dore mugenzi wawe Bush yadukijije Maralia ndetse na SIDA gira nawe icyo wakorera abanyafurika bakazajya bakikwibukiraho.
congs Clemantine,eraga nazankoramaraso zicyaga zivuga zibashubije muri islayeri babaziza uko uwiteka yabaremye.and were coming soon.
This is nice congs mukobwa mwiza, nuko uzaheshe ababyeyi bawe ushema nu Rwanda. Uzagirere neza bashaka ga kukwica. imana ihora ihoze
Congs once again
Iri ni itangazo ntabwo ari amakuru!
Birashimishije kuba umunyarwanda uzi Genocide akamenya n’ibibi byayo yabaye umuyobozi kuri ruriya rwego, twiteze uruhare rwe mukurwanya abantu bahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi. benshi mubayikana babarizwa muri biriya bihugu.
Imana ishimwe!abarokotse Imana ikomeje kubibuka no kubakorera ibitangaza!Imana ikunda abayo koko!
Imana ibasha guca inzira aho zitari, gufungura umuryango ukinjira, Imana ishimwe kuko ibereye ijwi Clementine,ikamuvuganira aho atari kwigerera!
amukuru ni meza byaandeze
congratulation clementine ukomeze uheshe urwanda ishema, kuko imana yakugiriye ikizere ukomeze uhiheshe ikuzo aho imana ikomeze iguhe umugisha
ni byiza cyane kuba wamaliya ashobora guhagararira urwanda n’abanyarwanda muri rusange kuko hari benshi babona amahirwe nkayo ntibayakoreshe.imana iguhe umugisha nawe uzabone abakuvuganira soma yeremiya 33.1-2
biranshimishije cyane!kandi Imana imufashe mu byo ashinzwe byose!
congrats Clementine! May God helps you to fulfill your tasks! hey, rwandan genocide survivors we can do it!
wahouuuu Imana iguhe umugisha mwampa adress zanyu za face book
Ibyabaye mu Rwanda byatubereye isomo ku buryo na twe dushobora kwigisha abandi. Ni nayo mpamvu Wamariya yagiriwe kiriya kizere kuko hari umusanzu azatanga muri USA. Imana imwongerere imbaraga kandi imukomereze ukuri ni byo bibasha kubaka uhereye ku mateka nk’ariya. BRAVO!
IBI NI BYIZA RWOSE